Post
Ikinyamakuru Ni Nyampinga kirashimwa n’abo cyandikirwa
{Mu gihe habura igihe gito ngo nimero ya kabiri yacyo igere hanze, ikinyamakuru Ni Nyampinga kirashimwa n’abo cyandikirwa…}
Iki kinyamakuru gisohoka rimwe mu mezi abiri kigatangwa ku buntu, kigenewe abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 19 y’amavuko. Nimero yacyo ya mbere ikaba yarageze hanze mu Gushyingo 2011, iya kabiri bikaba biteganyijwe ko izagera hanze kuri uyu wa 30 Mutarama 2012 mu Rwunge rw’amashuri De la Salle i Gicumbi.
Kuri uyu munsi hakaba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo amarushanwa y’amakinamico y’amashuri atatu yo mu Karere ka Gicumbi ariyo Urwunge rw’amashuri De la Salle, Urwunge rw’amashuri Notre Dame du Bon Conseil n’Urwunge rw’amashuri APAPEB.
Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa bari mu myimenyerezo y’amakinamico batangarije IGIHE.com uko babona ikinyamakuru Ni Nyampinga.
Kabagwira Vestine wiga mu mwaka wa 6 ku ishuri rya De la Salle asanga Ni Nyampinga ari cyiza, cyane cyane ko gikangurira abakobwa kumenya uruhare rwabo mu kwitegurira ubuzima bw’ejo heza hazaza. Yagize ati : “Ni cyiza kuko mbona kizagirira akamaro abazabasha kugisoma bakanakurikiza inyigisho zibumbiyemo.”
Songa Diane wiga mu mwaka wa 6 ku ishuri rya Notre Dame du Bon Conseil asanga gifasha abakobwa kubasha kwishyiriraho intego, bakava ku ntera runaka bakajya ku yisumbuyeho. Yagize ati : “Ni Nyampinga itwigisha kutitinya, kureba imbere ugakora uko ushoboye ukajya mbere.”
Nteziyameremye Alphonse, umwalimu ku ishuri rya De la Salle nawe yagize icyo avuga ku kinyamakuru Ni Nyampinga.
Yadutangarije ko amakuru arimo ari agamije kugira ngo hasakazwe iterambere ry’umukobwa, hakanagaragazwa uruhare rwa leta mu kubigeraho. Yakomeje atubwira ko bo nk’abarezi, basanzwe bakangurira abanyeshuri iterambere ry’umukobwa, abatabashije kubisobanukirwa neza, bafashwa na Ni Nyampinga, bakabasha gukuramo amakuru bityo ntihabe hagira ubashuka dore ko kinanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda.