Post
Nyanza:Akurikiranyweho kwica umurwayi amuteye umuti urenze igipimo
{Umuforomo Ngirabacu Desire wakoreraga ku ivuriro ryitwa “Gira Ubuzima”riherereye mu kagari ka Kiruri, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza ho mu ntara y’Amajyepfo yaburiwe irengero nyuma y’uko umurwayi yarimo kuvura apfuye,agasiga amufungiranye mu ivuriro.}
Ngirabacu watorotse mu gitondo cyo kuwa 26 Mutarama 2012 yateye urushinge umurwayi witwa Muhigana Alphonse wari umukuru w’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindiwi i Rutete ahita apfa maze amukingirana mu ivuriro aringendera nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Iki gikorwa cyaramenyekanye mu gitondo cyo kuwa kane kuko Ngirabacu yahamagaye umugore utuye mu gikari cy’iri vuriro amutekereza ibyamubayeho amubwira ko yaraye yishe umuntu akararana n’umurambo we mu ivuriro.
Mu gitondo cyo kuwa kane nibwo uyu muforomo yakinze inzugi z’ivuriro, maze agafata ibye byose imfunguzo akazisigira Uzamukunda Appoline ari we muturanyi w’ivuriro.
Ngirabacu ageze mu karere ka Rusizi yahamagaye Uzamukunda yari yasigiye imfunguzo z’ivuriro amusaba kujya gukingura akareba umurambo yasizemo, akimara gufungura ngo yahise abona umurambo w’umugabo uri ku gitanda hejuru yawo harambuyeho ibaruwa.
Iyo baruwa yagira iti: “Uyu mugabo namuteye inshinge 3 za peniceline yivuza igisebe hanyuma ngiye mu cyumba gato ngo mupfunyikire ibindi binini nsaga arimo gusambagurika ahita apfa. Ku bw’impamvu z’umutekano wanjye nagiye kugira ngo abavandimwe b’uyu muntu batanyirenza kuko sinabakira nanjye bahita banyica. Umbwirire inzego z’umutekano ko nagiye ariko sinzatinda kwishyikiriza ubutabera.”
Benimana Immaculee, umugore wa Nyakwigendera usigaranye abana bane avuga ko polisi yamusezeranyije kuzamumenyesha icyo umugabo we yazize bitarenze ku cyumweru tariki 29 Mutarama2012.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege avuga ko kugeza ubu uyu muforomo agishakishwa kandi ko bategereje ibisubizo byo kwa muganga kugira ngo bahamye niba koko uyu mugabo yarishwe n’iyo miti uyu muforormo yavuze.
Mugabo Andrew , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari iri vuririo ririmo avuga ko ivuriro “Gira Ubuzima” ryari rimaze igihe ryarahagaritswe gukora kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’ubuzima. Ariko ngo hari hashize iminsi ryongeye kwemerwa gukora nk’uko impapuro z’iryo vuriro zibigaragaza.
Umurambo wa nyakwigendera Muhigana Alphonse washyinguwe ku wa gatanu tariki 27 Mutarama 2012 mu mudugudu wa Karambi , mu kagari ka Ngwa mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
{{Inkuru dukesha:}} Imvaho Nshya