Post
Abaturage ntibumva kimwe ukongerera ingufu urugomero rwa Rusumo
{Uyu mushinga ugamije kongera megawati 30 ku mashanyarazi y’u Rwanda azava ku rugomero rwa Rusumo. Aho hakomeje kwibazwa ibijyanye no guha ingurane abaturage bahinga muri iki gishanga.}
Nk’uko byatangajwe na Ndaruhutse Theoneste uyobora Cooperative Kolimi avuga ko basuye abaturage babamenyeshe iby’umushinga, igishanga gitunze abahinzi ikibaya cya akagera na Mugesera na Sake, hakagombye kubafasha kuko abantu bari batunzwe nibyo bishanga. Akazi kazatangwa n’uyu mushinga n’abari basanzwe bakora mu gishanga kubaha nabo ako kazi buretse kuba.
Butera Vedatse uyobora Cooperative Duhuze Imbaraga, yavuzeko ihinga ry’umuceri ko ryegereje n’ukuvuga hakenewe ibisobanuro bihagije ku gihe umushinga nyirizina uzatangirira kugira ngo baturage babimenyeshwe.
Yifuje kandi ko amashanyarazi nabo yakagombye kuba yabageraho aho aturuka kuko nibo babonaga inyungu ziva mu gishanga.
Muri 2003 aribwo guhinga umuceri byatangiye muri iki gishanga hakaba hari ibikorwa byinshi byagiye bikorwa n’imbaraga nyinshi zakoreshejwe rero hazabaho kubasimbuza umusaruro bavanamo.
Abakoze ubushakashatsi ni impuguke zo muri FEM. Umushinga ntabwo uratangira, umushinga uzaha akazi abantu bagera kuri 4000 bazahabwa mahugurwa nk’amezi ane cyangwa atandatu. 2013 kugeza 2016 nibwo umushinga uteganyijwe gukorwa. Hazabaho kwigisha birambuye kuko n’akazi kaziyongera kandi n’umusaruro wiyongere kurusha uwo bavanaga mu gishanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gashanda, Mutabazi Kennedy yavuzeko ntabwo abayobozi nabo bazi neza iby’uyu mushinga niyo mpamvu n’abaturage ntabyo bazi. Naho Nsabimana Joseph ukorera umushinga witwa Kwampu we yavuzeko umushinga utumvwa kimwe ngo nk’urugero ubutaka buzagenda metero 6 yewe n’amakarita ntago asobanutse kuko hari naho ubutaha buzagenda yewe bamwe bashobora no kwimurwa.
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kirehe Niyontagira Nathalie, yavuze ko aho amazi azagera ari byiza ko baganira n’abaturage, ngo icyifuzo bafite abaturage bifuza ko bakwishyurwa batakaje ubutaka, akarere kabona hari ibibazo byo ku biciro by’ubutaka nk’urugeri nka hegitari 1 ni nka miliyoni 1 yo yishyuwe hakurikijwe itegeko, nyamara mugihe umuturage we ayigurishije yabona nibura hafi ya miliyoni 5.
Icyifuzo ngo ni uguhindura igiciro cy’ubutaka, ikindi ni ukwegera ubuyobozi bakabusobanurira neza birambuye kugirango n’abaturage babigirehoa makuru atandukanye kandi arambuye. Gusa n’abaturage benshi ntago bemera no kuba batakaza ubutaka gusa na bake babyemera baba bashaka amafaranga nk’ikigurane.