Post
Isonga FC iracakirana na Etincelles FC kuri iki cyumweru
{Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2012 i Rubavu hateganyijwe kubera umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda Primus National Footbal League hagati y’ikipe ya Etincelles FC n’ikipe y’Isoga FC.}
Umukino urahuza Isoga FC na Etincelles FC uraba utoroshye, ikipe ya Etincelles irashaka kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona kuko iramutse itsinze uyu mukino yajya imbere ya Rayon Sport baheruka kungaya kimwe kuri kimwe, abakinyi b’Isonga FC barifuza itsinzi nyuma yo kunganya na Kiyovu kimwe kuri kimwe, ikipe y’Isonga FC iramutse itsinze uyu mukino yaguma ku mwaya wa 10 iriho ku rutonde rw’agateganyo kuko ikipe ya Marine FC iyiri imbere iyirusha amanota 4.
Umukino urahuza ikipe ya Etincelles n’ikipe y’Isonga turagaragaramo abakinyi bahagariswe barimo myugariro w’ikipe ya Etincelles FC, Ntaganda Elias na Ruhinda Farouk w’ikipe y’Isonga FC, umukinnyi ukina hagati mu ikipe Isonga FC, Ndatimana Robert yagarutse mu kibuga nyuma y’imvune yagize ubwo bakinaga na APR FC, amakuru atugeraho n’uko Mico Justin we agifite akabazo k’imvune atari bugaragare muri uyu mukino.
Ikipe y’Isoga FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 6 mu mikino 7 imaze gukina, Etincelles FC iraba ikia umukino wa 11 wa shampiyona ikomeje kuyoborwa n’ikipe ya APR FC ifite amanota 24.
{{Amavubi akomeje kwitegura Nigeria}}
Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Congo Brazaville itengerije ko ikipe yabo y’igihugu itakije gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’ igihugu Amavubi, FERWAFA yahise itegura umukino hagati y’ikipe igizwe n’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda.
Umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’abanyamahanga wabereye kuri Stade Amahoro waragiye Amavubi atsize ku bitego 4-0 byatsinzwe na Iranzi Jean Claude yatsinze icya mbere, Bokota Labama Kamana umeze neza muri iyi minsi atsinda ibitego 2 na Kagere Meddie watsinze igitego kimwe.
Twabibutsa ko uyu wari umukio wa kabiri Amavubi akinnye n’ikipe igizwe n’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda uwa mbere bangayije igitego 1-1, iyi mikino Amavubi ari kuyikina mu rwego rwo gukomeza kwitegura ikipe ya Nigeria bazahura tariki ya 29 Gashyatare mu mikino y’amajonjora y’ibanze ya CAN 2013.
{{Abakinnyi bagaragaye ku makipe yombi:}}
Amavubi: Ndoli Jean Claude, Ngabo Albert, Patrick Umwungeli, Eric Gasana, Meddie Kagere, Karekezi Olivier, Iranzi Jean Claude, Nshutiyamagara Ismail, Ngoma Heriman, Sibomana Hussein na Kamana Bokota Labama.
Ikipe y’ Abanyamahanga: Juma Mpongo, Nizigiyimana Karim, Ndayisaba Floribert, Wagaluka Dan, Papy Faty, Leonel Saint Preux, Alex De Avila Peivotu, Douglas Lopes Carneiro, Diego Alves Oliviero, Kaze Gilbert na Nyamugenda Simon.