Post
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yahawe impamyabumenyi na NUR
{Tariki 27 Mutarama uyu mwaka, nibwo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yageneye impamyabushobozi abanyeshuri bayirangijemo; ni naho haherewe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza Commonwealth.}
Kamalesh Sharma yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu buvanganzo (Literature) kubera uburyo abinyujije mu bitekerezo bye bya politiki n’uburezi yaharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya ubukene n’ivangura. Ibi bigeretseho no kuba yarabaye inshuti ikomeye y’u Rwanda, nk’uko ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, Prof Silas Lwakabamba bwabishimangiye.

Uretse Kamalesh Sharma, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahaye kandi Ambassador Juma Mwapachu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika, impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu bijyanye n’ubumenyi muri politiki (Political Science).

Muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ndetse n’icya gatatu bose hamwe bageraga ku 3391, ihamagarwa ry’amazina yabo risa n’iryarambiye abatari bake, dore ko ubu bwari uburyo bushya butamenyerewe kuko ubusanzwe uwahamagarwaga hakurikijwe ishami yigamo yajyaga imbere aho abarezi, ababyeyi n’abamuherekeje bamureba, kuri iyi nshuro hasomwe amazina gusa ku buryo n’utahabonetse bitashoboraga kumenyekana kuko nta wasabwaga kujya imbere.
Ageza ubutumwa ku bahawe impamyabumenyi yabagenewe, Minisitiri w’Uburezi Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yatangaje ko yizeye ko imbaraga bakoresheje mu masomo yayo kugera bayasoje bazazikoresha mu buzima busanzwe mu bikorwa by’iterambere mu buzima bwabo buri imbere.
Biruta yagize ati:”Ibi bigaragaje ko mwakoresheje imbaraga no kugira intego, ubumenyi mwavomye hano ni urufunguzo ruzatuma mukoresha imbaraga mufite. Mfite icyizere ko muzakomeza kugira intsinzi mu buzima, mbikuye ku mutima mbifurije kuzagira ejo heza”.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda buri mwaka itanga impamyabumenyi ku baharangije, uyu mwaka wa 2011-2012 umubare wabahawe izi mpamyabumenyi ni mwinshi kurenza umwaka ushize wa 2009-2011, aho bari 1347.


{{Photos:Ndegeya C.}}