Post
Mugesera yisabiye Isakaramentu ryo gusigwa kw’abarwayi mbere yo koherezwa mu Rwanda
{Akimara kumenya ko azoherezwa mu Rwanda, Léon Mugesera yihutite gusaba isakaramentu ryo gusigwa kw’ abarwayi kwa Padiri, nkuko byatangajwe n’ uwamuburaniraga Me Guy Bertrand.}
Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Internet Cyberpresse.ca dukesha iyi nkuru, Mugesera yatse iri sakaramentu kubera ubwoba yari afite, dore ko yakunze kuvuga ko azicwa hagati ataragera kuri gereza.
Mugesera kandi yari umwe mu baririmbyi ba korali imwe yo muri bazilika ya Notre-Dames de Quebec iri mu gihugu cya Canada yari atuyemo.

Léon Mugesera yagejejwe ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2012, aherekejwe na Polisi y’ u Rwanda kuri ubu akaba ari muri Gereza ya Kigali,aho ategereje kwitaba ubushinjacyaha.
Twabamenyesha ko isakaramentu ryo gusigwa kw’abarwayi rihabwa umukristu gatolika wiyumvamo intege nke zaba iz’umubiri cyangwa iza roho.
{{Photo:Cyberpresse.ca}}