Post
Batawe muri yombi bazira kugemura urumogi mu banyeshuri
{Polisi y’ igihugu mu karere ka Musanze yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kugurisha urumogi mu banyeshuri bo ku kigo cya Sun Rise Secondary School.
}
Nkuko tubikesha urubuga rwa Polisi, Wellars Uwizeyimana na Anastase Dusabumuremyi baguwe gitumo mu mukwabo wa polisi wabaye ku itariki 21 Mutarama, bafatanwa udupaki tubiri tw’ urumogi. Kuri ubu bafunguye kuri station ya polisi ya Muhoza.
Abaturage bo muri ako gace nibo batangarije polisi ko abo bagabo bagurisha urumogi ku banyeshuri.
Nyuma gato bafashwe, habaye inama yahuje abayobozi b’ akarere, inzego z’ umutekano ndetse n’ ubuyobozi bw’ ishuri rya sun rise, aho abanyeshuri basabwe kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagashyira umutima ku masomo yabo.
Umuvugizi wa Polisi Spt Theos Badege yishimiye ubufatanye buri hagati y’ abaturage na polisi mu gutunga agatoki abanyabyaha. Yasabye ababyeyi n’ abarimu gukurikiranira hafi imyitwarire y’abanyeshuri.
Kuri ubu Polisi y’ u Rwanda ifatanije na Ministeri y’ urubyiruko, Imbuto Foundation, amashyirahamwe y’ urubyiruko n’ ay’abihayimana bari muri kampamye igamije kurinda urubyiruko ibiyibyabwenge.