Post
Abava muri FDLR ngo inyuma biracika
{Abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FDLR, ubu batahutse batangaje ko basize inyuma mu mashyamba ibintu bimeze nabi kubera imirwano ikaze ubu iriyo.
}
Iyi mirwano yaturtse ku nyeshyamba za Mai Mai zifatanije n’abaturage bafashe icyemezo cyo kwirukana FDLR ku butaka bwabo.
Aganira na IGIHE.com, Cpt Joseph Tuziyaremye uzwi ku izina rya Gedeon, uherutse kwitandukanya na FDLR yatangaje ko kuri ubu uyu mutwe uri mu ntambara ikomeye kurusha izindi zose baciyemo, yagize ati:”Twahuye n’ intambara zirimo Umuja Wetu, Amani Leo, Kimya 2 n’ izindi, ariko iyi ya Mai Mai niyo mbi kuzirusha zose, bitewe n’uko twarwanaga n’Abanyekongo bamenyereye ariya mashyamba.”
Cpt. Joseph wari umwe mu bayobozi b’ingabo, akomeza avuga ko kuri ubu FDLR ifite ibibazo bitandukanye byatumye icika intege, birimo: kuba nta nkunga iva hanze bafite, kutagira ibikoresho, ndetse no kurwana idashyigikiwe n’ abaturage.

Tuziyaremye yongeyeho ko imirwano yatumye ubuzima bw’aho babaga buhagarara, kuko amasoko bahahiragamo yafunze, n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigahagarara.


Kuva iyi ntambara yatangira ku itariki 26 Ugushyingo 2011, umubare w’ Abanyarwanda batahuka bava muri Congo wariyongereye haba mu basirikare ndetse no mu basivili.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza abahoze kun rugerero mu buzima busanzwe, Sayinzoga Jean, yavuze ko bishimira abantu bose baje batahutse mu ihugu cyabo, ati:”Buri gihe biradushimisha iyo hari abantu batashye,..ntidushaka ko hari Umunyarwanda ukomeza kugwa mu mashyamba kuko ni igihugu kiba gihomba.”
Sayinzoga Jean asobanura ko iyo bamaze kwakira abatahutse, babanza kubamara ubwoba bakabumvisha ko bose ariAbanyarwanda, kandi ari umwe, ubundi bakongera kubigisha bundi bushya, ati:”Hano umurimo wacu ni ukongera kurema abantu. ”
Maj. Ndayikeje Forduard nawe uherutse kwitandukanya n’umutwe wa FDLR, yadutangarije ko umubare w’abasirikare b’uyu mutwe wagabanutse ku buryo bugaragara, ati:”Nyuma y’ukobagiye bataha ari benshi, umubare wa FDLR waragabanutse ku buryo ubu babarirwa mu bihumbi bitatu.”
Kuva muri 2001, Abahoze ari inyeshyamba bagera kuri 8,942 nibo bamaze gutaha mu Rwanda, benshi muri bo baturukaga muri FDLR ariko hari n’abarwanye no mu yindi mitwe irimo FNL, RCD, MLC, Mai Mai, EX FAR na RUD.