Post
Ababana n’ubumuga bagaragaza ko bashoboye imikino
{Muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hari gutangirwa amahugurwa y’imikino agenerwa ababana n’ubumuga bagaragaza ko nabo bashoboye imikino.}
Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abamugaye mu Rwanda NPC, ku bufatanye n’umuryango wo mu gihugu cya Danemark yagenewe abakina umukino wa Spitball na goal ball bo mu turere twa Gisagara na Nyamagabe bagera kuri 22, ndetse n’abatoza bayo makipe bari kumwe n’abandi batoza b’amakipe y’ababana n’ubumuga yaba abagore ndetse n’abagabo baturutse mu tundi turere.
Tuganira na Manirarora Elie, Visi Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’Iimikino y’Abamugaye yadutangarije ko aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri, bakaba barahisemo kuyegereza uturere two mu bice by’ibyaro, kuko byagaragaye ko abamugaye baturuka muri utwo turere bagaragaje ko bafite ubushake bwo kwitabira imikino, bityo iyi ikaba imwe mu nzira yo kubafasha kuzamura ubumenyi bafite hibandwa cyane ku bagore, ndetse n’abandi bantu bafite ubumugaga bwo kutabona.
Tuganira n’umwe mu babana n’Ubumuga ikipe y’Akarere ka Gisagara Kimonyo Jean Baptiste yadutangarije ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko azamufasha gusaba ababana n’ubumuga kureka kwigunga bakitabira imikino inyuranye, akazayashingiraho azamura ikipe ye igiye kuzajya muri shampiyona y’abamugaye.
N’ubwo ariko bishimira ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa, abamugaye bayitabiriye bagaragaje ko hari imbogamizi zikomeye bagihura nazo.
Umwe mu bagenerwabikorwa Mukakarisa yatangarije IGIHE.com, ko bahura n’imbogamizi zinyuranye, yagize ati:”Imbogamizi duhura nazo ni uko abantu batarabyitabira kuko nta bikoresho dufite bihagije nk’imipira, amafile, ibibuga,n’ibindi bikoresho nkenerwa. Ni zimwe mu mbogamizi duhura nazo kuburyo ibyo bibonetse abantu barushaho kubyitabira”.
Aya mahugurwa yatangiye tariki 22 Mutarama biteganijwe ko asozwa tariki 28 Mutarama 2012.