Post
Bamujyanye kumusengeshereza apfira mu rusengero
{Lubega Issa w’imyaka 26 yapfiriye mu rusengero rwahitwa Nakasongola mu mujyi wa Luweero ho mu gihugu cya Uganda ubwo yari yajyanywe gusengesherezwa ashaka gukira indwara y’abadayimoni .}
Inzego za Polisi muri kariya gace zitangaza ko kugeza ubu bataramenya ikintu nyakuri kishe uyu mugabo, ngo kuko abamubonye babonye yikubita hasi agahita apfa gusa ubu iperereza ku rupfu rwe rikaba ryatangiye.
Icyakora ariko mu minsi mike mbere y’uko apfa Lubega yari amaze igihe yazanwaga na nyina muri urwo rusengero ngo bamusengere akire ibyo bo bitaga abazimu.
Umuyobozi mukuru w’uru rusengero, umuhanuzi Steven Yiga, avuga ko uyu mugabo yazanywe na nyina mu rusengero kugira ngo asengerwe ku kibazo cyo mu mutwe yari amaranye minsi aho avuga ko cyari gifite isano n’amadayimoni.
Agira ati:” Twaramusengeye abazimu bamuvamo, ariko nyuma barongeye baramutera, birabaje kuba mbuze umwe mu bayoke b’itorero ryanjye”.
Ibi uyu mugabo wiyemerera ko afite impano yo gusengera abarwayi bagakira yabivugiye kuri sitasiyo ya Polisi aho yari yahamajwe ngo ahatwe ibibazo kurupfu rw’uyu mugabo.