Post
Ikinyamakuru gishya ku bufatanye bwa Igihe Ltd na Rwanda Dispatch
{Ibigo bibiri by’itangazamakuru, IGIHE Ltd na Rwanda DISPATCH byiyemeje gutangiza ikinyamakuru gishya kizajya gitegurwa n’impande zombi. Ni ikinyamakuru kizazana ivugurura mu itangazwa ry’amakuru mu Rwanda. Iki kinyamakuru gishya kizitwa IGIHE.}
Ubufatanye hagati y’ibi bigo byombi, IGIHE Ltd na Rwanda DISPACTH, bwari busanzwe, ariko bukaba bwari bushingiye gusa ku kwamamarizanya ibikorwa. Igishya kiriho ubu ni uko noneho ibi bigo byombi byiyemeje kwishyira hamwe kugira ngo birusheho kugira ingufu, haremwa ikinyamakuru gishya cyanditse kizaba gikubiyemo amakuru y’ingeri zose kandi anogeye abasomyi.
Nk’uko bitangazwa Na Meilleur Murindabigwi, Umuyobozi Mukuru wa IGIHE Ltd ari nayo ifite urubuga rwa internet IGIHE.com , igitekerezo cyo guhuza imbaraga cyabayeho nyuma y’inama ngarukamwaka iherutse guterana ku nshuro yayo ya kabiri, aho abanyamakuru b’ingeri zose bigaga ku bwisanzure n’iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda.
Mu biganiro mpaka n’ibitekerezo byatanzwe muri iyo nama haje kugaragara ko ubwinshi bw’ibitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda bwarushaho kugira umusaruro ari uko habayeho ubufatanye cyangwa imikoranire.
Ku ruhande rwa Rwanda DISPATCH na IGIHE Ltd babitekerejeho, abayobozi b’ibigo byombi basanga ubufatanye bwabo mu mikoranire bwarushaho kubatiza umurindi. Umuyobozi wa IGIHE Ltd yagize ati : «Ubu bwuzuzanye buzabafasha kugera kuri byinshi kuko buri ruhande rwari rufite ingufu mu buryo bwarwo, kuzikomatanyiriza hamwe bikaba ingenzi kurushaho, kandi n’amakuru batangaza akagera kuri benshi », dore ko hariho na gahunda yo kuzajya bageza ibinyamakuru byabo hose mu gihugu.
Shema Luyombya Katende, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda DISPATCH we avuga ko kuba Abanyarwanda batarakunda gusoma biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye , zirimo no kuba badafite ibyo basomamo ibyo bakeneye kandi bifite ireme ndetse bibafitiye akamaro. Shema avuga ko ku bufatanye bwa Rwanda Dispatch na IGIHE Ltd, bazasohora ikinyamakuru kivuga ku buzima mu nzego zabwo zose, kandi kizaba gikorana ubunyabwuga buhanitse.
Mu mvugo izimije, Shema yagize ati : «Mu itangazamakuru hano mu Rwanda twese turi ibikuri, kuburyo dushaka gusimbuka uruzitiro bisaba ko dusananirana kugirango tubibashe».
Shema yakomeje avuga ko inama ku bwisanzure n’iterambere by’Itangazamakuru iheruka kubera mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize yasize isomo rikomeye ry’uko ubufatanye hagati y’ibitangazamakuru bushobora kubigeza kuri byinshi ngo kuko « Abishyize hamwe nta kibananira ».
Ikinyamakuru gishya ku bufatanye bwa Rwanda Dispatch na IGIHE Ltd kizajya gisohoka buri cyumweru, aho kibagezaho amakuru yizewe, ay’isesengura rya gihanga, ay’ubucukumbuzi, ay’igenzura ryimbitse, ay’imikino n’imyidagaduro, ubumenyi n’ikoranabuhanga n’ibindi, ndetse n’izindi serivisi zitandukanye zirimo kwamamaza n’ amatangazo.
