Post
Ahari isuku nke abaganga ntibazahabwa agahimbazamusyi
{Minisitiri w’ Ubuzima Dr. Binagwaho Agnes ubwo yasuraga ibigo Nderabuzima bya Gitega, Muhima n’ ibitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abaganga batazajya bahabwa agahimbazamusyi igihe hagaragaye isuku nke.}
Minisitiri Binagwaho akaba yasabye abaganga kwakira neza abarwayi babasekera bareka urugwiro kuko umukiriya ari umwami nkuko abanyarwanda babivuga. Yababwiye ko kudatanga serivisi nziza kuri abo bakiriya cyangwa hakagaragara isuku nke bizatuma agahimbazamushyi bagenerwa kavanwaho.
Mu inama yagiranye n’ abaganga kuri ibyo bigo bakaba barasanze ikigo Nderabuzima cya Muhima gikwiye kwimurwa kigashakirwa ahandi hantu hisanzuye cyakorera ndetse n’ ikigo Nderabuzima cya Gitega kikaba cyakwagurwa kubera umubare w’ abantu icyo kigo cyakira.
Muri ibi, Minisiteri izafasha mu kubona ibikoresho muri ibyo bigo Ubuyobozi bukazashaka uko imirimo yo kubaka yashyirwa mu bikorwa. Minisitiri Binagwaho akaba yaragaragaje ko hagiye kwigwa uburyo ibigo Nderabuzima nk’ icya Biryogo hashakwa uko byajya binakora amazamu mu rwego rwo gufasha mu kugabanya imibare y’ abarwayi benshi iboneka ku bitaro bya Gitega mu masaha y’ ijoro no mu mpera z’icyumweru.
Nyuma yo gusura ibi bigo Minisitiri w’ ubuzima akaba yasuye ibitaro bya CHUK aho yaganiriye n’ abarwayi babiri babizanywemo nyuma yo gukomeretswa na grenade yatewe mu Karere ka Muhanga mu ntara y’ Amajyepfo.
Uru rugendo rukaba rwakozwe nyuma y’ amakuru yagiye atangazwa mu binyamakuru bitandukanye ko abarwayi baba bafatwa nabi mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima. Nyuma yo gusura ibyo bitaro bitandukanye, Minisitiri w’ Ubuzima akaba yatangaje ko nta kibazo abona n’ubwo hari ibigomba gukosorwa nk’ubwiherero yasanze budahagije ndetse n’ umubare w’ abarwayi usanga utajyanye n’ umubare w’ abaganga.

