Post
Uganda:Inzibutso eshatu za Jenoside zigiye gutunganywa
{Muri gahunda yayo yo kubika amateka, Komisiyo y’ igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside irateganya gusana inzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu nkengero z’Ikiyaga cya Victoria mu gihugu cya Uganda.}
Uduce tuzabukwamo izi nzibutso ni Ggolo, Kanseleo na Lambu ahashyinguye imibiri y’ abantu barenga 10 000 bari bajugunywe mu migezi itandukanye nakagera muri Victoria.
Ildephonse Karengera ushinzwe inzibutso muri CNLG, yasobanuriye Agence Hirondelle dukesha iyi nkuru iby’ isanwa ry’izi nzibutso, agira ati:”turateganya kubaka inzibutso nini zifite n’inzu z’amateka zirimo amashusho, amateka y’u Rwanda muri rusange n’aya Jenoside by’umwihariko.”
Yongeyeho ko izi nzibutso zizaba zikoze ku buryo nk’ubw’urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi. Urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zisaga 260,000 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikiyaga cya Victoria cyarohowemo imibiri myinshi y’Abatutsi bajugunywaga mu migezi yiroha mu Kagera. Ku ikubitiro iyi mibiri yahise ishyingurwa ahantu hatandatu ariko nyuma CNLG yaje kuyishyingurira hamwe mu mva rusange za Ggolo, Kanseleo na Lambo.
Urwibutso rwa Ggolo rushyinguyemo inzirakarengane zigera ku 4773, Urwibitso rwa Kansesero rushyinguyemo imibiri 2827 naho Urwibutso rwa Lambo rushyinguyemo imibiri 3336.
Kuri ubu mu Rwanda habarizwa inzibutso zirenga 400 aho zirindwi zirebererwa by’umwihariko na CNLG izindi zikaba zikorana n’ uturere ziherereyemo.
Muri Uganda hari hasanzwe hari imva rusange ariko zitunganijwe ku buryo bujyanye n’inzibutso, izi mva zubatswe n’umugiraneza w’Umuhinde witwa Muhamudu Tobani ushimirwa na benshi kubw’ icyo gikorwa.