Post
Radiyo Isango Star yahinduye umurongo yumvikanaho
{Isango Star ni imwe mu maradiyo yigenga akorera mu Rwanda, ikaba imaze igihe kiri munsi y’imyaka ibiri itangiye gukora. Muri icyo gihe cyose ikaba yakoreraga ku murongo wa 95.1 FM kugeza kuwa kabiri w’icyumweru cyashize tariki ya 17/01/2012 ubwo yatangiye kumvikana ku wundi murongo mushya ariwo 91.5 FM cyangwa Mhz.}
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi mukuru wa Radio Isango Star Jean Lambert Gatare yagize ati ” Impamvu twahinduye umurongo ni ebyiri: iya mbere ni ukugirango twongere aho twumvikana kuko abantu bamwe cyane abo mu majyaruguru za Musanze batatwumvaga. Indi mbogamizi ni uko twagonganaga n’abandi mu Mujyi wa Kigali, aho twegeranye mu bijyanye na frequence bagiye binubira ko radiyo ibacura umurongo bagasaba ko twagabanya ingufu z’insakazamajwi zacu cyangwa tugafata undi murongo mushyashya; akaba ariyo mpamvu twahisemo gufata undi murongo mushya wa 91.5.”
Ikindi yavuze ni uko ijwi riyunguruye cyane kuko nabyo abatekinisiye babo babyitayeho, kandi akandi gashya batangiranye n’uyu murongo mushya wa 91.5 ni uko ngo guhera uyu munsi kuwa mbere tariki 23/01/2012, Radio Deutsche Welle (DW) igiye kujya icisha amakuru yayo y’igiswahili hamwe n’igifaranga kuri Radio Isango Star ku buryo abajyaga bagira ikibazo cyo gukurikira ibyo biganiro bindi by’igiswahili n’igifaransa kuri DW bazajya babyumva biboroheye.
Kimwe mu byaranze Radio Isango Star mu ngangiriro ni ugukoresha abanyamakuru bakoraga ku yandi maradiyo yari asanzwe mu Rwanda; twavugamo nka Emminente, Cyril Ndegeya, Muhire Munana, Ally Soudy, André Gromiko, Solange Ayanone n’abandi.
Ikindi gishya ni uburyo yatangiye yumvikanaho indirimbo gusa nyuma igakomeza n’ibiganiro, ibyo byose bikaba byaratumye igira abakunzi batari bake.