Post
Hari abana biga bataha muri gereza kandi nta cyaha bafite
{ {{Uganda:}} Mu gihugu cya Uganda, habarurwa abana bagera ku 161 harimo n’abiga mu mashuri abanza bataha muri za gereza kandi nta cyaha bafite.}
Ikinyamakuru the New Vision dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bana babarizwa muri za gereza ku mpamvu z’ababyeyi babo baba bahafungiye.
Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n’umwe mu bana biga bataha muri gereza yagitangarije ko nyuma yo gufungwa nyina yasabye ko yabana n’umwana we aho kugira ngo umwana we abane n’abantu atazi.
Uyu mwana witwa Sylvia ufite imyaka icumi y’amavuko yiga ku ishuri ribanza rya Kamengo yatangaje ko nyina witwa Nyinabazungu wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 50 azira kuba yarakoze ubwicanyi nyuma yo gufungwa. Mukuru we (Mukuru wa Syrivia) yaramusize nuko nyina yanga ko akomeza kubana na Se ahubwo asaba ko akwiye kuza bakabana gereza nayo ntiyazuyaza irabimwemerera ubu akaba yiga muri gereza ya Luzira.
Uretse Nyinabazungu, umugore wa mbere mu mateka ya Uganda wakatiwe igihano cyo gufungwa igihe kire kire kurusha abandi (Imyaka 50) ufungiye muri iyi gereza ya Luzira abana n’umwana we, habarurwamo abandi bagera kuri 43 bacumbikiwe muri iyi gereza banamo n’ababyeyi babo, iyi akaba ariyo gereza ya mbere muri iki gihugu igaragaramo umubare munini w’abana bayibamo, mu gihe mu izindi gereza zisigaye habarirwamo abana bagera118.
Angella Akwita ukorera umushinga Family of Africa yatangaje ko iyo aba bagore bafunguwe inshuro nyinshi bata abana babo kuko babura aho babashyira n’icyo kubaha.
Yagize ati: ”Benshi mu babyeyi bafungwa batereranwa n’imiryango yabo kugeza ubwo nta muntu bafitanye isano ushobora kwemera kumurera umwana, bigatuma yemera kubana nawe muri gereza”.
Hejuru ku ifoto: Gereza ya Luzira