Post
Umuturage utabara niwe wahitamo guhinga amasaka-Kangwagye
{Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko umuturage utabara ari we wahitamo guhinga amasaka kuko amasaka atinda kwera kandi n’isoko ryayo rikaba ritaboneka.}
Kangwagye avuga ko abaturage b’aka karere basigaye bakorera ku mubare mu bintu bitandukanye cyane cyane ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi akaba ariyo mpamvu avuga ko umuturage wahitamo guhinga amasaka yaba atazi kubara.
Agira ati : »Umuturage uzi kubara azahinga ibigori, ibishyimbo n’ibindi byera vuba naho uwahitamo guhinga amasaka yaba ataremenye kubara neza ».
Kangwagye avuze ibi nyuma y’uko bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Rulindo binubiye ko babujijwe guhingwa amasaka bagategekwa guhinga ibigori muri gahunda yo guhuza ubutaka.
Aba baturage bavuga ko bategetswe guhinga ibigori aho guhinga amasaka kandi ngo hari ahari ubutaka budakwiranye n’ibigori, bakaba basaba ubuyobozi kubareka bakazagira aho bahinga amasaka.
Bavuga kandi ko igihingwa cy’ibigori gisaba ubutaka burebure n’ikirere kiza kugira ngo cyere neza ariko ngo amasaka yo atanga umusaruro adasabye ibintu byinshi.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko abaturage bose atariko babibona ngo kuko abenshi bamaze kubona ko akamaro ko guhinga ibigori ku buryo muri iki gihe umubare w’abafata imbuto y’ibigori umaze kwikuba kabiri.
Ikindi yagarutseho ngo n’uko abaturage bagomba kumenya ko amasaka atinda kwera n’isoko ryayo rikaba ritaboneka mu gihe kugeza ubu ibigori bifite isoko rifatika.
Ati: “Iby’amasaka ni ukweza ugashigisha, andi ukikorera ugashyira abavandimwe, muri make igihingwa cy’amasaka ntigisubiza ibibazo by’iterambere”.
Murasandonyi Rafael, Ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rulindo avuga ko amasaka n’ibigori ari ibihingwa bihuje byinshi, ku buryo aho amasaka yera n’ibigori bihera, ikibazo kikaba ari uko bamenyereye guhinga amasaka dore ko anabaha icyo kunywa.
Agira ati:“Ikibazo abo bahinzi bafite n’imyumvire itarahinduka, kuko bamenyereye guhinga amasaka akabaha ibigage, bumva batabireka. Gusa ibigori twasanze aricyo gihingwa gishobora gutanga amafaranga kurusha amasaka niko kugihitamo”.
Mu kiganiro [Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, aherutse kugirana na IGIHE.com->http://igihe.com/spip.php?article20242] yagarutse kuri gahunda yo guhingwa igihingwa kimwe imaze iminsi ishyirwamo ingufu hirya no hino mu gihugu avuga ko intara abereye umuyobozi itazihanganira uwo ari we wese ushaka guhinga mu kajagari.
{{Hejuru ku ifoto: Kangwagye Justus}}