Post
Impanuka yabujije benshi mu bagana Amajyepfo gukomeza urugendo
{Umuhanda uva i Kigali ugana ku Kamonyi ahitwa mu Nkoto mu Murenge wa Rugarika wamaze igihe ufunze ndetse abagenzi bamwe ntibabashije gukomeza urugendo bari batangiye.}
Ibi bibaye nyuma y’impanuka y’ikamyo ya rukururana ifite plaque KBK 6785 yahaguye ikaba iri guterurwa n’imwe mu modoka zifite ingufu (Breakdown) ya MAGERWA.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bagenzi bahuye n’ikibazo cyo gukererwa ku nzira ngo iyi modoka yafunze umuhanda ku gice cy’abava mu murwa w’igihugu Kigali gihagazemo imodoka nyinshi zitegereje kubona aho zica, mu gihe iziri kuherekeza ziri kunyura inzira y’ubusamo y’igitaka.
Eugene Mwerekande wabonye impanuka iba ngo yabonye umushoferi asa nufite ikibazo cyo kuyobora ikinyabiziga.
Mwerekande kandi avuga ko yaketse ko uyu mushoferi yaba yananiwe gutwara ku buryo ngo yanze kwangiza byinshi dore ko yaguye hafi ya Banki y’Abaturage ya Runda na Taba hari n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye ayigarika aho.
{{Turakomeza kubakurikiranira uko biza kugenda.}}