Post
Ubuzima budahenze n’imyubakire irambye biranga umujyi mwiza
{Umuyobozi mukuru ushinzwe imiturire mu muryango w’abibumbye (ONU) Joan Chos,yavuze ko inyubako nziza ndetse no kugira ibikorwa by’indashyikirwa, bikajyana n’ubuzima bwiza byakagombye kuranga imijyi yo mu Rwanda.}
Joa Chos yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Joa Chos yagize ati: “Umujyi mwiza ubundi urangwa n’imyubakire myiza, ubuzima bwiza, ibi bigomba kugera mu duce twose tw’igihugu.”
Nk’uko yakomeje abitangaza, urugendo rwe ahanini, yaje ku butumire bwa Guverinoma y’u Rwanda, ariko nawe ubwe akaba yarabyifuzaga agendeye ku iterambere ryihuse u Rwanda rurimo kugaragaza.
Mu ntego nyamukuru z’urugendo rwe harimo gufatanya n’u Rwanda mu mikorere, cyane cyane mu bijyanye n’imyubakire nk’uko biri mu nshingano zabo, guhuza bimwe mu bikorwa bya leta yagiye igaragaza mu mishinga ati: “Ugendeye ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, ntabwo washidikanya gukorana n’u Rwanda mu nzego zose.
Ati: “Igikorwa cyo kubaka ni kintu kigomba ubufatanye n’ubwitonzi.”
Umuryango w’abibumbye mu bijyanye n’imiturire n’ubundi wari usanzwe ukora n’u Rwanda, nkaho uyu muryango wafashije Abanyarwanda bari batuye muri Tanzania mu kubatuza neza ndetse bakaba bafite muri gahunda yabo gutuza mu buryo burambye abaturage bari batuye nabi bo muri Karongi ndetse na Rubavu.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Albert Nsengiyumva yavuze ko Joa Chos hari ikintu cy’ingirakamaro yabibukije, aho yababwiye ko kuba mu mujyi bigomba kujyana no gutegura imibereho myiza y’abawutuye ati: “Iki ni kintu tugiye ku cyigaho ndetse mubyo dukora ntabwo tugomba kwibanda mu mujyi wa Kigali.”
Imijyi ya Nyagatare, Musanze ndetse na Karongi nayo iri mu mijyi igomba kugira igishushanyo mbonera gifite ibipimo by’imijyi mpuzamahanga ati: “Ntabwo tuzibanda muri Kigali gusa.
U Rwanda rufite gahunda yo kubaka bakurikije ibishushanyo mbonera, aho mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda 18 tumaze kugaragaza ibishushanyo mbonera byatwo.