Post
Mu rukiko, Ntaganda yisobanuye ku mvugo zisesereza ashinjwa
{Kuri uyu wa mbere mu Rukiko rw’Ikirenga habereye urubanza rw’ubujurire rwa Ntaganda Bernard wajuriraga igihano yakatiwe n’Urukiko Rukuru, aho yisobanuye ku mvugo zisesereza ashinjwa kuba yaravuze zirimo amacakubiri no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi.}
Ntaganda yajuriraga igihano yakatiwe n’urukiko rukuru rwa repubulika cy’igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwerekanye ibyaha Ntaganda akurikiranyweho birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, amacakubiri no gukora imyigaragambyo itemewe.
Mu mvugo yavuze akurikiranyweho harimo kunenga gahunda y’Umurenge SACCO, aho ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganda yatangaje ko iyi gahunda ari mbi kuko abaturage basabwa kuzigama kandi badafite ubushobozi buhagije; ibi ngo sibyo kuko iyi gahunda ari ingenzi kuko n’umuturage yabasha kuzigama amafaranga adakoresha
Umushinjacyaha yagize ati: “Iyi gahunda ni nziza kuko n’iyo umuturage yasabwa kuzigama n’amafaranga 100 afite nta kibazo”.
Kuri ibi Ntaganda yabihakanye ahubwo yavuze ko yabitangaje agendeye ku bitekerezo bye nyuma y’isesengura yikoreye ko abakozi ba SACCO bakora nabi.
Ku bijyanye n’imvugo yatangaje zamamaza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi abaturage harimo kuba Ntaganda yaravuze ngo: “Tura tugabane niwanga bimeneke.” Aha ubushinjacyaha buvuga ko ari imvugo zitera abaturage gutekereza nabi ku buyobozi, harimo no kubagumura; ariko Ntaganda we yavuze ko atari byo kuko abatangabuhamya mu rubanza rwe bamubeshyeye, ngo ntabwo yari kuvuga aya magambo mbere y’amatora kuko bitemewe kwiyamamaza mbere y’amatora.
Kuya 11 Gashyantare 2011, nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Ntaganda gufungwa imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana, naho abo bareganwaga bacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana buri umwe.
Ubu bujurire buzakomeza ku itariki 5 Werurwe 2012, aho ubucamanza bwasabye impande zombi ari ubushinjacyaha no ku ruhande rw’uregwa ariwe Ntaganda ko bagomba kuza banditse ibisobanuro byabo.
Kuri uyu wa mbere kandi hasubitswe urubanza rwa Ingabire Victoire aho ruzaba ku itariki 13 Gashyantare 2012 kugirango impapuro zizifashishwa muri uru rubanza zizabe zakorewe isemura zikuwe mu rurimi rw’igiholandi zishyirwe mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.