Post
FARG yahagurukiye ikibazo cy’abanyeshuri bahindagura ibigo
{Ubuyobozi bw’ikigega cya leta, gishinzwe gutera inkunga, abarokotse Jenocide batishoboye (FARG)buvuga ko bwahagurukiye ikibazo cy’abanyeshuri barangara, ubundi bakagenda bahindagura ibigo.}
Mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyatambutse kuri Radio Rwanda, umuyobozi wa FARG, Ruberangeyo Theophille yavuze ko ibyo guhindurira umunyeshuri ikigo bizajya bibanza gusuzumanywa ubwitonzi.
Muri icyo kiganiro, umuyobozi mukuru wa FARG yavuze ko muri rusange abanyeshuri barihirwa na FARG batsinda,ariko hari n’abarangara.
Abari bakurikiye iki kiganiro bagaragaje ibibazo n’ibyifuzo ku mibereho y’abanyeshuli barihirwa na FARG. Ku bijyanye na bourse z’abanyeshuri biga muri za Kaminuza, Umuyobozi mukuru wa FARG yasobanuye ko amafaranga adatinda gutangwa ko ahubwo bisaba gukurikiza amabwiriza, agenga imikoreshereze y’umutungo wa leta.
Ku kibazo cy\ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuli, ngo buratangwa ku bigo bimwe na bimwe, hasabwe ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwazibashakira vuba no kuba haraho batazivurizaho mu gihe cy’ibiruhuko, hasabwe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakurikirana icyo kibazo kikarangira.
Ku kibazo cy’ibikoresho, nk’imifariso ishaje iri mu bigo by’amashuri izasimbuzwa, hasobanuwe ko ikibazo cyatewe n’ibibazo byagaragaye mu isoko. Yijeje abanyeshuri barihirwa na FARG ko bitarenze uku kwezi zizaba zabonetse.
{{Inkuru dukesha:}} Radio Rwanda