Post
Nta mpungenge ku igeragezwa ry’urukingo rwa SIDA mu Rwanda
{Mu gihe mu Rwanda hakomeje kuba igeragezwa ryo kureba niba inkingo ebyiri za SIDA zatanga umusanzu wo kutazahazwa k’umubiri, abayoboye ubu bushakashatsi bavuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho ku igeragezwa ry’uru rukingo.}
Mu Rwanda hashize imyaka itandatu hakorerwa ubushakashatsi ku rukingo rwa SIDA, mu cyiciro cya mbere aho haba harebwa niba urwo rukingo rudashobora kugira ingaruka mbi ku mubiri. Gahunda iyobowe na Projet San Francisco ikora ubushakashatsi ku cyorezo cya SIDA, ivuga ko nta mpungenge zishobora kugira ku bakorerwaho iri gerageza.
Kuva mu Kuboza umwaka ushize, hari gukorwa iri gerageza ku nshuro ya gatatu mu Rwanda rikaba rikorwa mu rukingo rwo mu cyiciro cya mbere rishaka kureba niba guha umuntu nta ngaruka mbi rwagira ku muntu. Izo nkingo ebyiri zitwa HIV – MAG na Ad 35=GRIN – ENV.
Dr. Etienne Karita, Umuyobozi mukuru wa Projet San Francisco avuga ko ubu bushakashatsi kuri iyi nshuro bukorerwa ku bantu 25 bavuye mu miryango ibana y’umugore n’umugabo ariko bose bataranduye, aho bahabwa uru rukingo rukurikiranwa mu gihe kigera ku mwaka umwe, byanashoboka kikagera ku myaka itanu harebwa niba nta ngaruka rwamugize ku buzima bwe.
Dr Karita yagize ati: “Dufata abakorerwaho ubu bushakashatsi mu babana batarwaye kandi basanzwe baza kwipimishiriza muri Projet San Francisco, aho tubahitamo tugendeye ku bushake.”
Yongeyeho ko bakangurira abakorerwaho ubu bushakashatsi kwitwararika kwirinda icyorezo cya SIDA bakoresha uburyo bwose bwo kwirinda nk’ikoreshwa ry’agakingirizo, kudaca inyuma uwo mwashakanye ndetse no kwifata.
“Nta mpungenge z’uko abakorerwaho ubu bushakashatsi ku igeragezwa ry’urukingo rwa SIDA bashobora kwandura kuko mu byiciro byabanje nta n’umwe wigeze wandura tukiri mu bushakashatsi bw’urukingo,” ibyo byavuzwe na Karita.
Iyo batoranya aba bakorerwaho ubushakashatsi bw’urukingo bababwira bimwe mu byo bagomba kubahiriza harimo ko badakwiye gutega inyungu z’amafaranga muri ubu bushakashatsi.
N’ubwo bimeze gutya ariko Dr. Karita yavuze ko inyungu zizava muri ubu bushashatsi ari nyinshi, yagize ati: “Ni ukuba dutanga umusanzu ku bumenyi mpuzamahanga mu kurwanya iki cyorezo cya SIDA, uru rukingo ruramutse rwemewe twatanga icyifuzo cy’uko twarubona mu ba mbere. Hatangazwa kandi ko hamenyekana niba uru rukingo rwemewe iyo hakozwe isesengura hanarebwa n’ibarurishamibare.
Mu kiganiro na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnès Binagwaho yagiranye na IGIHE.com binyuze ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko iri gerageza ryatangiye kandi hari benshi baryitabiriye, ati : “Yego, ubu igerageza ryaratangiye kandi benshi bemeye kurigiramo uruhare. Ubu bushakashatsi buterwa inkunga na International AIDS Vaccine Initiative, bugashyirwa mu bikorwa n’umushinga wa San Francisco (PSF).”
Binagwaho yongeyeho ko buri wese ku isi agomba gutanga umusanzu we ku rwego arimo mu guhashya iki cyorezo cya SIDA.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko mu nyungu u Rwanda ruzakuramo harimo kuba inkunga ibonetse yakohererezwa igihugu ngo ubushakashatsi bukomeze. Ariko yanavuze ko u Rwanda rukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kunoza umusanzu igihugu gitanga mu ruhando mpuzamahanga mu kurwanya SIDA.
Ibindi bihugu bikorerwamo ubu bushakashatsi ni Kenya na Uganda, aho muri buri kimwe muri ibi bihugu izi nkingo zizageragerezwa ku bantu 25, wongeyeho n’abo mu Rwanda bose bakaba bagera kuri 75.
Mu byagezweho harimo ko muri Nzeli 2009, hasohowe ubushakashatsi bw’uko hakorwa uburyo uturemangingo turi mu mubiri tutakomeza gukwirakwizamo ubwandu bwa SIDA; ubwo buryo bwiswe PG9 na PG16.
Ku isi hakorwa inkingo ebyiri z’icyorezo cya SIDA, hari urukingo rugamije kureba niba nta ngaruka rwagira ku mubiri (safety trial vaccine) ndetse n’urukingo rwo kurwanya burundu icyorezo cya SIDA (efficiency trial vaccine).
U Rwanda rukora ubu bushakashatsi bw’urukingo rwa SIDA ku bufatanye n’umushinga International AIDS Vaccine Initiative ndetse na Kaminuza yitwa EMORY yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri Atlanta muri Georgia.