Post
Urubyiruko rw’i Wawa rurashishikarizwa kwirinda Sida no gukebwa
{“Rubyiruko dushyire hamwe mu kwirinda no kurinda abandi Virus itera Sida kugira ngo tugire ejo heza”}
Iyi niyo yari insanganyamatsiko ya gahunda yatangirijwe ku kigo Ngororamuco cy’ i Wawa kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2011.
Iyi kampanye yo kurwanya SIDA yatangirijwe hamwe n’icyumweru cyateguwe n’umuryango Imbuto Foundation cyiswe” Icyumweru cy’urukundo nyarwo”, aho urubyiruko rukangurirwa kwirinda Sida, bipimisha ku bushake.
Aganiriza uru rubyiruko rurererwa i Wawa, Minisitiri w’Urubyiruko Nsengiyumva Jean Philbert yabasabye kwipimisha ku bushake no kwikebesha.
Ati:”Kuba ndi hano imbere yanyu n’uko izo gahunda nazubahirije, kandi ni kimwe mu byamfashje”.
Yakomeje abasaba kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina igihe kitaragera, agira ati:”mufite imbuto itoshye, nyamuneka ntimuzayirye ikiri igitumbwe”.
Umuyobozi Mukuru w’imbuto Foundation, Radegonde Ndejuru, yabwiye urubyiruko ko mu nshingano zabo bashyira imbere urubyiruko, barushishikariza kwirinda.

Yatanze ubutumwa agira ati:”Turashaka kwita ku rubyiruko, tubigisha kwiha agaciro, kwikunda no gukunda abagukikije”.
Mvuyekure Thadée, umwe mu banyeshuri b’i Wawa babana na Virus itera Sida, yatanze ubuhamya ku rubyiruko rugenzi rwe, avuga ko nyuma yo kwipimisha agasanga yaraguye mu cyago atacitse intege, ati:”ndi umuntu kandi ndakomeye kuko nagendeye ku nama muganga yampaye”.
Thadée yasabye urubyiruko rugiye gusubira iwabo, kuzipimisha basanga baranduye bakirinda gucika intege no kwanduza abandi basanga bakiri bazima, nabwo bakomeza kwirinda ibishuko byabangiriza ubuzima.
Icyumweru cy’urukundo nyarwo, kizakomeza kuva ku itariki 16 kugeza ku itariki 19 Mutarama 2011, mu tundi turere tw’igihugu, aho Imbuto Foundation ifatanya n’imishinga y’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’ izo gahunda.
Urubyiruko rw’ i Wawa rwemerewe Serivisi zo gupimwa Virus itera Sida ku bushake no gukebwa, haherewe ku barenga Magana atanu basoje amasomo bagiye gusubizwa mu mirenge yabo.