Post
Abagana ubwisungane mu kwivuza bazitiwe n’amikoro make
{Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza imaze gushinga imizi mu Rwanda kuva yatangira ariko hari bamwe mu baturage bavuga ko hari ubwo bagira ubushobozi buke bwo kwishyura umusanzu w’ubu bwisungane, bityo bikaba byiza bagiye bayatanga mu byiciro.}
N’ubwo abaturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwisungana mu kwivuza, bamwe mu baganiriye na IGIHE.com batangaje ko amafaranga bakwa ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bwabo n’ubwo bashyizwe mu byiciro.
Umwe mu baturage twasanze mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo yagize ati: “N’ubwo aya mafaranga ari menshi ariko nta kundi byagenda kuko kujya mu bwishingizi nabyo ntacyo wabinganya, nzagerageza ngende nca inshuro, aho azagwirira nzaza nyatange”.
Undi muturage waganiriye na IGIHE.com, tumusanze mu murenge wa Kacyiru yavuze ko afite impungenge kuko kugeza ubu atarabasha gutangira umuryango we wose umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kuko atayabonera hamwe yose; ati: “Byaba byiza tworoherejwe kuyatanga mu byiciro”.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje kuwa mbere ko kuva hajyaho uburyo bushya bw’ubwisungane mu kwivuza kugeza ubu ubwitabire bugera kuri 88 %.
Dr Ndagijimana avuga ko kuva muri Nyakanga umwaka ushize abaturage bagenda barushaho kwitabira iyo gahunda ibyo bigaterwa n’ubukanguramba butandukanye bugenda bukorwa hirya no hino mu gihugu.
Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gahunda yo kurwanya indwara zitandura ziganjemo iya kanseri kuko byagaragaye ko hari aho usanga umubare urushaho kwiyongera.
Mu byiciro bishya byatangiwe kugenderwaho mu gutanga uyu musanzu ni umutindi nyakujya atangirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza na leta ungana n’amafaranga y’u Rwanda 2 000. Abari mu cyiciro cy’abakene n’abakire badakize cyane bo bazatanga umusanzu w’amafaranga 3 000 kuri buri muntu ku mwaka umwe naho abo mu cyiciro cy’abakire n’abaherwe bo bazatanga amafaranga 7 000.
Ikinyamakuru cy’ubuzima cyandikirwa muri Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kivuga ko u Rwanda aricyo gihugu cyonyine cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara gifite ijanisha rigeze kuri 85 % by’abaturage bose bari muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.