Post
Ubukungu bw’u Bushinwa nabwo bwatangiye gukemangwa
{Mu gihe ubukungu bw’u Bushinwa budasiba kwiyongera no gukomera kandi ubw’ibindi bihugu (cyane cyane ibikize) bwo busubira inyuma, bamwe mu bahanga baremeza ko mu myaka 10 iri imbere nabwo buzashegeshwa nk’uko bimeze ahandi. }
Umwe mu bashyigikira iryo sesengura ni Kenneth Rogoff wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI/IMF) ubu akaba yigisha muri Kaminuza ya Harvard. Yatangaje ko bimwe mu bizasubiza inyuma ubukungu bw’u Bushinwa harimo kuba buzaba bwaratangiye gukorwaho n’ihungabana ryibasiye ibindi bihugu, no kuba Abashinwa bazaba bahangayikishijwe n’uko ifaranga ryabo ryata agaciro (inflation).
Rogoff avuga ko kandi kuba u Bushinwa buri kwitwara neza mu bukungu, bukohereza byinshi mu mahanga, bukanatanga amafaranga menshi mu guteza imbere ibikorwa remezo n’imiturire ubwabyo bidahagije kugirango ubukungu bugende neza cyangwa busigasirwe igihe kirekire.
Mu byatangiye kugaragara ni uko bigoye ko u Bushinwa bwatera imbere mu gihe ibindi bihugu biri gusubira inyuma. Ibyoherezwa mu mahanga bishobora kugabanuka kuko ibihugu bikize nk’iby’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribyo bigura byinshi mu bikorerwa mu Bushinwa kandi kuri ubu ubukungu bwabyo bwifashe nabi ku buryo bizagabanya ibyo byatumizaga muri icyo gihugu. Ibyo bizagabanya umuvuduko w’ubukungu w’u Bushinwa, kandi byatangiye kugaragara kuko mu 2011 ubukungu bwiyongereyeho 9%, bikaba byitezwe ko butazarenza 8.5% mu 2012.
Ku ruhande rw’u Bushinwa, abahanga mu by’ubukungu baho bavuga ko ubu ikiri gukorwa ari ugukangurira Abashinwa gukomeza kugura iby’iwabo, ari nako imishahara y’abakozi yongerwa. Ikindi ni uko u Bushinwa buzakomeza kuguma imbere mu kohereza ibintu mu mahanga kuko inganda zabo zikora ibintu byinshi kandi bihendutse, uko guhenduka kukaba guturuka ku kuba ifaranga ry’u Bushinwa (yuan) rigumishwa ku gaciro ko hasi ugereranyije n’ayo mu bindi bihugu bifite ubukungu buhambaye.
Abavugira u Bushinwa kandi banemeza ko kuba amabanki yo mu Bushinwa ariyo asigaye aguriza ibihugu bikize byerekana ko ubukungu bw’icyo gihugu butajegajega. Ikindi ni uko u Bushinwa bukomeje gushyira imbaraga mu gukorana n’ibihugu by’Afurika, cyane cyane ibikungahaye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro.