Post
Ingoma i Rwanda (Igice cya X)
{Nk’uko twabibateguje mu gice cya Cyenda, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’Iremwa ry’Ingoma. Amateka n’imiterere y’Ingoma tukaba tugiye kuyava i Muzi , tukazayagera i Muzingo.}
Wifuza gusoma inkuru zabanje : wakanda hano[->http://igihe.com/spip.php?rubrique53]
Turacyari ku ngingo nkuru twise ‘Umwanya w’Ingoma’ izagenda igira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere. Tukaba tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa “Imigani migufi ivugwa ku ngoma”
{{Imigani migufi ivugwa ku ngoma}}
Imigani migufi ni imvugo ihinnye yacuzwe n’abakurambere ,ikagaragaza mu maganbo avunaguye igitekerezo cya muntu ku bantu runaka, ku bintu no ku migenzereze. Iyo mvugo ikabwiriza uyibwiwe uko akwiye kwifata no kugena ibintu n’ibindi. Iyo mvugo ijya kumera nk’inama twarazwe na ba sogokuruza mu bwitonzi bwabo, ikatubera nk’urugero dukwiye gukurikiza.
Iryo jambo, nako iyo mvugo ijyana n’ingoma nayo abatubyaye barayisesenguye, bayigenera imvugo karande ijyanye n’umuco w’abenegihugu n’uw’abo bategeka. Iyumvire nawe!!
{{Imigani n’ubusobanuro bwayo}}
– Ingoma ebyiri si amarobe : Uwirengeje ingoma 2 aba asheshe akanguhe azi gushyira mu gaciro.
– Ingoma idahora aba ari ikimuga: Ubutegetsi budahana ntibukwiye iryo zina.
– Ingoma irahaka ntihora: Umukeza w’ingoma aba yiringiye ingabire si amakuba.
– Ingoma iruta irobe; Ubutegetsi si ubusambo.
Ingoma itabara bene yo: Umutegetsi arengera igihugu cye.
Ingoma ituje ntibura ituro: Ingoma y’amahoro irayobokwa.
Ingoma ni kimwe na nyirayo: Imitegekere y’ubutegetsi irangwa n’amatwara ye.
Ingoma ntigira umunyina , ikamisha umuyoboke: Ubutegetsi si ukwironda ni ukwita ku ngamba zose.
Ingoma nto yica nk’inini : Ingoma iyo ariyo yose yica ni nyamunsi.
Ingoma nziza ni igukijije; Umuntu wese arangamira umukuye mu kaga.
Ingoma si ubuteto: Kirazira gukerensa ubutegetsi.
Ingoma utonnyeho niyo ugiraho ubutwari: Umuntu agarukira uwamukijije.
– Ingoma uyirira inkuna igakiza nkunzi: Ingoma ikiza umutoni ikirengagiza uyiharanira.
– Ingoma wagizeho ubuhake uyigiraho n’ubugabo: Ingoma utonnyeho ntubura kuyirwanira ishyaka.
– Ingoma yaguha amata ntiyaguha amazi: Nta wifuza ingoma imutindahaza.
– Ingoma y’ikuzimu iyo ihamagaye ntigomba abadashye : Urupfu ntirurobanura.
– Ingoma yimana ibyayo : Ingoma yose igira amarere yayo.
– Ingoma zihora zihindura imirishyo: Ubutegetsi si gature.
– Haguma umwami ingoma irabazwa : Kabare yirengagiza umuco ngo yimike Musinga.
– Akari mu nda y’ingoma kamenywa n’umwiru na nyirayo: Ibanga ni irya babiri.
– Induru ntirwana n’ingoma: Gusarika ubutegetsi ni ukwikoza ubusa.
– Uko zimye nyamahembe : Amarenga y’umutegetsi ni amategeko.
– Uko zivuze niko zitambirwa: Umutegetsi wese arayobokwa.
Harabaye ntihakabe, hapfuye imbwa n’imbeba , hasigara inka n’ingoma: Ibibi biragatsindwa, ibyiza birakagwira.
Mu nkuru itaha ikubiye muri iyi ngingo nkuru “Umwanya w’Ingoma” tuzabageza inkuru ivuga “Amazina y’ahantu n’abantu afite igisanira n’ingoma.”
{{Inganzo z’Abanditsi twisunze}}
-Ingoma I Rwanda : (Padiri .SIMPENZWE Gaspard ,1992)
Twandikire kuri: [email protected]