Post
Yateye mugenzi we ibyuma kubera Beyoncé na Jay-Z
{USA: Mu mujyi wa Cleveland haravugwa umugabo ubu uri mu maboko ya polisi nyuma yo guteragura ibyuma inshuti ye bapfuye imibanire ya Jay-Z na Beyoncé.
Icyo bapfuye ni uko uwo mugabo w’imyaka 31 witwa Ronald Deaver yageragezaga kumvisha mugenzi we Garland Heights w’imyaka 48 ko Beyoncé ari umugore wa Jay-Z.
Nk’uko AP ibitangaza, Garland we yakomeje kunangira bisa nk’aho ataherukaga amakuru, yemeze ko Beyoncé atari umugore wa Jay-Z, ko ari inshuti nabwo zisanzwe, gusa bakaba barakoranye indirimbo.
Izi mpaka zabaye bari kureba imwe mu ndirimbo za Jay-Z na Beyoncé.
Mu kugira umujinya mwinshi nibwo Deaver yasimbukiye Garland maze amutera ibyuma karahava, amusiga ari intere. Ibi byabaye ahagana ku bunani, uyu mugabo ahita ajyanwa kwa muganga undi akizwa n’amaguru ahunga, gusa aza kwigarura, ari nabwo yahise atabwa muri yombi n’ubuyobozi.
Inzego za polisi zakomeje zitangaza ko uyu wagiriwe nabi yashoboye kuvurwa n’abaganga mu bitaro bya Metrohealth Medical Center i Cleveland kandi Imana igakinga akaboko akarokoka n’ubwo yari yatakaje amaraso menshi.