Post
Léon Mugesera yaraye mu bitaro, ntacyoherejwe mu Rwanda kuri uyu wa kane
{Nyuma y’aho ejo kuwa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012 Urukiko Rukuru rwa Canada rwanze ubujurire bwa Mugesera bwo kutoherezwa mu Rwanda, byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2012 agezwa i Kigali akazaburanishirizwa mu Rwanda. Ntibigishobotse, kuko ku gicamunsi yagejejwe mu bitaro arembye.}
Nk’uko bitangazwa na Radio Canada, imodoka y’imbangukiragutabara (ambulence) niyo yagejeje Mugesera mu bitaro bikuru by’i Laval muri Québec (Centre hospitalier de l’Université Laval / CHUL – Québec), arembye, ariko uburwayi bwe bwatumye atabarwa igitaraganya bukaba butashyizwe ahagaragara.
Mbere gato y’uko Leon Mugesera agezwa mu bitaro, umwuganizi we mu mategeko Madamu Johanne Doyon yatangarije abanyamakuru ko n’ubundi gahunda yo koherezwa mu Rwanda yasaga n’itari igishobotse, nyuma yo kugeza ikirego kuri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’abibumbye (ONUG) i Geneve, bakacyakira bikaba biteganyijwe ko gisuzumwa mu mezi make ari imbere , hakabona gufatwa icyemezo ndakuka cyo kohereza Mugesera mu Rwanda cyangwa akaburanishwa mu zindi nzira.

Urukiko rwa Canada rwari rwategetse ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda kuhacirirwa urubanza, rwashimangiye ko ibyo ashinjwa bitamwemerera gutura ku butaka bwa Canada, kandi ngo akaba atarigeze agaragaza ukwicuza no kubabazwa n’ibyo ashinjwa, ngo habe no kwemera ko hari jenoside yabayeho. Mu nyandiko y’amapaji 27 y’isobanurampamvu ku by’urubanza rwe, Urukiko rwa Canada rwanzuye ko yoherezwa mu Rwanda.
Mu mwaka w’2005, Urukiko rw’ikirenga rwa Canada rwari rwanze kohereza Mugesera mu Rwanda ruvuga ko ashobora gukatirwa urwo gupfa ibyo aregwa biramutse bimuhamye, ariko nyuma y’aho icyo gihano gikuriweho mu Rwanda Urukiko ruvuga ko nta cyamubuza kuburanishirizwa mu Rwanda.
{{Reba Video ya disikuru ya Mugesera kuwa 22 Ugushyingo 1992, muri mitingi ya MRND i Kabaya)}}
Leon Mugesera yavukiye mu yahoze ari Komine Kibilira ya Gisenyi mu mwaka w’1954. Yabaye umwarimu w’indimi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR/NUR). Yari Umujyanama uhoraho mu bya politiki w’ishyaka MRND, kandi yari ashinzwe Komisiyo y’ivurururamatwara muri iri shyaka.
Leon Mugesera yavuye mu Rwanda mu mwaka w’1993, habura umwaka umwe ngo jenoside ikorwe. N’ubwo yageze muri Canada mbere ya jenoside ikanakorwa atari mu Rwanda, arashinjwa ko ijambo yavugiye i Kabaya muri mitingi ya MRND ari kimwe mu bifatwa nk’ikongezwa ry’ingengabitekerezo yaharuriraga inzira jenoside yakozwe muri Mata 1994.
Yaburanishijwe kenshi iki cyaha kitamuhama ku mpamvu z’uko jenoside yakozwe adahari, ariko uko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakomeje guhuza ishyirwa mu bikorwa rya jenoside n’amarenga yayibanjirije, Leta ya Canada yarashyize yemera kumuburanisha, kugeza ubwo hafatwa icyemezo cy’uko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda aho yakoreye icyaha.