Post
Leta irajwe ishinga n’ ibiyobyabwenge mu bana
{Ubwo yasuraga Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw’i Rwamagana, Minisitiri w’intebe yavuze ko umwana w’Umunyarwanda agomba kurindwa ibiyobyabwenge.}
Minisitiri w’intebe ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias n’abandi bayobozi, bakigera muri uru rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys riherereye mu mujyi wa Rwamagana, yakiriwe n’umuyobozi w’iri shuri Rev. Frère Camille Rudasingwa Karemera anatambagizwa iri shuri.
Mu ijambo Minisitiri w’intebe yagejeje ku banyeshuri bari bateraniye ku kibuga , yabanje kubashimira ku isuku yasanze kuri iri shuri, yagize ati: “U Rwanda rurashaka abana basa gutya; muradushimishije kandi ntibirangirire aha, mu by’ukuri mbasuye mbatunguye ariko uko nsanze musa birerekana isura nziza u Rwanda rwacu rufite.”
Yongeyeho ati: “Nimwe maboko y’ejo hazaza, nimwe muzaba muhagaze aha duhagaze, ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge, nimukomere ku kinyabupfura, mwubahe abarezi banyu muhore ku isonga, mwirinde ubwomanzi, mwirinde ikintu cyose cyabicira ubuzima.”

Umuyobozi w’iki kigo yagaragaje bimwe mu bibazo ishuri rihura nabyo ngo abana bige neza harimo kutagira internet. Aha Minisitiri w’intebe yijeje iri shuri ko mu gihe cya vuba hagiye gukorwa uburyo bwose bushoboka iri shuri rikabona internet.