Post
Ibikorwa bya NPC Rwanda bikomeje kwishimirwa
{Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 6 Mutarama 2012,Carolin Rickers ushizwe iterambere ry’imikino y’abamugaye ku rwego rw’ Isi yatangaje ko yishimiye ibikorwa NPC Rwanda ikomeje kugeraho yaba mu Rwanda ndetse no mu karere ruherereyemo.}
Carolin Rickers wagiriye urugendo rw’ iminsi itatu mu Rwanda yaje nk’intumwa ya Komite Mpuzamahanga y’Imikino y’Abamugaye ku Isi (IPC) mu rwego rwo gukurikirana aho u Rwanda rugeze mu myiteguro yo kwakira ingando izahuza urubyiruko rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba yiswe “IPC Youth Camp Rwanda 2012”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Carolin Rickers yatangaje ko mu minsi itatu yari amaze mu Rwanda yishimiye uburyo imikino y’abamugaye yitaweho, yakomeje avugako nta n’impungenge abona ko ingando ya “IPC Youth Camp Rwanda 2012” izagenda neza nta kabuza, Carolin ati “nagiye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, ariko uburyo nasanze mu Rwanda baha agaciro imikino y’abamugaye ni byiza cyane, kandi niyo urebye NPC Rwanda ibikorwa yagiye ikora mu rwego rwo guteza imbere imikino y’abamugaye mu karere ni byiza cyane ni nayo mpamvu tutigeze dushidikanya ko iyi ngando izagenda neza”.
Bizimana Dominique umuyobozi wa NPC Rwanda yatangarije IGIHE.com ko iyi ngando izasigira byishi imikino y’abamugaye bo mu Rwanda ndetse n’akarere muri rusange, Bizimana ati “IPC Youth Camp Rwanda 2012 izakorerwamo ibintu byishi ntabwo ari imikino gusa, usibye kuba abakinnyi bazakina imikino myishi ikazamura imikinire yabo hazatagwa amahugurwa ku bakinnyi, abatoza n’abandi bazaba bashizwe kuzamura imikino y’abamugaye aho baziga uburyo hakorwa imishinga yo kuzamura abamugaye, uburyo hategurwa amarushanwa n’ibindi bizatuma imikino y’abamugaye itera imbere kurushaho”.
IPC Youth Camp Rwanda 2012 izabera mu Rwanda guhera tariki ya 12 kugeza 18 Gashyantare 2012 izitabirwa n’abakinnyi bagera ku 144 bazaturuka mu bihugu by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba harimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzaniya,Kenya hakiyongeraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Inkuru bijyanye: “ [NPC Rwanda igiye kwakira ingando y’urubyiruko rwo mu bihugu 7”.->http://www.igihe.com/spip.php?article19404]
Foto: imvaho nshya