Post
Abataragerwaho na gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana nabo ntibibagiranye
{Abana bahagarariye abandi mu nama ya karindwi y’ igihugu y’ abana baravuga ko bazaniye bagenzi babo amakuru meza y’ uko gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana izagera no kubo itarageraho mu bihe biri imbere. }
Aba bana bavuga ko basobanuriwe ko impamvu hari aho gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana itaragera, biterwa n’uko utwo duce tudafite umuriro w’amashanyarazi, ariko ngo aho uzagenda ugera, n’ iyo gahunda izajya ihita ihagera.
Umwali Edovia, umwe mu bana bitabiriye inama, agira ati: “ Tujya kuza mu nama, hari abana bari badutumye ngo tubabarize impamvu batarahabwa mudasobwa, none tuje kubabwira ko aho amashanyarazi yageze bagiye kuzihabwa.”
Aba bana bavuga ko baganirijwe ku bijyanye no kugira ubuzima bwiza, aho babwiwe ko umwana agomba guhabwa indyo yuzuye kugirango abashe kwiga neza; babwirwa kandi ko umwana wese agomba kwiga ndetse ko buri mwana agomba kuba mu muryango.
Aba bana banavuga ko hanafashwe n’umwanzuro wo gushyiraho gahunda yitwa “Gira Inshuti” hagati y’abana bakomoka mu miryango yifashije ndetse n’abakomoka mu miryango ikennye, kugira ngo abashaka gufasha abandi iyi gahunda ijye ibibafashamo.
Inama y’igihugu ya karindwi y’abana yarangiye hafashwe imyanzuro 23, yiganjemo irebana n’uburezi kuri bose, gukangurira abana babana n’ubumuga kutiheza, ahubwo bakegera bagenzi babo bagafatanya mu bikorwa bigamije iterambere ry’ igihugu.