Post
Umuyobobozi wa Gare ya Nyabugogo arahumuriza abanyeshuri
{Turatsinze Jean Bosco, Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo yatangaje ko nta munyeshuri uri burare atageze ku ishuri kubera ko yabuze imodoka.}
Turatsinze uyobora iyi gare abanyeshuri benshi barimo gutegeramo imodoka avuga ko bamaze igihe bitegura itangira ry’amashuri bityo bakaba bari barafashe ingamba zizatuma abanyeshuri batabura uko bagera ku bigo bigaho.
Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa, mu masaha yo ku manywa barimo gufata imodoka zikorera mu Mujyi wa Kigali bakazohereza mu ntara kugira ngo abanyeshuri babone ikibatwara.
Agira ati:”Kubera ko mu masaha ya ku manywa nta kibazo k’imodoka kiba kiri mu mujyi wa rwagati ejo twafashe zimwe mu modoka zihakorera tuzohereza mu ntara kandi n’ubu nihagaraga ko izirimo kubatwara ari nke turi bwongere tuzitabaze”.
Gusa ariko abanyeshuri bo bavuga ko iyi minsi ibiri yo kujya ku ishuri ari mike bagereranije n’imodoka ziba zigomba kubageza aho biga.
Nyinawumuntu Denyse wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Rambura mu Karere ka Nyabihu i ntara y’Amajyaruguru avuga iminsi ibiri yo gutangira ari mike ugereranije n’imodaka ziba zigomba gutwara anabyeshuri akavuga ko bibaye byiza yakongerwa.
Ati:”Mbona bongeye ho undi munsi byarushaho kuba byiza kuko byaturinda akavuyo, umubyigano no kwicwa n’izuba dutegereje imodoka rimwe na rimwe tukanazibura”.
Undi munyeshuri wiga mu Ruhango utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ejo yavuye mu mujyi wag are ya nyabugogo I saa mbiri z’ijoro yabuze uko ajya ku ishuri kubera ikibazo cy’imodoka.
Ati:”Reba nk’ubu mu Ruhango hajyenda Volcano na Horizon gusa , ubwo rero bibaye byiza batongerera iminsi cyangwa se hakongerwa amakompanyi atwara abantu”.;
Umuyobozi wa gare avuga ko kuri we iminsi ibiri ihagije ngo kuko kugeza ubu bataragira ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abanyeshuri.
Ati:”Imodoka zibatwara ntirabusa, wenda ikibazo kihaba ni ugutegereza imodoka iminota mike”.
Turatsinze avuga ko ikibazo cy’ibura ry’imodoka mu itangira ry’amashuri bagiheruka abanyeshuri bagitangirira rimwe.
Uyu mugabo avuga ko nibura buri ntara ifite imodoka zigera ku 120 zitwara abagenzi muri iyi minsi zikaba ziyongereye kuko barimo koherezayo izisanzwe zikorera mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kugerera ku ishuri igihe.
Abanyeshuri batangiye mu byiciro bibiri aho bamwe batangiye ku munsi w’ejo tariki ya munani abandi bakaba batangiye uyu munsi tariki ya cyenda hakurikijwe intara bigamo.
{ {{Aya ni amwe mu mafoto y’abanyeshuri bari muri gare ya Nyabugogo berekeza ku mashuri}} }


