Post
Ibitero by’ubwiyahuzi bwibasiye abaturage ba Syria
{Muri Syria abantu bahitanywe n’umwiyahuzi kuwa Gatanu kuya 6 Mutarama, kuwa Gatandatu nibwo bashyinguwe, igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’abaturage ba Syria ndetse na Leta y’iki gihugu.}
Iki gikorwa cy’ubwiyahuzi cyabereye mu murwa mukuru Damas kuwa Gatanu ni icya kabiri kibaye kigahitana abantu benshi mu murwa mukuru Damas ikindi kikaba cyarabaye mbere iminsi 3 ngo izi ndorerezi zigere muri Syria kuya 23 Ukuboza 2011.
Nk’uko Radiyo y’Abafaransa (RFI) ibitangaza iki gikorwa cyakozwe n’intagondwa z’abasiramu zirwanya ubutegetsi buriho muri Syria kuri ubu buyobowe na Bachar Al Assad.
Ibi bije mu gihe, indorerezi ziturutse mu bihugu by’abarabu zari zaroherejwe muri Syria gukora igenzura.
Ibikorwa by’izi ndorerezi kuva mu ntangiriro zacyo ntabwo kigeze gishimwa n’abaturage ba Syria ahjo bavuga ko indorerezi zitigeze zigaragaza ubushake bwo kureba ibikorwa mu mpande zose za Syria bo bakaba bari banze kujya mu mijyi gusa kandi no mu bice by’icyaro abaturage bakaba bahohoterwa.
Minisitiri w’intebe wa Qatar Hamad bin Jassim bin Jaber bin Muhammad Al Thani akaba akomeje gusaba ubutegetsi bwa Bachar Al Assad kwegura mu gihe abaturage bagaragaje ko batishimiye ubutegetsi bwe.
Yakomeje asaba na none akanama gashinzwe umutekano mu bihugu by’Abarabu kuzashyikiriza ibyavuye mu igenzura ry’ibikorerwa muri Syria akanama gashinzwe umutekano muri Loni kugira ngo Syria bafatanye n’umuryango w’abibumbye gukemura ikibazo cya Syria.
Umunyamabanga mukuru w’akanama k’ibihugu by’Abarabu aravuga ko kibikorwa by’izi ndorerezi bishobora kongererwa ubushobozi ndetse n’iminsi kugira ngo igenzura ryabo rizagire icyo rigeraho gifatika.
Twabibutsa ko ubwicanyi muri Syria bwatangiye muri Werurwe umwaka wa 2011. Na n’ubu ikaba igikorwa mu kurwanya ubutegetsi bwa Bachar Al Assad mu gihe nawe yanze kuvirira ubutegetsi.