Post
APR FC yageze muri 1/8 yiyushye icyuya
{Ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2012 kuri Stade Regional i Nyamirambo habereye imikino ibiri mu gikombe cy’Amahoro, ikipe ya APR FC ifite iki gikombe yasezereye ikipe y’Isonga FC bitayoroheye ku tsinzi y’igitego 1 ku busa.}
Mu mikino ya 1/16 y’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya APR FC yari yatomboye ikipe Isonga FC igizwe n’abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi muri Mexico, abeshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bibazaga ukuntu uyu mukino uri bugende bamwe bibaza niba APR FC iri butungurwe cyagwa abasore b’Isonga bari bwerekane ko batagikwiye kwitwa abana, umukino waje kurangira ku tsinzi ya APR FC y’igitego kimwe ku busa, umukino warinze urangira amakipe yose agihanganye ku buryo bugaragara.
Mu yindi mikino yari itegerejwe na benshi ikipe ya Rayon Sport yanyagiye ikipe ya Musanze FC ibitego 5 ku busa, Police FC itsinda Espoir FC igitego 1-0 bitayoroheye, Kiyovu isezerera Intare FC ku bitego 3-0.
{{Uko imikino ya 1/16 y’igikombe cy’Amahoro yagenze:
Tariki 7 Mutarama 2012}}
Interforce FC 2-2 Stella Maris (Interforce FC yatsinze penalti 5-4)
{{Tariki 8 Mutarama 2012}}
APR FC 1-0 Isonga FC
Kiyovu Sports 3-0 Intare FC
SEC 0-0 SORWATHE FC (SEC yatsinze penaliti 5-3)
Police FC 1-0 Espoir FC
Amagaju FC 5-1 UNR FC
Rayon Sports 5-0 Musanze FC
Marines FC 1-0 Zebres FC
AS Kigali 6-0 Kirehe FC
AS Muhanga 0-1 Unity FC
Mukura VS 1-1 Rwamagana City (Mukura VS yatsinze penaliti 4-3)
La Jeunesse 5-1 Etoile de l’Est
Etincelles FC 2-1 Esperance FC
ASPOR FC 2-0 Gasabo United
United Stars 2-2 Nyanza FC (Nyanza FC yatsinze penaliti 5-4)
Pepiniere FC 1-1 Bugesera FC (Bugesera FC yatsinze penaliti 5-4)
{{Uko amakipe azahura muri 1/8 cyirangiza tariki ya 1 Gashyantare 2012}}
APR FC na Bugesera FC
Police FC na Nyanza FC
AS Kigali na Interforce FC
Mukura VS na Etincelles FC
Rayon Sports na La Jeunesse
Marines FC n’Amagaju FC
Unity FC na SEC
Kiyovu Sports na ASPOR FC