Post
EAC: Inzira ya gari ya moshi izubakwa mu 2014
{Umuhanda wa gari ya moshi uhuza igihugu cya Tanzaniya n’u Burundi unyuze mu Rwanda uzatwara miliyari zirenga enye z’Amadorali y’Amerika.}
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzatangira kubakwa mu mwaka wa 2014 nyuma y’uko Guverinoma z’ibihugu byose zigeranyije amafaranga yose akenewe agera kuri miliyari enye z’Amadorali y’Amerika.
Iyubakwa ry’imihanda ya gari ya moshi mu bihugu bigize umuryango w’Akarere k’ibihugu bya afurika y’Iburasirazuba igenda irushaho kwiyongera kuko uzahuza igihugu cya Tanzaniya n’u Burundi unyuze mu Rwanda uje usanga ugomba guhuzaTanzaniya na Uganda unyuze ahitwa Tanga-Arusha-Musoma ukagera i Kampala urestse ko utazanyura muri Pariki ya Serengeti ahubwo uzanyuzwa mu ntera igera ku birometero ijana mu Majyepfo hagamijwe kurengera ibidukikije nk’uko Minisitiri w’ubwikorezi mu gihugu cya Tanzaniya Omari Nundu yabitangaje.
Iyubakwa ry’uyu muhanda uhuza Tanzaniya n’u Burundi unyuze mu gihugu cy’u Rwanda izazamura urwego rw’ubucuruzi n’ubukungu mu Karere ibi bihugu biherereyemo.
Avuga ku kibazo cy’uyu muhanda uzahuza Tanzaniya n’u Burundi unyuze mu Rwanda, Minisitiri Nundu yatangaje ko inyigo zose zakozwe n’inzobere zamaze kurangira, ibizakurikizwa n’ibindi nkenerwa mu kubaka byose byarangiye.
Nk’uko Africa Review dukesha iyi nkuru yabitangaje, umushinga ugaragaza uko igikorwa cyo kubaka kizakorwa warangiye kunonosorwa mu mwaka wa 2009.
Nundu yakomeje agira ati: “Turizera ko uburyo bwo gukoresha za gari ya moshi buzazamura inzegi zinyuranye nk’ubuhinzi, ubucukuzi bw;amabuye y’agaciro n’igice cy’inganda muri rusange.”