Post
2011 isize abahanzi b’Abanyarwanda bagaragaje ko bashoboye
{ Mu gihe abahanzi b’Abanyarwanda bakunze kunengwa ko bakora muzika itari umwimerere ariko bikavugwa cyane ku bahanzi bakiri bato, uyu mwaka usize ugaragaje ko nabo baramutse bitaweho bakora umuziki ushobora guhangana ku isoko mpuza mahanga.}
Iki gitekerezo gishingiye ahanini ku bitaramo bitandukanye abahanzi nyarwanda bagiye bitabira, bakitabwaho, bagahabwa ibikoresho n’ibindi byangombwa bityo bagaragaza ko ubushobozi babufite.
Aha twavuga ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, igitaramo cyajyanye n’umunsi wari wiswe ‘Rwanda Days’ muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, igitaramo cyo gutanga ibihembo bya East African Music Awards n’ahandi hatandukanye abahanzi nyarwanda bagiye baririmba abatari bake biteze ko bari bunanirwe kuririmba umuzika w’umwimerere (live music) ariko baza kubyitwaramo neza, dore ko muri Kenya, itsinda rya Just Family ryanashimiwe ko ryarushije n’abahanzi b’ibyamamare.
Muri iki gihe umuziki nyarwanda kimwe no mu bindi byiciro by’ubuzima muri rusange birimo kugenda birushaho gutera imbere mu Rwanda. Abanyarwanda baragenda barushaho kwita ku gukora ibintu by’umwimerere, aha muzika ikaba ari rumwe mu nzego zikunze gutungwa agatoki Ko zidakora umuzika wumwimerere.
Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ryabaye uyu mwaka bivugwa ko ari ngarukamwaka, ryaje kurushaho gufungura amaso Abanyarwanda n’abahanzi muri rusange kuko byarushijeho kwerekana ubwiza n’uburyohe bwa muzika y’umwimerere.
Uyu mwaka kandi urasa n’ugabanije urwikekwe rwavugwaga hagati ya Leta n’abahanzi, aho wasangaga abahanzi bavuga ko Leta itabitaho nka rumwe mu nzego nazo zishobora guteza imbere igihugu. Bamwe mu bayobozi nabo bavuga ko abahanzi nyarwanda ntabushobozi bafite, nta n’ubutumwa bufatika batanga.
Mu mwaka ushize kandi hagaragaye ubufatanye bukomeye hagati y’Abahanzi na Leta, dore ko ubu umuhanzi Kizito Mihigo ariwe ufite agahigo ko kuba yarahawe uburenganzira bwo kujya ayobora indirimbo y’igihugu mu gihe irimo kuririmbwa, mu gihe ubundi hacurangwaga CD cyangwa hakaririmba Company Musical. Ntawakwibagirwa ko muri uyu mwaka abahanzi batandukanye nka Kitoko, Alpha Rwirangira, Miss Jojo, Man Martin, n’abandi bagiye bahabwa umwanya wo kujyana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu ngendo zitandukanye yakoze uyu mwaka asura Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze.
Iyo uganiriye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda bakubwirako icyo babura ari ubushobozi gusa naho ubundi bashoboye, mu gihe usanga abafana babo nabo babanenga kutagira umwimerere mu bihangano byabo no kwigana abandi bahanzi b’ibyamamare.