Post
10 mu bateye za gerenade bakatiwe icya burundu
{Abantu 10 muri 30 bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu ubwo bateraga ibisasu bya gerenade hirya no hino mu Rwanda.}
Hari mu rubanza rwaburanishwaga n’urukiko rukuru aho abantu 30 baregwaga n’ubushinjacyaha kuba baragize uruhare mu iterwa n’ikwirakwizwa ry’ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade hirya no hino mu gihugu.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2009, mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 ndetse no mu ntangiriro za 2012, mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hagiye haterwa gerenade zigahitana bamwe abandi bagakomereka.
ORINFOR itangaza ko mu myanzuro y’urukiko yasomwe n’umucamanza Mugabo Pie, igihano cyo hejuru ku bahamwe n’icyaha ni igifungo cya burundu.
Uretse abo bantu 10 bakatiwe gufungwa burundu, abandi 7 bakatiwe gufungwa imyaka 20. Umwe yakatiwe gufungwa imyaka 15, babiri bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 abandi babiri bakatirwa imyaka 5. Abantu umunani baregwaga muri urwo rubanza bo bagizwe abere.
Perezida w’inteko y’abacamanza baburanishaga uru rubanza ariwe Mugabo Pie yavuze ko ushaka kujurira azabikora mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi imyanzuro y’urubanza yasomeweho.
Imyanzuro y’uru rubanza yasomwe abaregwa badahari. Bashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, ibyaha by’iterabwoba, kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba n’ubuhotozi.
Ibyo byaha bishingiye ahanini kugukorana n’umutwe wa FDLR.
Abantu 15 mu baregwaga bari baremeye icyaha naho 15 bandi bari barabihakanye.
{{Hejuru ku ifoto: Abateye Gerenade bari mu rukiko (Foto: ORINFOR)}}