{"id":3000966718,"date":"2026-10-24T23:16:18","date_gmt":"2026-10-24T21:16:18","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000966718"},"modified":"2026-10-28T17:13:50","modified_gmt":"2026-10-28T15:13:50","slug":"ushobora-kuba-utankunda-ariko-duhuje-igihugu-senateri-evode-ku-banyarwanda-baba-mu-mahanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ushobora-kuba-utankunda-ariko-duhuje-igihugu-senateri-evode-ku-banyarwanda-baba-mu-mahanga\/","title":{"rendered":"\u2018Ushobora kuba utankunda, ariko duhuje igihugu\u2019 \u2013 Senateri Evode ku Banyarwanda baba mu mahanga"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y\u2019ihuriro \u2018Rwanda Convention Canada 2026\u2019, ryabereye i Ottawa ku wa 10-11 Ukwakira, Senateri Evode yagereranyije u Rwanda na sosiyete y\u2019ubucuruzi buri Munyarwanda afitemo imigabane, ku buryo nta n\u2019umwe wakwishimira ko ihomba.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasobanuye ko nk\u2019uko abanyamigabane baharanira inyungu za sosiyete bashoyemo imari, Abanyarwanda na bo bakwiye guharanira iterambere ry\u2019igihugu cyabo, hatitawe ku kuba baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cWowe ushobora kuba utankunda, cyangwa nanjye nshobora kuba ntagukunda, ariko duhuje igihugu. Inyungu duhuriyeho twese rero ni iyihe? Ni uko icyo gihugu gitera imbere, kuko iyo giteye imbere twese tubyungukiramo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko igihugu ari nk\u2019ikigo bashoyemo imari, bityo bakumva ko bafite uruhare mu gutuma gikomeza gutera imbere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cWumve ko uri \u2018shareholder\u2019 [umunyamigabane] mu gihugu, wumve ukibone nka kompanyi ufitemo imigabane kandi ushaka ko yunguka.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko itandukaniro ry\u2019ibitekerezo rikwiye gufatwa nk\u2019amahirwe yo kungurana ibitekerezo no kuzuzanya, aho kuba intandaro y\u2019amakimbirane.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yatanze urugero rwa Canada, igihugu gituwe n\u2019abantu bakomoka mu bice bitandukanye by\u2019Isi, bafite imico n\u2019indimi bitandukanye, ariko bashobora kubana no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong>Ntabwo kubaka u Rwanda bisaba kurubamo<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Senateri Evode Uwizeyimana yasabye Abanyarwanda baba muri Canada gukoresha ubumenyi n\u2019ubushobozi bahakuye kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasobanuye ko gutanga umusanzu mu kubaka igihugu bitagarukira ku gushora amafaranga, kuko n\u2019ubumenyi mu buvuzi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n\u2019izindi nzego bushobora kugirira igihugu akamaro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cIyo umuntu yagiye guhaha, agira n\u2019icyo azana iwabo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yongeyeho ko iterambere ry\u2019ikoranabuhanga ryatumye umuntu ashobora kugira uruhare mu bikorwa by\u2019igihugu cye atabanje kuhatura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagarutse kandi ku nshingano z\u2019ababyeyi barera abana mu mahanga, abasaba kubatoza Ikinyarwanda, umuco n\u2019indangagaciro Nyarwanda kugira ngo badatakaza isano bafitanye n\u2019igihugu bakomokamo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cUri Umunya-Canada, ariko ukomeze ugendane u Rwanda mu mutima. Urwo Rwanda urutame abana bawe bavukiye aha.\u201d<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong>N\u2019abatavuga rumwe na Leta ni Abanyarwanda<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abajijwe ku Banyarwanda baba mu mahanga banenga ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko kutavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bitakuraho ubunyarwanda bw\u2019umuntu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagaragaje ko hari abakomeje gukwirakwiza amakuru atari yo ku Rwanda, ndetse n\u2019abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa bayihakana, asaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gutanga amakuru y\u2019ukuri.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cAbo bose barahari, ariko icyo bahuriraho bose, nta n\u2019umwe wambuwe ubunyarwanda, bose ni Abanyarwanda.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yavuze ko no ku bafite ibyo bakurikiranyweho n\u2019ubutabera, hakwiye kubaho uburyo bwo kubegera no kuganira na bo, bitabangamiye inshingano z\u2019ubutabera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cNubwo waba ufite ibyo ukurikiranyweho, nubwo waba ufite ibyo ubazwa n\u2019ubutabera, uzabibazwa ariko ukomeze ube Umunyarwanda.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yashimangiye ko kubaka igihugu bisaba uruhare rwa buri wese, kuko iterambere rirambye atari ugukemura ibibazo by\u2019abariho uyu munsi gusa, ahubwo ari no gusigira abazavuka ejo igihugu cyiza kurushaho.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\" title=\"Bakomeze bisararange cyangwa basakuze : Senateri Evode ku bavuga ko barwanya ubutegetsi\" width=\"500\" height=\"281\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/z0PXOGqDyFs?start=1&amp;feature=oembed\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share\" referrerpolicy=\"strict-origin-when-cross-origin\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"683\" height=\"1024\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/evo5-1-683x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000966720\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/evo5-1-683x1024.jpg 683w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/evo5-1-200x300.jpg 200w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/evo5-1-768x1152.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/evo5-1-1024x1536.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/evo5-1-1365x2048.jpg 1365w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/evo5-1-scaled.jpg 1707w\" sizes=\"auto, (max-width: 683px) 100vw, 683px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko kubaka u Rwanda bidasaba kuba ururimo kuko mu byo umuntu yahashye hanze ashobora kugira ibyo akoresha aruteza imbere<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko kuba Abanyarwanda badahuje ibitekerezo cyangwa imyemerere ya politiki bidakwiye kubabuza gufatanya kubaka igihugu, kuko bose bagifitemo inyungu kandi bafite inshingano zo kugiteza imbere.<\/p>\n","protected":false},"author":3091,"featured_media":3000966719,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9121,9124],"tags":[17446,16780],"byline":[18252],"hashtag":[],"class_list":["post-3000966718","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abantu","category-mu-rwanda","tag-editors-choice","tag-homeirambuye","byline-manirambona-emmanuel"],"bylines":[{"id":18252,"name":"Manirambona Emmanuel","slug":"manirambona-emmanuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":18252,"name":"Manirambona Emmanuel","slug":"manirambona-emmanuel","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000966719,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Evo-1-scaled.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":2560,"height":1707,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Evo-1-150x150.jpg","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Evo-1-300x200.jpg","width":300,"height":200},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Evo-1-768x512.jpg","width":768,"height":512},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Evo-1-1024x683.jpg","width":1024,"height":683},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Evo-1-scaled.jpg","width":2560,"height":1707}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000966718","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3091"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000966718"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000966718\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000966861,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000966718\/revisions\/3000966861"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000966719"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000966718"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000966718"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000966718"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000966718"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000966718"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}