{"id":3000966692,"date":"2026-10-24T20:56:28","date_gmt":"2026-10-24T18:56:28","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000966692"},"modified":"2026-10-27T07:51:21","modified_gmt":"2026-10-27T05:51:21","slug":"yatangiriye-kuri-lashes-yikorera-none-afite-ishuri-nabakozi-bahoraho-mugwaneza-washinze-gege-lashes","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yatangiriye-kuri-lashes-yikorera-none-afite-ishuri-nabakozi-bahoraho-mugwaneza-washinze-gege-lashes\/","title":{"rendered":"Yatangiriye kuri \u2018lashes\u2019 yikorera, none afite ishuri n\u2019abakozi bahoraho: Mwizerwa washinze Gege Lashes"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu mukobwa washinze Gege Lashes, ubu afite abakozi batandatu bahoraho, ishuri ryigisha gutunganya ingohe n\u2019ubucuruzi bw\u2019ibikoresho byifashishwa muri uyu mwuga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwizerwa yarangije amasomo y\u2019ibarurishamibare n\u2019ubukungu muri Kaminuza y\u2019u Rwanda mu 2024, ariko urugendo rwe mu bijyanye n\u2019ubwiza rwatangiye akiri umunyeshuri.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko amafaranga yahabwaga atari ahagije, bituma atangira gushakisha akazi yakora kabangikanye n\u2019amasomo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cNigaga muri UR noneho hari ukuntu amafaranga baduhaga yabaga ari make rero nkavuga ngo ngomba gushaka ikintu cyunganira aya mafaranga. Ni uko nashatse ikintu nakora birangira ngeze kuri lashes ndaziga, ntangira kuzikora.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nubwo yari amaze kubona icyo yakora, urugendo ntirwari rworoshye. Kubangikanya amasomo n\u2019akazi byaramugoraga, byiyongeraho kuba icyo gihe abantu benshi batarumvaga neza ibyo gutunganya ingohe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bamwe mu bakiliya batinyaga kuzishyiraho, bakeka ko zishobora kubatera ububabare cyangwa ibindi bibazo by\u2019amaso.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyakora, uko igihe cyagiye gihita, abantu barushijeho kumenya iyi serivisi, bituma n\u2019umubare w\u2019abakiliya biyongera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwizerwa avuga ko kuri ubu gutunganya ingohe z\u2019umukiliya umwe bitwara igihe gito ugereranyije n\u2019uko bamwe bashobora kubitekereza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cNtabwo bijya birenza isaha. Byatinze cyane aba ari isaha.\u201d<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong>Yavuye ku gukora wenyine agera ku guhanga imirimo<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kimwe mu byo Mwizerwa yishimira mu rugendo rwe ni uko ibikorwa yatangije ari wenyine byamaze kwaguka, bikaba bitunze n\u2019abandi bakobwa batandatu bakora muri Gege Lashes.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cMbere nakoraga lashes ndi umuntu umwe, ayo ninjizaga ndi umwe ubu turi abo batandatu [&#8230;] ku munsi twese tugakorera ayo ninjizaga njyenyine buri wese yagiye ayakorera.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuri we, gukura kwa Gege Lashes ntikwagarukiye ku kongera abakiliya n\u2019abakozi gusa, ahubwo byanamuhaye igitekerezo cyo kwagura ibikorwa bye mu zindi serivisi zijyanye n\u2019uyu mwuga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yaje gutangiza ishuri ryigisha gutunganya ingohe, aho kugeza ubu rimaze guhugura abanyeshuri bagera kuri 20, bamwe muri bo bakaba baratangiye kwikorera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwizerwa avuga ko yifuza ko ubumenyi yungutse bukomeza kugirira akamaro abandi bakobwa bashaka kwinjira mu ruganda rw\u2019ubwiza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Si ibyo gusa kuko yatangije na Gege Lashes Supply, ubucuruzi bwibanda ku kuranguriza abandi bakora uyu mwuga ibikoresho bakeneye, birimo ibitanda, intebe, amatara n\u2019ubwoko butandukanye bw\u2019ingohe.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\"><strong>Ese gushyiraho lashes bishobora kugira ingaruka ku maso?<\/strong><\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nubwo gutunganya ingohe bimaze gukundwa cyane, hari abacyibaza ku ngaruka zishobora guterwa no kuzishyiraho, zirimo gutukura cyangwa kubyimba amaso.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwizerwa yavuze ko hari igihe ibi bibazo bishobora guterwa n\u2019uko umubiri w\u2019umukiliya wakiriye ibikoresho byakoreshejwe cyangwa uburyo ingohe zashyizweho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cIyo byatewe no kuba yagize allergie, kuba wamukoze ku maso kandi amaso ye iyo bayakozeho umwanya agira ikibazo, birashira ariko hari n\u2019ikindi gishobora kubitera mu gihe waziteyeho nabi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yongeraho ko gutunganya ingohe ari umwuga ufite amabwiriza n\u2019uburyo bwihariye ugomba gukorwamo, ari na yo mpamvu gushaka ubumenyi no guhora witoza ari ingenzi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku rubyiruko rushaka kwinjira muri uyu mwuga, Mwizerwa arugira inama yo kudakururwa gusa n\u2019amafaranga rushobora kuwukuramo, ahubwo rukabanza kuwiga neza no kugira intego ihamye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Asanga gutunganya ingohe bishobora kuba umwuga utunze umuntu, ariko bisaba kwihangana, gukunda ibyo ukora no guhora wiyungura ubumenyi.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\" title=\"Yatangiye gukora \u2018lashes\u2019 ari muri kaminuza | Ubu afite ishuri n\u2019abakozi bahoraho | Gege Lashes\" width=\"500\" height=\"281\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/9roShJFxRMA?feature=oembed\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share\" referrerpolicy=\"strict-origin-when-cross-origin\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-gallery has-nested-images columns-default is-cropped wp-block-gallery-1 is-layout-flex wp-block-gallery-is-layout-flex\">\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"683\" height=\"1024\" data-id=\"3000966694\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes19-683x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000966694\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes19-683x1024.jpg 683w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes19-200x300.jpg 200w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes19-768x1151.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes19-1024x1536.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes19.jpg 1067w\" sizes=\"auto, (max-width: 683px) 100vw, 683px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Mwizerwa Germaine yagize igitekerezo cya Gege Lashes akiri muri kaminuza<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"1024\" data-id=\"3000966698\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes12-1024x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000966698\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes12-1024x1024.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes12-150x150.jpg 150w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes12-300x300.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes12-768x768.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes12-1536x1536.jpg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes12.jpg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Mwizerwa Germaine asigaye afite ishuri n&#8217;iduka ricuruza ibikoresho byifashishwa mu gutunganya ingohe<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"819\" data-id=\"3000966696\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes8-1024x819.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000966696\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes8-1024x819.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes8-300x240.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes8-768x614.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes8-1536x1229.jpg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes8.jpg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Asigaye afite abakozi batandatu bahoraho<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000966695\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes7-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000966695\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes7-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes7-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes7-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes7-1536x1024.jpg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes7.jpg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Uyu mukobwa asobanura ko ibikorwa bye bimaze kumugeza ku ntambwe ishimishije<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000966697\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes6-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000966697\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes6-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes6-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes6-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes6-1536x1024.jpg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes6.jpg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Afite ishuri ryigisha abandi bakobwa ibijyanye no gutunganya ingohe<\/figcaption><\/figure>\n<\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubwo yigaga muri kaminuza, Mugwaneza Germaine yashakaga uko yakongera amafaranga yamufashaga mu buzima bwa buri munsi. Yahisemo kwiga gutunganya ingohe zizwi nka \u2018lashes\u2019, atangira akazi atatekerezaga ko kazavamo ubucuruzi bumaze kumuha izina mu bijyanye n\u2019ubwiza n\u2019ubushobozi bwo guhanga imirimo ku bandi bakobwa.<\/p>\n","protected":false},"author":2968,"featured_media":3000966699,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9121],"tags":[16770],"byline":[15868],"hashtag":[],"class_list":["post-3000966692","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abantu","tag-homenews","byline-ishimwe-rugamba-ornella"],"bylines":[{"id":15868,"name":"Ishimwe Rugamba Ornella","slug":"ishimwe-rugamba-ornella","description":"Ishimwe Rugamba Ornella ni Umunyamakuru wa IGIHE ukora ibiganiro bijyanye n\u2019ubuzima bw\u2019imyororokere n\u2019imideli. Amaze umwaka akora umwuga w\u2019itangazamakuru. Yatangiye itangazamakuru mu 2025. Yize itangazamakuru n\u2019Itumanaho muri Mount Kigali University.","image":{"id":3000961969,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2I1A9848-scaled.jpg","title":"2I1A9848","mime_type":"image\/jpeg"},"user_id":3484,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":15868,"name":"Ishimwe Rugamba Ornella","slug":"ishimwe-rugamba-ornella","description":"Ishimwe Rugamba Ornella ni Umunyamakuru wa IGIHE ukora ibiganiro bijyanye n\u2019ubuzima bw\u2019imyororokere n\u2019imideli. Amaze umwaka akora umwuga w\u2019itangazamakuru. Yatangiye itangazamakuru mu 2025. Yize itangazamakuru n\u2019Itumanaho muri Mount Kigali University.","image":{"id":3000961969,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2I1A9848-scaled.jpg","title":"2I1A9848","mime_type":"image\/jpeg"},"user_id":3484,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000966699,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes3.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":1600,"height":1280,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes3-150x150.jpg","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes3-300x240.jpg","width":300,"height":240},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes3-768x614.jpg","width":768,"height":614},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes3-1024x819.jpg","width":1024,"height":819},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Gege-lashes3.jpg","width":1600,"height":1280}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000966692","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2968"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000966692"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000966692\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000967776,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000966692\/revisions\/3000967776"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000966699"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000966692"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000966692"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000966692"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000966692"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000966692"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}