{"id":3000965686,"date":"2026-10-23T09:01:20","date_gmt":"2026-10-23T07:01:20","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000965686"},"modified":"2026-10-23T16:00:43","modified_gmt":"2026-10-23T14:00:43","slug":"yari-umwana-ugira-ikinyabupfura-nisuku-abazi-perezida-kagame-akiri-ku-ntebe-yishuri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yari-umwana-ugira-ikinyabupfura-nisuku-abazi-perezida-kagame-akiri-ku-ntebe-yishuri\/","title":{"rendered":"Yari umwana ugira ikinyabupfura n\u2019isuku &#8211; Abazi Perezida Kagame akiri ku ntebe y\u2019ishuri"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ashimirwa kuba yaritangiye igihugu akayobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba ari umuntu wanga akarengane, uharanira iterambere, ukunda isuku n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abazi Perezida Kagame mu buto bwe basobanura ko imyitwarire ye ya none idatandukanye n\u2019uko yari ameze mu buto bwe. Umwe mu bantu bari impunzi muri Uganda aho Perezida Kagame yize yagize ati \u201c Muri Rwengoro Primary School ari mu nkambi ya Gahunge naho ni uko yari ameze.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yakomeje agira ati \u201cNk\u2019abana bigaga mu mashuri abanza, yari umwana ugira ikinyabupfura, akabaza abandi ati kuki wambaye utyo, kuki ufite umwanda. Isuku ye ni iya kera\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abamenye Perezida Kagame bavuga ko iyo myitwarire ahanini ayikesha uburyo yarezwe n\u2019ababyeyi be kuko bari abantu biyubashye muri sosiyete n\u2019aho babaga mu nkambi. Ikindi kandi ngo ntiyatinyaga guhwitura n\u2019umuntu umuruta mu myaka mu gihe cyose yabonaga hari amakosa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cMukuru we twakundaga gukinana umupira, akatubwira ati, kuki mutagiye kwiga. Niganaga na mukuru we. [Kagame] we yarakinaga ariko agakina mu kinyabupfura.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urukundo rwo kwitangira igihugu narwo si urwa none. Tito Rutaremara yigeze kuvuga ko Perezida Kagame akiri mu nkambi, we na Fred Rwigema bakundaga kujya kureba umusaza witwaga Maliko akabaganiriza ku mateka y\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bijyanye nabyo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Undi muntu uzi umuryango wa Perezida Kagame we yagize ati \u201cIteka na Se, Rutagambwa, yatorwaga mu bayobozi b\u2019impunzi mu nkambi ya Rukinga. Mwarazaga bakabakirira Rukinga, nyuma bakabohereza Nshungerezi n\u2019ahandi. Muri Rukinga, Se yakundaga gutorwa.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Perezida Kagame yize amashuri yisumbuye muri Ntare School muri Uganda. Abamuzi bavuga ko ubuhanga bwe aribwo bwatumye ahabwa kujya kwiga muri iryo shuri. Undi muntu twaganiriye, ni umwe mu bari impunzi ariko akora akazi k\u2019ubwarimu mu nkambi, yagize ati \u201cHari umuzungu witwaga Carrington wazaga aho nigishaga mu nkambi ya Nshungurezi akabwira abana ati, nimutsinda muzasabe Ntare, kujyayo ni uko wabaga waratsinze neza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Undi ati \u201cNo muri Rwengoro Primary School, yari mu bana ba mbere b\u2019abahanga, ndetse iryo shuri ryabaye mu ya mbere batsindaga cyane muri Tooro.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Usibye abazi Perezida Kagame mu buzima bw\u2019ubuto bwe, hari n\u2019abandi bamuzi na nyuma y\u2019uko abaye umuyobozi. Bavuga ko ari umuntu ukunda kwicisha bugufi, usabana kandi uganira n\u2019abantu b\u2019ingeri zose.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w\u2019abana batandatu, abahungu babiri n\u2019abakobwa bane kuri se Rutagambwa Rugambwa Deogratias na Asteria.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni umuryango wari wishoboye mu Rwanda rw\u2019icyo gihe dore ko wari utunze amashyo, Rutagambwa akaba umucuruzi w\u2019ikawa ndetse n\u2019umwe mu batangije Koperative ya Trafipro mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n\u2019ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n\u2019amashyaka, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n\u2019Ababligi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuryango Kagame yavukiyemo wari abakiristu Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi ahari icyicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuryango we wari ufite amaraso y\u2019ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we, umuryango mugari akomokaho ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we yari mubyara w\u2019Umwamikazi Rosalia Gicanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Perezida Kagame avuga ko nubwo akomoka mu muryango nk\u2019uwo ukomeye, atari byo aha agaciro kuko \u201cntawe uhitamo aho avukira.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cNdi uwirata nubwo nabyo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Imyaka ine ya mbere yari myiza kuri&nbsp; Paul Kagame kugeza tariki 6 Ugushyingo&nbsp; 1961 ubwo umuryango we wahungaga kubera imvururu zari ziri mu gihugu, Abahutu bibasira Abatutsi, bakabica, kubatwikira no kubasahura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyo gihe umuryango we wahunze hari igitero cyateguwe cyagombaga kuza kuwutsemba.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gitabo A Conversations with the President of Rwanda cyanditswe n\u2019Umunyamakuru Fran\u00e7ois Soudan, Perezida Kagame yagize ati \u201cIyo ufite imyaka itatu, ine uba ufite ishusho y\u2019ikintu cyakubayeho gikomeye. Iyo rero wongeyeho ibyo wabwiwe n\u2019abandi, birushaho kukujyamo cyane.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u201cNibuka ko umunsi wa nyuma twatatanywaga, uwo munsi bari bari gutwika inzu, bica amatungo ndetse ubona ko umugambi wari ukwikiza abari basigaye ubundi bakaza iwacu. Ntabwo twari dutuye kure y\u2019umuhanda.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuryango wahungiye mu Mutara hafi y\u2019umupaka w\u2019u Rwanda na Uganda aho mama we yavukaga, naho bakomeza kwibasirwa kugeza ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhungira muri Uganda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubuzima bwo mu buhunzi bwari bugoye muri Uganda. Perezida Kagame yibuka ko bakigera muri Uganda ahitwa Kamwezi, babanje gukodesha inzu nyuma baza kwimurwa bajyanwa rwagati muri Uganda mu nkambi z\u2019impunzi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubuzima bwari bugoye muri Uganda. Byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n\u2019ababyeyi muri Uganda, batunzwe n\u2019inkunga z\u2019intica ntikize zatangwaga n\u2019Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (HCR).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubwo yari ageze igihe cyo gutangira ishuri, Paul Kagame yagiye kwiga muri Rwengoro Primary School, ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Mbarara. Nubwo ubushobozi mu muryango bwari buke, ntacyo byari bitwaye cyane kuko amashuri abanza kwiga byari ubuntu. Byahinduye isura mu mashuri yisumbuye aho byasabaga ko umuntu yirwanaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Se yaje gupfira mu buhunzi afite imyaka 15.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-gallery has-nested-images columns-default is-cropped wp-block-gallery-1 is-layout-flex wp-block-gallery-is-layout-flex\">\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"703\" height=\"1024\" data-id=\"3000965694\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55530929032_f79dedb848_k-703x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965694\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55530929032_f79dedb848_k-703x1024.jpg 703w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55530929032_f79dedb848_k-206x300.jpg 206w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55530929032_f79dedb848_k-768x1118.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55530929032_f79dedb848_k-1055x1536.jpg 1055w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55530929032_f79dedb848_k.jpg 1406w\" sizes=\"auto, (max-width: 703px) 100vw, 703px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"686\" height=\"1024\" data-id=\"3000965695\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55531948776_74b9e5b458_k-686x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965695\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55531948776_74b9e5b458_k-686x1024.jpg 686w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55531948776_74b9e5b458_k-201x300.jpg 201w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55531948776_74b9e5b458_k-768x1147.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55531948776_74b9e5b458_k-1028x1536.jpg 1028w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55531948776_74b9e5b458_k.jpg 1371w\" sizes=\"auto, (max-width: 686px) 100vw, 686px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"728\" height=\"1024\" data-id=\"3000965696\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55603825289_31dc5431d2_k-728x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965696\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55603825289_31dc5431d2_k-728x1024.jpg 728w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55603825289_31dc5431d2_k-213x300.jpg 213w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55603825289_31dc5431d2_k-768x1080.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55603825289_31dc5431d2_k-1092x1536.jpg 1092w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55603825289_31dc5431d2_k.jpg 1455w\" sizes=\"auto, (max-width: 728px) 100vw, 728px\" \/><\/figure>\n<\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/ugushyingo_1957_uhereye_ibumoso_mzee_mutembe_ubyara_kagame_muri_batisimu_uteruye_umwana_ni_agnes_bezinge_nyina_muri_batisimu_umubyeyi_we_asteria_rutagambwa_na_gatarina_bushayija_wari_inshuti_y_umuryango.jpg\" alt=\"Iyi foto yafashwe mu myaka hafi 68 ishize kuko ni iyo mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu, umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y'umuryango\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Iyi foto yafashwe mu myaka hafi 68 ishize kuko ni iyo mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu, umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y&#8217;umuryango<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/nubwo_yavukiye_mu_rwanda_ntiyabashije_kurukuriramo_kubera_ubutegetsi_bubi_bwariho.jpg\" alt=\"Nubwo yavukiye mu Rwanda ntiyabashije kurukuriramo kubera ubutegetsi bubi bwariho\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Nubwo yavukiye mu Rwanda ntiyabashije kurukuriramo kubera ubutegetsi bubi bwariho<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/yaranzwe_no_guca_bugufi_mu_bihe_bye_byo_kubyiruka.jpg\" alt=\"Yaranzwe no guca bugufi mu bihe bye byo kubyiruka\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Yaranzwe no guca bugufi mu bihe bye byo kubyiruka<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/umwamikazi_rosalie_gicanda_ari_kumwe_na_paul_kagame_mu_1977_icyo_gihe_paul_kagame_yari_afite_imyaka_20_y_amavuko.jpg\" alt=\"Umwamikazi Rosalie Gicanda ari kumwe na Paul Kagame wari waje mu Rwanda kumusura mu 1977, icyo gihe Paul Kagame yari afite imyaka 20 y' amavuko\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Umwamikazi Rosalie Gicanda ari kumwe na Paul Kagame wari waje mu Rwanda kumusura mu 1977, icyo gihe Paul Kagame yari afite imyaka 20 y&#8217; amavuko<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/paul_kagame_ari_muri_27_batangije_urugamba_rwagejeje_museveni_ku_butegetsi_muri_uganda.jpg\" alt=\"Paul Kagame ari muri 27 batangije urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi bwa Uganda\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Paul Kagame ari muri 27 batangije urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi bwa Uganda<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_na_jeannette_kagame_bakoze_ubukwe_ku_wa_10_kamena_1989.jpg\" alt=\"Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/major_paul_kagame_yemeye_guhara_ubuto_bwe_ayobora_urugamba_rwo_kubohora_igihugu_mu_bihe_byari_bikomeye.jpg\" alt=\"Major Paul Kagame yemeye guhara ubuto bwe aza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu bihe byari bikomeye\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Major Paul Kagame yemeye guhara ubuto bwe aza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu bihe byari bikomeye<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/major_general_paul_kagame_ayoboye_ingabo_ku_rugamba.jpg\" alt=\"Major Paul Kagame ayoboye ingabo ku rugamba rwamaze imyaka hafi ine\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Major Paul Kagame ayoboye ingabo ku rugamba rwamaze imyaka hafi ine<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/major_general_paul_kagame_aganira_na_james_kabarebe_wari_mu_bayobozi_bakomeye_ku_rugamba.jpg\" alt=\"Major General Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/itangazamakuru_ni_imwe_mu_ntwaro_yifashishijwe_na_rpf_inkotanyi_mu_gusobanura_intego_y_urugamba_rwo_kubohora_igihugu__aha_paul_kagame_yaganiraga_n_abanyamakuru_ku_mulindi_w_intwari.jpg\" alt=\"Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y'urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n'abanyamakuru ku Mulindi w'Intwari\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y&#8217;urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n&#8217;abanyamakuru ku Mulindi w&#8217;Intwari<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/ku_wa_19_nyakanga_1994_paul_kagame_yatangiye_inshingango_zo_kuba_visi_perezida_na_minisitiri_w_ingabo.jpg\" alt=\"Ku wa 19 Nyakanga 1994, Paul Kagame yarahiriye anatangira inshingano zo kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Ku wa 19 Nyakanga 1994, Paul Kagame yarahiriye anatangira inshingano zo kuba Visi Perezida na Minisitiri w&#8217;Ingabo<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_paul_kagame_ubwo_yasohokaga_mu_ngoro_y_inteko_ishinga_amategeko_kuwa_17_mata_2000_amaze_gutorwa_n_inteko_ngo_ayobore_u_rwanda.jpg\" alt=\"Perezida Paul Kagame ubwo yasohokaga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuwa 17 Mata 2000 amaze gutorwa n'Inteko ngo ayobore u Rwanda\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Paul Kagame ubwo yasohokaga mu ngoro y&#8217;Inteko Ishinga Amategeko kuwa 17 Mata 2000 amaze gutorwa n&#8217;Inteko ngo ayobore u Rwanda<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_mu_2003_yarahiriye_muri_stade_amahoro_imbere_y_imbaga_y_abanyarwanda_n_inshuti_zabo.jpg\" alt=\"Perezida Kagame mu 2003 yarahiriye muri Stade Amahoro imbere y'imbaga y'Abanyarwanda n'inshuti zabo\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame mu 2003 yarahiriye muri Stade Amahoro imbere y&#8217;imbaga y&#8217;Abanyarwanda n&#8217;inshuti zabo<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/umuryango_wa_perezida_kagame_wari_witabiriye_irahira_rye_mu_2003.jpg\" alt=\"Umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye irahira rye mu 2003\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye irahira rye mu 2003<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/bamwe_mu_bakuru_b_ibihugu_bya_afurika_bitabiriye_irahira_rya_perezida_kagame_mu_2003.jpg\" alt=\"Bamwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu 2003\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Bamwe mu bakuru b&#8217;ibihugu bya Afurika bitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu 2003<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_ashyira_umukono_ku_ndahiro_ye_mu_2003.jpg\" alt=\"Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2003\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2003<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/muri_kanama_2010_ubwo_hatangazwaga_ko_perezida_kagame_yatsinze_amatora_ku_majwi_93_.jpg\" alt=\"Muri Kanama 2010 ubwo hatangazwaga ko Perezida Kagame yatsinze amatora ku majwi 93%\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Muri Kanama 2010 ubwo hatangazwaga ko Perezida Kagame yatsinze amatora ku majwi 93%<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_yarahiriye_kuyobora_u_rwanda_muri_manda_ya_kabiri_y_imyaka_irindwi_yatangiye_mu_2010_ikarangira_mu_2017.jpg\" alt=\"Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri y'imyaka irindwi yatangiye mu 2010 ikarangira muri 2017\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri y&#8217;imyaka irindwi yatangiye mu 2010 ikarangira muri 2017<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_ashyira_umukono_ku_ndahiro_ye_mu_2010.jpg\" alt=\"Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yo mu 2010\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yo mu 2010<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/tariki_18_kanama_2017_ubwo_perezida_kagame_yarahiriraga_kuyobora_u_rwanda_indi_myaka_irindwi_nyuma_yo_gutsinda_amatora_ku_majwi_98_7_.jpg\" alt=\"Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98,7 %\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98,7 %<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/umuryango_wa_perezida_kagame_umuhora_hafi_kuri_buri_ntambwe_ateye_aha_hari_mu_2017_amaze_kurahirira_kuyobora_u_rwanda.jpg\" alt=\"Umuryango wa Perezida Kagame umuhora hafi kuri buri ntambwe ateye, aha hari mu 2017 amaze kurahirira kuyobora u Rwanda\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Umuryango wa Perezida Kagame umuhora hafi kuri buri ntambwe ateye, aha hari mu 2017 amaze kurahirira kuyobora u Rwanda<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_ashyira_umukono_ku_ndahiro_ye_mu_2017.jpg\" alt=\"Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2017\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2017<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_ubwo_yarahiriraga_kuyobora_u_rwanda_muri_manda_y_imyaka_itanu_yatangiye_mu_2024.jpg\" alt=\"Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu yatangiye mu 2024\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y&#8217;imyaka itanu yatangiye mu 2024<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/ubwo_yari_amaze_kurahirira_kuyobora_u_rwanda_mu_2024_perezida_kagame_yashyikirijwe_ingabo_nka_kimwe_mu_birango_by_igihugu.jpg\" alt=\"Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda mu 2024, Perezida Kagame yashyikirijwe Ingabo nka kimwe mu birango by'igihugu\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda mu 2024, Perezida Kagame yashyikirijwe Ingabo nka kimwe mu birango by&#8217;igihugu<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/ubwo_hafatwaga_amashusho_ya_filime_mbarankuru_the_royal_tour_perezida_kagame_yagaragaye_akina_tennis_umwe_mu_mikino_akunda.jpg\" alt=\"Ubwo hafatwaga amashusho ya filimi mbarankuru The Royal Tour, Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis, umwe mu mikino akunda\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Ubwo hafatwaga amashusho ya filimi mbarankuru The Royal Tour, Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis, umwe mu mikino akunda<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/whatsapp_image_2025-10-23_at_16.29_10.jpg\" alt=\"Imikino y'amaboko, umupira w'amaguru n'izindi siporo zitandukanye byose arabishyigikira \"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Imikino y&#8217;amaboko, umupira w&#8217;amaguru n&#8217;izindi siporo zitandukanye byose arabishyigikira<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/whatsapp_image_2025-10-23_at_16.36_28.jpg\" alt=\"Muri Basketball ni umukunzi wa Golden State Warriors \"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Muri Basketball ni umukunzi wa Golden State Warriors<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/whatsapp_image_2025-10-23_at_16.34_12.jpg\" alt=\"\"\/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/muri_nzeri_2017_perezida_kagame_atwaye_igare_mu_ifatwa_rya_filime_rwanda_royal_tour-2.jpg\" alt=\"Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa ry'amashusho filimy Rwanda Royal Tour\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa ry&#8217;amashusho filimy Rwanda Royal Tour<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_muri_siporo_rusange_izwi_nka_car_free_day_tariki_5_gicurasi_2019-2.jpg\" alt=\"Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/ni_inshuti_y_umuryango_we_cyane.jpg\" alt=\"Ni inshuti y'umuryango cyane\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Ni inshuti y&#8217;umuryango cyane<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_n_umukobwa_we_ange_kagame_ku_wa_6_nyakanga_2019_ubwo_binjiraga_mu_cyumba_cyabereyemo_ubukwe.jpg\" alt=\"Perezida Kagame n\u2019umukobwa we Ange Kagame ku wa 6 Nyakanga 2019 ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ubukwe\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame n\u2019umukobwa we Ange Kagame ku wa 6 Nyakanga 2019 ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ubukwe<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_n_umuryango_we_bishimira_ian_kagame_wari_mu_ba_ofisiye_bashya_binjiye_muri_rdf_ku_wa_4_ugushyingo_2022.jpg\" alt=\"Perezida Kagame n'umuryango we bishimira Ian Kagame wari mu ba Ofisiye bashya binjiye muri RDF ku wa 4 Ugushyingo 2022\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame n&#8217;umuryango we bishimira Ian Kagame wari mu ba Ofisiye bashya binjiye muri RDF ku wa 4 Ugushyingo 2022<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_ari_kumwe_n_umuhungu_we_ian_kagame_iburyo_n_abandi_banyarwanda_babiri_basoje_amasomo_mu_ishuri_rya_gisirikare_ry_ubwami_bw_u_bwongereza_royal_military_academy.jpg\" alt=\"Perezida Kagame ari kumwe n'umuhungu we, Ian Kagame (iburyo) n'abandi banyarwanda babiri basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry\u2019Ubwami bw\u2019u Bwongereza, Royal Military Academy\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame ari kumwe n&#8217;umuhungu we, Ian Kagame (iburyo) n&#8217;abandi banyarwanda babiri basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry\u2019Ubwami bw\u2019u Bwongereza, Royal Military Academy<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/whatsapp_image_2025-10-23_at_16.24_25.jpg\" alt=\"Hamwe n'umuryango we, ibyishimo biba ari byose\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Hamwe n&#8217;umuryango we, ibyishimo biba ari byose<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/whatsapp_image_2025-10-23_at_14.08_54.jpg\" alt=\"Umunsi umwuzukuru wa Perezida Kagame amusanga ku kazi akamwibutsa gufata akaruhuko \"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Umunsi umwuzukuru wa Perezida Kagame amusanga ku kazi akamwibutsa gufata akaruhuko<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/whatsapp_image_2025-10-23_at_14.08_27.jpg\" alt=\"Yizihirwa no kumarana igihe n'umuryango by'umwihariko abuzukuru be\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Yizihirwa no kumarana igihe n&#8217;umuryango by&#8217;umwihariko abuzukuru be<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/perezida_kagame_afite_abuzukuru_babiri.jpg\" alt=\"Perezida Kagame afite abuzukuru babiri\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame afite abuzukuru babiri<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/nubwo_afite_inshingano_nyinshi_ntajya_aburira_umwanya_umuryango_we_by_umwihariko_abuzukuru_adahwema_kugaragaza_urwo_abakunda.jpg\" alt=\"Perezida Kagame yita ku mwuzukuru we\"\/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Kagame yita ku mwuzukuru we<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/he_pk-6.jpg\" alt=\"\"\/><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida Kagame yujuje imyaka 69. Ni umunsi Abanyarwanda benshi bishimira kuba bafite umuyobozi utagereranywa wafashije u Rwanda kuba igihugu cyubashywe aho ariho hose.<\/p>\n","protected":false},"author":2968,"featured_media":3000965691,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9121,9199],"tags":[17446,16793,16770],"byline":[11379],"hashtag":[],"class_list":["post-3000965686","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abantu","category-success-stories","tag-editors-choice","tag-homehighlights","tag-homenews","byline-igihe"],"bylines":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000965691,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55487665275_f9de916712_k.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":2048,"height":1333,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55487665275_f9de916712_k-150x150.jpg","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55487665275_f9de916712_k-300x195.jpg","width":300,"height":195},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55487665275_f9de916712_k-768x500.jpg","width":768,"height":500},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55487665275_f9de916712_k-1024x667.jpg","width":1024,"height":667},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/55487665275_f9de916712_k.jpg","width":2048,"height":1333}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965686","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2968"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000965686"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965686\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000965709,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965686\/revisions\/3000965709"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000965691"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000965686"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000965686"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000965686"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000965686"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000965686"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}