{"id":3000965665,"date":"2026-10-23T07:50:13","date_gmt":"2026-10-23T05:50:13","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000965665"},"modified":"2026-10-23T08:24:49","modified_gmt":"2026-10-23T06:24:49","slug":"rwamagana-ubuso-buhingwa-bwiyongereyeho-hegitari-zisaga-2-400","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/rwamagana-ubuso-buhingwa-bwiyongereyeho-hegitari-zisaga-2-400\/","title":{"rendered":"Rwamagana: Ubuso buhingwa bwiyongereyeho hegitari zisaga 2.400"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, ubwo muri aka karere hatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cy\u2019ihinga cya 2027 A. Iki gikorwa cyabereye mu gishanga cya Kavura, giherereye mu Murenge wa Muhazi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iki gihembwe, biteganyijwe ko mu Karere ka Rwamagana hazahingwa ibigori kuri hegitari 17.170, ibishyimbo kuri hegitari 15.703, soya kuri hegitari 415, imyumbati kuri hegitari 833 n\u2019umuceri kuri hegitari 432.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hari kandi hegitari 2.346 z\u2019ibyanya byagenewe ubuhinzi bya FOBASI zizahingwaho muri iki gihembwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bamwe mu bahinzi bo muri aka karere bagaragaje ko, nubwo imvura yatinze kugwa, biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazabone umusaruro mwiza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hategekimana Jacqueline, utuye mu Kagari ka Karitutu, yavuze ko biteguye neza iki gihembwe cy\u2019ihinga, nubwo batangiye guhangana n\u2019imbogamizi zirimo itinda ry\u2019imvura n\u2019izamuka ry\u2019ibiciro by\u2019inyongeramusaruro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagaragaje ko mu bihe byashize imvura yagwaga ku gihe, ariko ko ihindagurika ry\u2019ibihe ryatumye abahinzi batangira gutekereza ku bundi buryo bwo kuhira imyaka yabo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cIfumbire n\u2019imbuto twabibonye biduhenze kandi nta nubwo twizeye kuzeza neza kubera imvura yatinze kugwa, gusa tuzagerageza twuhire hanyuma turebe ko twakweza neza.\u2019\u2019<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Musabyeyezu Leoncie, utuye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi, yavuze ko na we yiteguye iki gihembwe cy\u2019ihinga, aho yatangiye gukoresha uburyo bwo guhinga aharura aho kurima ubutaka nk\u2019uko byakorwaga mbere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagaragaje ko nubwo ibiciro by\u2019imbuto n\u2019ifumbire byazamutse, afite icyizere ko uburyo bushya bwo guhinga buzamufasha kubona umusaruro ushimishije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cUbu ntabwo twahinze turima nka kera ahubwo turi guhinga duharura bigatuma gutera byihuta. Rero twiteze ko nubwo duhinze dutinze tuzabona umusaruro ufatika.\u2019\u2019<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuyobozi w\u2019Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry\u2019Ubukungu, Kagabo Richards, yavuze ko itinda ry\u2019imvura ryagize ingaruka ku itangira ry\u2019igihembwe cy\u2019ihinga, kuko abahinzi benshi batashoboye gutera imyaka ku gihe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasobanuye ko nyuma y\u2019uko imvura itangiye kugwa, umubare w\u2019abahinzi bamaze gutera wiyongereye ku buryo bugaragara, aho mu cyumweru kimwe igipimo cyavuye kuri 9% kigera kuri 65%.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yavuze ko iri zamuka rigaragaza ko abahinzi benshi bari bategereje ko imvura igwa kugira ngo batangire gutera imyaka.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cTurashishikariza n\u2019abandi batari batera gutangira gutera kuko imvura yatangiye kugwa. Ubutaka bwose nibabuhinge kuko twifuza ko umusaruro wiyongera cyane. Ikindi twateguje abaturage bacu guhinga batarima ahubwo bagaharura bagateramo imyaka ubundi bagasasira kugira ngo amazi make yashoboye kugera mu butaka abashe kugumamo atunge igihingwa igihe kinini.\u2019\u2019<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kagabo yashishikarije kandi abahinzi gukoresha uburyo bwo guhinga badahungabanyije cyane ubutaka, hagamijwe kubungabunga ubuhehere no gufasha imyaka gukura neza, cyane cyane mu gihe imvura iba idahagije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yasabye abaturage gufata ubwishingizi bw\u2019ibihingwa byabo kugira ngo mu gihe bahuye n\u2019ibibazo byangiza umusaruro, bazabashe kugabanya igihombo no gusigasira igishoro bashoye mu buhinzi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu muyobozi yanatangaje ko habonetse imiti yo kurwanya indwara ya Mukondo w\u2019Inyana, agaragaza ko hari icyizere cy\u2019uko abahinzi bazabona umusaruro mwiza muri iki gihembwe.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-1-1024x683.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965668\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-1-1024x683.jpeg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-1-768x512.jpeg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-1-300x200.jpeg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-1.jpeg 1536w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Ubuso buhingwa mu Karere ka Rwamagana bwiyongereyeho hegitari 2442 muri iki gihembwe<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubuyobozi bw\u2019Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko mu gihembwe cy\u2019ihinga cya 2027 A, ubuso buzahingwa bwiyongereyeho hegitari 2.442, buva kuri hegitari 34.457 zahinzwe mu gihembwe cya 2026 A bugera kuri hegitari 36.899.<\/p>\n","protected":false},"author":3154,"featured_media":3000965667,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108,9124,1],"tags":[16770],"byline":[15454],"hashtag":[],"class_list":["post-3000965665","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-mu-rwanda","category-uncategorized","tag-homenews","byline-hakizimana-jean-paul"],"bylines":[{"id":15454,"name":"Hakizimana Jean Paul","slug":"hakizimana-jean-paul","description":"Hakizimana Jean Paul ni umunyamakuru wa IGIHE mu Ntara y\u2019Iburasirazuba. Afite uburambe bw\u2019imyaka icyenda mu itangazamakuru, yaritangiye mu ntangiriro ya za 2017. Afite impamyabumenyi y\u2019Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n\u2019uburezi yakuye muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Mu 2019, yegukanye igihembo cy\u2019umunyamakuru w\u2019umwaka mu gukora inkuru nziza mu bijyanye n\u2019Ibidukikije mu bihembo bitangwa na Rwanda Development Journalism Awards. Mu 2024 yegukanye igihembo cy\u2019inkuru nziza y\u2019umwaka mu nkuru z\u2019ubuzima, mu bihembo bitangwa na HDI.","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3079,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":15454,"name":"Hakizimana Jean Paul","slug":"hakizimana-jean-paul","description":"Hakizimana Jean Paul ni umunyamakuru wa IGIHE mu Ntara y\u2019Iburasirazuba. Afite uburambe bw\u2019imyaka icyenda mu itangazamakuru, yaritangiye mu ntangiriro ya za 2017. Afite impamyabumenyi y\u2019Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n\u2019uburezi yakuye muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Mu 2019, yegukanye igihembo cy\u2019umunyamakuru w\u2019umwaka mu gukora inkuru nziza mu bijyanye n\u2019Ibidukikije mu bihembo bitangwa na Rwanda Development Journalism Awards. Mu 2024 yegukanye igihembo cy\u2019inkuru nziza y\u2019umwaka mu nkuru z\u2019ubuzima, mu bihembo bitangwa na HDI.","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3079,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000965667,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE.jpeg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":1536,"height":1024,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-150x150.jpeg","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-300x200.jpeg","width":300,"height":200},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-768x512.jpeg","width":768,"height":512},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE-1024x683.jpeg","width":1024,"height":683},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/4E88B1A0-E1B5-46D1-8B0D-6E356E75D2FE.jpeg","width":1536,"height":1024}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965665","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3154"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000965665"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965665\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000965669,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965665\/revisions\/3000965669"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000965667"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000965665"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000965665"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000965665"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000965665"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000965665"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}