{"id":3000965653,"date":"2026-10-23T07:37:31","date_gmt":"2026-10-23T05:37:31","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000965653"},"modified":"2026-10-23T09:22:55","modified_gmt":"2026-10-23T07:22:55","slug":"pariki-yakagera-yinjije-arenga-miliyari-22-frw-mu-mezi-atatu-itangira-gukurikirana-inkura-hifashishijwe-drone","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/pariki-yakagera-yinjije-arenga-miliyari-22-frw-mu-mezi-atatu-itangira-gukurikirana-inkura-hifashishijwe-drone\/","title":{"rendered":"Pariki y\u2019Akagera yinjije arenga miliyari 2,2 Frw mu mezi atatu, itangira gukurikirana inkura hifashishijwe drone"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyi mibare ikubiye muri raporo y\u2019ibikorwa by\u2019iyi pariki mu gihembwe cya gatatu cya 2026, yashyizwe ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri ba mukerarugendo 15.790 basuye Pariki y\u2019Akagera muri icyo gihe, abagera kuri 13.911 bishyuye amafaranga yo kuyisura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Raporo igaragaza ko impuzandengo y\u2019amafaranga yinjijwe kuri buri mukerarugendo yazamutse ikagera ku madolari ya Amerika 162, bikaba byariyongereyeho 22% ugereranyije n\u2019umwaka wa 2025. Iri ni ryo zamuka rikomeye ryagaragaye kuva mu 2010.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo gihembwe, Pariki y\u2019Akagera yakiriye ibikorwa bitandukanye birimo inama ngarukamwaka ya African Parks, amarushanwa ya Wildlife Ranger Challenge, Akagera Trail Marathon.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku bijyanye n\u2019ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y\u2019abaturage, Pariki y\u2019Akagera yatangaje ko gahunda zinyuzwa mu makoperative iteramo inkunga zageze ku bantu 52.958, zitanga inyungu ifite agaciro k\u2019amadolari ya Amerika ibihumbi 416.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Hegitari zirenga ibihumbi 16 zafashwe n\u2019inkongi<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Raporo igaragaza ko muri icyo gihembwe, ubuso bwa hegitari 16.631 zo muri Pariki y\u2019Akagera bwibasiwe n\u2019inkongi z\u2019umuriro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubuyobozi bw\u2019iyi pariki bwatangaje ko hafi kimwe cya gatatu cy\u2019izo nkongi cyaturutse ku bikorwa byo gutwika ibice bimwe na bimwe by\u2019ishyamba mu buryo bugenzurwa, hagamijwe gucunga neza urusobe rw\u2019ibinyabuzima no gukora imirongo ibuza umuriro gukwirakwira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Izindi nkongi zatewe n\u2019impanuka zituruka ku baturage baturiye pariki, ndetse n\u2019imiriro ifitanye isano n\u2019ibikorwa by\u2019abantu bahiga inyamaswa mu buryo bunyuranyije n\u2019amategeko.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku rundi ruhande, Pariki y\u2019Akagera yatangaje ko ibikorwa by\u2019ubworozi bw\u2019amafi bikomeje kugira uruhare mu kuzamura imibereho y\u2019abaturage, by\u2019umwihariko abibumbiye mu makoperative y\u2019uburobyi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri Nyakanga 2026, Akagera Management Company yongereye amafi akiri mato yo mu bwoko bwa tilapia ibihumbi 50 mu cyuzi cya Gacaca Valley Dam, gifite ubuso bwa hegitari enye, giherereye mu Murenge wa Murundi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri Kanama, Koperative ya Mubari na yo yongereye amafi akiri mato ibihumbi 23 mu cyuzi gihangano kizwi nk\u2019icya Musenyeri.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Inzovu zikomeje gukurikiranwa hifashishijwe GPS<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubushakashatsi bwakorewe ku nzovu zo muri Pariki y\u2019Akagera bwagaragaje ko inzovu 55 zibarizwa mu matsinda abiri afitanye isano ya hafi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo gihembwe, izindi nzovu eshatu zashyizweho ibikoresho bya GPS bifasha kumenya aho ziherereye no gukurikirana ingendo zazo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibyo byatumye umubare w\u2019inzovu zimaze kumenyekana no gushyirwa mu buryo bwo gukurikiranwa ugera ku 121, zingana na 85,2% by\u2019inzovu zose zizwi muri iyi pariki.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi bikoresho bya GPS bifasha inzobere gukurikirana inzovu mu gihe kirekire, gusuzuma ingendo zazo no kumenya uko umubare wazo n\u2019imibereho yazo bigenda bihinduka.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Inkura zatangiye gukurikiranwa hifashishijwe drone<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Pariki y\u2019Akagera yatangaje ko amakipe ashinzwe gukurikirana inkura akomeje kuzikurikirana buri munsi, haba n\u2019amaguru ndetse no mu kirere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo gihembwe, inkura z\u2019umweru zagaragaye inshuro 2.517, mu gihe iz\u2019umukara zagaragaye inshuro 413.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubuyobozi bw\u2019iyi pariki bwatangaje ko, nyuma yo kubona impushya zikenewe, abakozi bashinzwe gukurikirana inkura batangiye amahugurwa ngiro y\u2019ibyumweru bitatu ajyanye no gukoresha indege nto zitagira abapilote zizwi nka <em>drone<\/em>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aya mahugurwa agamije kongera ubushobozi bwo gukurikirana izi nyamaswa no kurushaho kuzicungira umutekano.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Pariki y\u2019Igihugu y\u2019Akagera yashinzwe mu 1934, ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122. Ibarizwamo inyamaswa zirenga 11.300, zirimo intare 60, inzovu 142, imbogo 4.000, twiga 115, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 ndetse n\u2019inkura 145.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Harimo kandi imparage 2.000, impara 1.500, impyisi ziri hagati ya 120 na 150, imvubu ziri hagati ya 1.500 na 1.800, inyemera 1.000 n\u2019indonyi zirenga 1.000. Iyi pariki inabarizwamo amoko 179 y\u2019ibinyugunyugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Pariki y\u2019Akagera ifite amoko y\u2019inyoni agera kuri 500, ikaba ari yo iza ku isonga mu Rwanda mu kugira amoko menshi y\u2019inyoni. Pariki ya Nyungwe ifite amoko agera kuri 300, mu gihe Pariki ya Gishwati-Mukura n\u2019iy\u2019Ibirunga zifite amoko ari munsi y\u2019uwo mubare.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/G7JoJ82XQAA6W5j-scaled-1-1024x683.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965660\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/G7JoJ82XQAA6W5j-scaled-1-1024x683.jpeg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/G7JoJ82XQAA6W5j-scaled-1-768x512.jpeg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/G7JoJ82XQAA6W5j-scaled-1-300x200.jpeg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/G7JoJ82XQAA6W5j-scaled-1-1536x1024.jpeg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/G7JoJ82XQAA6W5j-scaled-1-2048x1366.jpeg 2048w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"662\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/HA5Bzq1bsAYSGRc-1-1024x662.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965661\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/HA5Bzq1bsAYSGRc-1-1024x662.jpeg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/HA5Bzq1bsAYSGRc-1-767x496.jpeg 767w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/HA5Bzq1bsAYSGRc-1-300x194.jpeg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/HA5Bzq1bsAYSGRc-1.jpeg 1280w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Pariki y\u2019Igihugu y\u2019Akagera yatangaje ko mu mezi atatu, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2026, yakiriye ba mukerarugendo 15.790, binjiza amadolari ya Amerika 1.529.682, ahwanye na miliyari 2,257 Frw.<\/p>\n","protected":false},"author":3154,"featured_media":3000965656,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108,9168,9120],"tags":[17446,16793,16770],"byline":[15454],"hashtag":[],"class_list":["post-3000965653","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-pariki-n-amashyamba","category-ubukerarugendo","tag-editors-choice","tag-homehighlights","tag-homenews","byline-hakizimana-jean-paul"],"bylines":[{"id":15454,"name":"Hakizimana Jean Paul","slug":"hakizimana-jean-paul","description":"Hakizimana Jean Paul ni umunyamakuru wa IGIHE mu Ntara y\u2019Iburasirazuba. Afite uburambe bw\u2019imyaka icyenda mu itangazamakuru, yaritangiye mu ntangiriro ya za 2017. Afite impamyabumenyi y\u2019Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n\u2019uburezi yakuye muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Mu 2019, yegukanye igihembo cy\u2019umunyamakuru w\u2019umwaka mu gukora inkuru nziza mu bijyanye n\u2019Ibidukikije mu bihembo bitangwa na Rwanda Development Journalism Awards. Mu 2024 yegukanye igihembo cy\u2019inkuru nziza y\u2019umwaka mu nkuru z\u2019ubuzima, mu bihembo bitangwa na HDI.","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3079,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":15454,"name":"Hakizimana Jean Paul","slug":"hakizimana-jean-paul","description":"Hakizimana Jean Paul ni umunyamakuru wa IGIHE mu Ntara y\u2019Iburasirazuba. Afite uburambe bw\u2019imyaka icyenda mu itangazamakuru, yaritangiye mu ntangiriro ya za 2017. Afite impamyabumenyi y\u2019Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n\u2019uburezi yakuye muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Mu 2019, yegukanye igihembo cy\u2019umunyamakuru w\u2019umwaka mu gukora inkuru nziza mu bijyanye n\u2019Ibidukikije mu bihembo bitangwa na Rwanda Development Journalism Awards. Mu 2024 yegukanye igihembo cy\u2019inkuru nziza y\u2019umwaka mu nkuru z\u2019ubuzima, mu bihembo bitangwa na HDI.","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3079,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000965656,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/GtFJlrgXQAAw8w8-1024x682-1.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":1024,"height":682,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/GtFJlrgXQAAw8w8-1024x682-1-150x150.jpg","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/GtFJlrgXQAAw8w8-1024x682-1-300x200.jpg","width":300,"height":200},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/GtFJlrgXQAAw8w8-1024x682-1-768x512.jpg","width":768,"height":512},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/GtFJlrgXQAAw8w8-1024x682-1.jpg","width":1024,"height":682},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/GtFJlrgXQAAw8w8-1024x682-1.jpg","width":1024,"height":682}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965653","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3154"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000965653"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965653\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000965662,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965653\/revisions\/3000965662"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000965656"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000965653"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000965653"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000965653"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000965653"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000965653"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}