{"id":3000965473,"date":"2026-10-23T08:10:59","date_gmt":"2026-10-23T06:10:59","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000965473"},"modified":"2026-10-23T15:45:47","modified_gmt":"2026-10-23T13:45:47","slug":"impuruza-ku-ireme-ryimitangire-ya-serivisi-mu-rwanda-rikomeje-gusubira-inyuma","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/impuruza-ku-ireme-ryimitangire-ya-serivisi-mu-rwanda-rikomeje-gusubira-inyuma\/","title":{"rendered":"Impuruza ku ireme ry\u2019imitangire ya serivisi mu Rwanda rikomeje gusubira inyuma\u00a0"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri uyu mwaka, ireme ry\u2019imitangire ya serivisi ryagize amanota 68,48% mu gihe urwego rw\u2019umutekano n\u2019ituze rwo rwagize amanota 90,15%. Mu mitangire ya serivisi, habaye igabanyuka rirenga 3% mu mwaka umwe kuko mu mwaka ushize zari zagize amanota 71,73%.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri raporo yo mu 2024, ireme ry\u2019imitangire ya serivisi ryari rifite amanota 75,79%, mu 2023 ryari rifite amanota 78,28% yavuye kuri 77,69% mu 2022. Mu 2021, uru rwego rwari rufite amanota 81,86%.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">RGS igaragaza ko icyuho gikomeye mu mitangire ya serivisi mu 2026 cyagaragaye mu zijyanye n\u2019iterambere ry\u2019ubukungu, aho zagize amanota 59,70%, izijyanye n\u2019ikoranabuhanga zigira 60,98%.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Serivisi zijyanye n\u2019imibereho y\u2019abaturage zahawe amanota 66,93%, izijyanye n\u2019iterambere ry\u2019imiyoborere zihabwa 76,95%, naho izijyanye mu nzego za Leta, abikorera na sosiyete sivile zihabwa amanota 77,83%.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo urebye intego Guverinoma y\u2019u Rwanda yihaye yo kuzamura urwego rwa serivisi nziza ku buryo rwagira amanota byibura 90% mu 2029, ubona ko ikiri kure kuko ahubwo intambwe yatewe mu myaka itanu ishize igenda isubira inyuma.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro &#8216;Meet the President&#8217; cyahuje urubyiruko ibihumbi 10 na Perezida Paul Kagame ku wa 21 Ukwakira 2026,  umusore yagaragaje ko serivisi zo mu rwego rw&#8217;abikorera zitangwa neza, ariko mu za Leta cyane cyane mu buvuzi bikadogera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu musore yagize ati &#8220;Nigeze gukora ubushakashatsi ngiye kwa muganga, umukecuru wari uhamaze iminsi ibiri, arambwira ngo &#8216;Ko ndi kubona wambaye neza, wambaye na karuvati, washatse ukuntu ujya muri priv\u00e9, ko hano urahatinda&#8217;. Numva ni ikibazo bitewe n&#8217;uko uwo mukecuru yari ambwiye ngo amaze iminsi ari kwa muganga.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko kiri no mu mavuriro yo mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ko hakwiye gushakwa impamvu gikomeza, ikaba ari yo abantu baheraho mu kugikemura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati &#8220;Mu mavuriro ya hano mu mujyi, hari ahantu ugenda, wakwinjira, guhabwa serivisi, ugasanga n&#8217;uwakakubwiye icyo gukora, ntakwitayeho, yibereye kuri telefone, aravugana n&#8217;abo yasize mu rugo cyangwa n&#8217;abo hanze yari akumvuye, akakwihorera akavuga, bigatwara iminota 30 abantu bicaye aho ngaho bategereje igihe abantu bari bukangukire.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo Perezida w&#8217;Urukiko rw&#8217;Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yari amaze kwakira indahiro z&#8217;abacamanza barindwi n&#8217;abanditsi umunani bo mu nkiko z&#8217;ibanze, yagaragaje ko imitangire ya serivizi zitanoze kigaragara no mu nkiko.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu butumwa Mukantaganzwa yahaye abacamanza n&#8217;abanditsi b&#8217;inkiko, yabasabye kwirinda amakosa yagaragaye mu bihe byashize arimo gusiragiza abaturage baba babitezeho kubaha ubutabera buboneye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati &#8220;Inkiko mugiye gukoreramo ntituzumve ko Umunyarwanda ahaza saa kumi n&#8217;ebyiri, agataha saa kumi n&#8217;imwe urubanza rwe rutaburanishijwe. Ibintu byo guhamagaza Umunyarwanda, akaza akirirwa ku rukiko, ntaburane, ejo akagaruka na bwo ntaburane, iyo ni imikorere mibi kuko buriya tuba twamutesheje izindi nshingano yakagombye kwikorera.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"768\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Perezida-wUrukiko-rwIkirenga-Mukantaganzwa-Domitilla-yasabye-abacamanza-nabanditsi-binkiko-kwirinda-gusiragiza-abaturage-1024x768.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965663\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Perezida-wUrukiko-rwIkirenga-Mukantaganzwa-Domitilla-yasabye-abacamanza-nabanditsi-binkiko-kwirinda-gusiragiza-abaturage-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Perezida-wUrukiko-rwIkirenga-Mukantaganzwa-Domitilla-yasabye-abacamanza-nabanditsi-binkiko-kwirinda-gusiragiza-abaturage-300x225.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Perezida-wUrukiko-rwIkirenga-Mukantaganzwa-Domitilla-yasabye-abacamanza-nabanditsi-binkiko-kwirinda-gusiragiza-abaturage-768x576.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Perezida-wUrukiko-rwIkirenga-Mukantaganzwa-Domitilla-yasabye-abacamanza-nabanditsi-binkiko-kwirinda-gusiragiza-abaturage-1536x1152.jpg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Perezida-wUrukiko-rwIkirenga-Mukantaganzwa-Domitilla-yasabye-abacamanza-nabanditsi-binkiko-kwirinda-gusiragiza-abaturage.jpg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida w&#8217;Urukiko rw&#8217;Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza n&#8217;abanditsi b&#8217;inkiko kwirinda gusiragiza abaturage<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubwo hari hamaze kumurikwa ubushakashatsi bushya ku miyoborere, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza F\u00e9licien, yavuze ko hari abayobozi badohoka, cyane cyane mu nzego z\u2019ibanze, bagasiragiza abaturage.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cHaba n\u2019abayobozi badohoka mu gutanga serivisi, ugasanga mu nzego z\u2019ibanze akenshi mu mitangire ya serivisi baradohotse, ugasanga ntibagera ku kazi cyangwa ku biro, bagatanga gahunda, abaturage bahagera ntibababone.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yavuze ko ikindi kibazo gisubiza inyuma imitangire ya serivisi nziza mu Rwanda ari icya ruswa, cyane cyane mu mitangire ya serivisi zishingiye ku butaka, kuko abaturage bagaragaje ibimenyetso bisa na ruswa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cHari aho twagiye twumva abaturage batubwira ko hagiye hagaragaramo ibimenyetso bisa na ruswa, ari byo byatumye igipimo cy\u2019imitangire ya serivisi kimanuka.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Dr. Usengumukiza yavuze ko hashingiwe kuri ubu bushakashatsi, igikwiye gukorwa ari ugukangurira abayobozi bo mu nzego z\u2019ibanze kwegera abaturage kurushaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati \u201cIgikwiye gukorwa ni ugukomeza gukangurira abayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze kwegera abaturage, bakabaha serivisi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB yasabye abaturage kugira uruhare mu mitangire ya serivisi nziza aho biri ngombwa, borohereza ababaha serivisi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ati \u201cBirumvikana ko imbaraga zose tuzishyira ku bayobozi n\u2019abatanga serivisi ariko tugira inama n\u2019umuturage korohereza abamuha serivisi igihe bibaye ngombwa.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Minisitiri w\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko nubwo imbuzandengo y\u2019amanota yahawe inkingi z\u2019ingenzi uko ari umunani ari meza, abantu badashobora kunyurwa kandi imitangire ya serivisi nziza isubira inyuma.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yagize ati \u201cNtabwo twanyurwa mu gihe imitangire ya serivisi yasubiye inyuma kandi iterambere ry\u2019abaturage rikiri hasi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Minisitiri Habimana yavuze ko imiyoborere myiza igaragarira cyane mu nzego z\u2019ibanze, mu mashuri no mu bigo nderabuzima, bityo ko ari ho hakwiye kwibandwa mu gukemura iki kibazo, binyuze mu bufatanye no gukoresha neza ubushobozi buhari.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri &#8216;Meet the President&#8217;, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ikibazo cy&#8217;imitangire ya serivisi zitanoze gikwiye guhagurukirwa, abantu bakabazwa amakosa nk&#8217;aya.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-gallery has-nested-images columns-default is-cropped wp-block-gallery-1 is-layout-flex wp-block-gallery-is-layout-flex\">\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000965361\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.31-1-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965361\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.31-1-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.31-1-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.31-1-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.31-1.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Hamuritswe ubushakashatsi bushya ku miyoborere mu Rwanda, urwego rw&#8217;umutekano rugaruka ku isonga mu zishimiwe n&#8217;abaturage<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000965368\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965368\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Ubushakashatsi bwagaragaje ko urwego rw&#8217;imiyoborere ni rwo rwagize amanota mabi<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"791\" data-id=\"3000965366\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-1024x791.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965366\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-1024x791.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-300x232.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-768x593.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000965362\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.32-1-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965362\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.32-1-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.32-1-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.32-1-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.32-1.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"795\" data-id=\"3000965367\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-1-1024x795.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965367\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-1-1024x795.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-1-300x233.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-1-767x595.jpg 767w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.34-1.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"819\" data-id=\"3000965365\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-1-1024x819.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965365\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-1-1024x819.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-1-300x240.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-1-768x614.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.33-1.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"791\" data-id=\"3000965359\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.30-1024x791.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965359\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.30-1024x791.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.30-300x232.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.30-768x593.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.30.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000965358\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965358\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000965356\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-1-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965356\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-1-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-1-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-1-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.56.29-1.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"3000965354\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.14-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965354\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.14-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.14-300x200.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.14-768x512.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.14.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n<\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"1024\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.11-1-1-1024x1024.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965476\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.11-1-1-1024x1024.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.11-1-1-300x300.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.11-1-1-150x150.jpg 150w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.11-1-1-768x768.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-10.42.11-1-1.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Dr. Usengumukiza F\u00e9licien yagaragaje ko uburangare bw&#8217;abayobozi na ruswa biri mu bidindiza imitangire ya serivisi nziza<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"791\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-13.04.59-1024x791.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965528\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-13.04.59-1024x791.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-13.04.59-768x593.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-13.04.59-300x232.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/WhatsApp-Image-2026-10-22-at-13.04.59.jpg 1080w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Minisitiri Habimana Dominique yagaragaje ko hakwiye kwibandwa ku nzego z&#8217;ibanze mu gukemura ikibazo kiri mu mitangire ya serivisi<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"732\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/6C9A0021.JPG.jpg-1024x732.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000964936\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/6C9A0021.JPG.jpg-1024x732.jpeg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/6C9A0021.JPG.jpg-300x214.jpeg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/6C9A0021.JPG.jpg-767x548.jpeg 767w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/6C9A0021.JPG.jpg-1536x1097.jpeg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/6C9A0021.JPG.jpg.jpeg 1600w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Perezida Paul Kagame yasabye abaturage guhagurukira ikibazo cy&#8217;imitangire ya serivisi zitanoze, bakacyamagana<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Raporo nshya y\u2019imiyoborere, RGS (Rwanda Governance Scorecard) yateguwe n\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rw\u2019Imiyoborere (RGB) igaragaza ko imitangire ya serivisi zinoze ikomeje gusubira inyuma uko umwaka ishira, indi igataha.<\/p>\n","protected":false},"author":3423,"featured_media":3000965676,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[17446,16793,16770],"byline":[15805],"hashtag":[],"class_list":["post-3000965473","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","tag-editors-choice","tag-homehighlights","tag-homenews","byline-jean-de-dieu-tuyizere"],"bylines":[{"id":15805,"name":"Jean de Dieu Tuyizere","slug":"jean-de-dieu-tuyizere","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3423,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":15805,"name":"Jean de Dieu Tuyizere","slug":"jean-de-dieu-tuyizere","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":3423,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000965676,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Digital-1536x1025-1.jpeg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":1536,"height":1025,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Digital-1536x1025-1-150x150.jpeg","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Digital-1536x1025-1-300x200.jpeg","width":300,"height":200},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Digital-1536x1025-1-768x513.jpeg","width":768,"height":513},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Digital-1536x1025-1-1024x683.jpeg","width":1024,"height":683},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/Digital-1536x1025-1.jpeg","width":1536,"height":1025}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965473","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3423"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000965473"}],"version-history":[{"count":9,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965473\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000965900,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965473\/revisions\/3000965900"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000965676"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000965473"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000965473"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000965473"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000965473"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000965473"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}