{"id":3000965053,"date":"2026-10-21T18:11:30","date_gmt":"2026-10-21T16:11:30","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000965053"},"modified":"2026-10-21T18:29:38","modified_gmt":"2026-10-21T16:29:38","slug":"paul-barril-wabaye-umucanshuro-wa-habyarimana-yapfuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/paul-barril-wabaye-umucanshuro-wa-habyarimana-yapfuye\/","title":{"rendered":"Paul Barril wabaye umucanshuro wa Habyarimana yapfuye"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urupfu rw\u2019uyu mugabo rwamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Ukwakira 2026 n\u2019Umuryango w\u2019Abanyarwanda baba mu Bufaransa (Communaut\u00e9 Rwandaise de France, CRF), wagaragaje ko bibabaje kuba Barril apfuye atarigeze aburanishwa ku byaha bikomeye yashinjwaga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Barril wari ufite ipeti rya Kapiteni mu ngabo z\u2019u Bufaransa, yayoboye umutwe wihariye w\u2019Abajandarume witwa Groupe d\u2019Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN), ndetse aza no kugira uruhare mu bikorwa by\u2019ishami ryashinzwe kurwanya iterabwoba mu biro bya Perezida w\u2019u Bufaransa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu mugabo yari afitanye umubano ukomeye n\u2019ubutegetsi bwa Habyarimana, aho guhera mu 1989 yakoranye na bwo mu bikorwa bijyanye n\u2019iperereza, guhugura inzego z\u2019umutekano ndetse n\u2019ubucuruzi bw\u2019intwaro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu 1990, Barril yagize uruhare mu bikorwa byo gusuzuma imikorere y\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye yiyemerera ko yabaye umujyanama wa Perezida Habyarimana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Amakuru agaragaza ko Barril yari afite ikigo cy\u2019ubucanshuro cyitwaga Secrets, cyakoreshwaga mu bucuruzi bw\u2019intwaro no mu bikorwa by\u2019iperereza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni na cyo Agathe Kanziga Habyarimana yahaye akazi ko gukora iperereza ku rupfu rw\u2019umugabo we, Perezida Juv\u00e9nal Habyarimana, wishwe ku wa 6 Mata 1994.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>{{Yapfuye ataraburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside}}<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Barril yari amaze imyaka myinshi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu bijyanye no gutanga intwaro, guhugura abasirikare n\u2019Interahamwe ndetse no gufasha Guverinoma y\u2019Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku wa 28 Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yari irimbanyije, Barril yasinyanye amasezerano na Jean Kambanda wari Minisitiri w\u2019Intebe wa Guverinoma y\u2019Abatabazi, ajyanye no gutanga ubufasha bwa gisirikare burimo intwaro, amasasu n&#8217;abakozi bashinzwe ibikorwa bya gisirikare.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 3$, akubiyemo no kohereza abacanshuro 20 bari gufasha mu guhugura abasirikare ba EX-FAR n\u2019Interahamwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu 2013, imiryango itatu irimo F\u00e9d\u00e9ration Internationale pour les Droits Humains (FIDH), Ligue des Droits de l\u2019Homme (LDH) na Survie yatanze ikirego i Paris isaba ko Barril akurikiranwaho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyo kirego cyatumye hatangizwa iperereza ry\u2019ubutabera, ariko nyuma y\u2019imyaka 13, Barril apfuye atarigeze ashyirwa mu rwego rw\u2019uregwa mu buryo bwemewe n\u2019amategeko cyangwa ngo aburanishwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu itangazo ryayo, CRF yagaragaje ko kuba Barril apfuye atarigeze agezwa imbere y\u2019ubutabera ari igihombo gikomeye mu rugamba rwo kumenya ukuri no guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu muryango wanenze gutinda kw\u2019iperereza, usaba ko hasuzumwa impamvu zatumye ritagera ku musozo, harimo no kureba niba hari uburinzi Barril yaba yarahawe bwatumye adakurikiranwa uko bikwiye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">CRF yasabye kandi ko inyandiko ziri mu bubiko bw\u2019inzego z\u2019u Bufaransa zishobora gutanga amakuru ku bikorwa bya Barril n\u2019imikoranire ye n\u2019ubutegetsi bw\u2019icyo gihugu zashyirwa ahagaragara.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu muryango washimangiye ko nubwo urupfu rwa Barril rusobanuye ko atagishobora gukurikiranwa mu nkiko, rutagomba guhagarika ibikorwa byo gushakisha ukuri ku ruhare rwe n\u2019urw\u2019abandi bashobora kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Wagaragaje ko nyuma y\u2019imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abayizize n\u2019imiryango yabo bagifite uburenganzira bwo kumenya ukuri no kubona ubutabera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Barril yari yaragiye ahakana ibirego byamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse mu Ugushyingo 2020, Agathe Kanziga Habyarimana yitabye ubutabera bw\u2019u Bufaransa nk\u2019umutangabuhamya umushinjura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urupfu rwe rubaye mu gihe imiryango iharanira ubutabera ikomeje gusaba ko hakurikiranwa abantu bose bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho baba bari hose.<\/p>\n\n\n\n<h3 class=\"wp-block-heading\">Uko Barril yatangiye gukorana na Habyarimana<\/h3>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umubano wa Paul Barril n\u2019ubutegetsi bwa Habyarimana watangiye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu 1989 yatangiye gukorana na Leta y\u2019u Rwanda mu bikorwa by\u2019iperereza n\u2019ubucuruzi bw\u2019intwaro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Amakuru agaragazwa n\u2019inyandiko z\u2019umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba na Minisitiri w\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda n\u2019Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damasc\u00e8ne, avuga ko Barril yakoraga ubwo bucuruzi abinyujije mu kigo cye cy\u2019ubucanshuro cyitwaga Secrets.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu 1990, Barril yatangiye gukorana mu buryo bwimbitse n\u2019inzego z\u2019iperereza z\u2019u Rwanda, ndetse akora igenzura ry\u2019imikorere y\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda mbere y\u2019uko FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu mugabo yagiye yiyemerera ko yari umujyanama wa Perezida Habyarimana, aho yakoranaga bya hafi n\u2019abari mu nzego zo hejuru z\u2019ubutegetsi bwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu bantu bakoranaga na Barril harimo Fabien Singaye, wahoze ari Umunyamabanga muri Ambasade y\u2019u Rwanda mu Busuwisi, akaba yari n\u2019umukwe wa F\u00e9licien Kabuga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Singaye yakoraga ibikorwa by\u2019iperereza byari bigamije gukurikirana impunzi z\u2019Abatutsi mu mahanga, ndetse mu 1994 yaje kwirukanwa n\u2019u Busuwisi kubera ibyo bikorwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku wa 23 Kanama 1991, Singaye yandikiye Barril ibaruwa ishimangira ubufatanye bwabo mu bijyanye n\u2019iperereza, aho yagaragazaga ko Barril yari gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana mu bikorwa byo kurwanya FPR Inkotanyi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu 1993, Colonel \u00c9lie Sagatwa wari umujyanama wa Perezida Habyarimana, na we yandikiye Barril amushimira ubufasha yahaga ubutegetsi bw\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Barril kandi avugwaho kuba yaragize uruhare mu guhugura abasirikare b\u2019Ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019Interahamwe, harimo itsinda ryitwaga Turihose, mu bikorwa byari bigamije kongerera ubushobozi inzego z\u2019umutekano z\u2019ubutegetsi bwa Habyarimana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Barril yakomeje kugirira ingendo mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Richard Mugenzi wahoze ashinzwe itumanaho mu ngabo z\u2019u Rwanda icyo gihe, yavuze ko yamubonye mu Rwanda mu Ukuboza 1993, mu gihe Jacky H\u00e9raud wari umupilote wa Perezida Habyarimana, na we yavuze ko yamubonye ku Kibuga cy\u2019Indege cya Kigali mu mpera za Werurwe 1994.<\/p>\n\n\n\n<h3 class=\"wp-block-heading\">Imikoranire ye na Agathe Kanziga Habyarimana<\/h3>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019urupfu rwa Perezida Juv\u00e9nal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, Barril yakomeje kugirana umubano wa hafi n\u2019umuryango we, by\u2019umwihariko Agathe Kanziga Habyarimana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kanziga yahaye ikigo Secrets cya Barril akazi ko gukora iperereza ku ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye umugabo we.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iryo perereza, Barril yagiye ashinja FPR Inkotanyi kuba inyuma y\u2019ihanurwa ry\u2019iyo ndege, ibirego byakomeje kuba mu mpaka zijyanye n\u2019icyateye urupfu rwa Habyarimana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, Barril yakomeje kugirana imikoranire n\u2019abayobozi ba Guverinoma y\u2019Abatabazi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku wa 28 Gicurasi 1994, yasinye amsezerano y\u2019ubufasha bwa gisirikare yari afite agaciro ka miliyoni 3$ na Jean Kambanda wari Minisitiri w\u2019Intebe w\u2019iyo Guverinoma.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ayo masezerano yateganyaga ko Barril azatanga intwaro n\u2019amasasu, ndetse akohereza abacanshuro 20 bari gufasha mu guhugura abasirikare ba EX-FAR n\u2019Interahamwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Barril kandi avugwaho kuba yarakomeje gukorana n\u2019abahoze mu ngabo za Habyarimana na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umubano we na Kanziga wakomeje kugaragara no mu bikorwa by\u2019ubutabera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku wa 3 Ugushyingo 2020, Agathe Kanziga Habyarimana yitabye ubutabera bw\u2019u Bufaransa nk\u2019umutangabuhamya ushinjura Barril mu iperereza yakorwagaho ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi byagaragaje ko umubano wabo wari waratangiye mu gihe cy\u2019ubutegetsi bwa Habyarimana wakomeje no mu myaka yakurikiye Jenoside.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-1-1024x683.avif\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965056\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-1-1024x683.avif 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-1-300x200.avif 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-1-768x512.avif 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-1.avif 1440w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Paul Barril yakoranye bya hafi n&#8217;ubutegetsi bwa Habyarimana<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Paul Barril wahoze ari umusirikare w\u2019Umufaransa, akaba yaramenyekanye cyane kubera gukorana bya hafi n\u2019ubutegetsi bwa Perezida Juv\u00e9nal Habyarimana, yapfuye ataragezwa imbere y\u2019ubutabera ngo aburanishwe ku byaha by\u2019ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakekwagaho.<\/p>\n","protected":false},"author":3154,"featured_media":3000965055,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108,9124,1],"tags":[17446,16793,16770],"byline":[11379],"hashtag":[],"class_list":["post-3000965053","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-mu-rwanda","category-uncategorized","tag-editors-choice","tag-homehighlights","tag-homenews","byline-igihe"],"bylines":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000965055,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril.avif","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/avif","width":1440,"height":960,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-150x150.avif","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-300x200.avif","width":300,"height":200},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-768x512.avif","width":768,"height":512},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril-1024x683.avif","width":1024,"height":683},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/ill_1690221_736f_barril.avif","width":1440,"height":960}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965053","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3154"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000965053"}],"version-history":[{"count":6,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965053\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000965071,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965053\/revisions\/3000965071"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000965055"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000965053"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000965053"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000965053"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000965053"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000965053"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}