{"id":3000965013,"date":"2026-10-21T17:40:25","date_gmt":"2026-10-21T15:40:25","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/?p=3000965013"},"modified":"2026-10-21T17:40:28","modified_gmt":"2026-10-21T15:40:28","slug":"gambia-igiye-kwishyura-abahohotewe-ku-butegetsi-bwa-jammeh","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gambia-igiye-kwishyura-abahohotewe-ku-butegetsi-bwa-jammeh\/","title":{"rendered":"Gambia igiye kwishyura abahohotewe ku butegetsi bwa Jammeh"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Komisiyo ishinzwe gutanga indishyi muri Gambia yatangaje ko yakiriye arenga miliyoni 2,5 z\u2019Amadolari avuye mu kugurisha iyo nzu y\u2019akataraboneka iri muri Leta ya Maryland. Ayo mafaranga yoherejwe n\u2019ubuyobozi bwa Amerika nyuma yo gufatira uwo mutungo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu 2022, Amerika yari yabonye uburenganzira bwo kugurisha iyo nzu, ishingiye ku kuba yaraguzwe hakoreshejwe amafaranga yakomotse ku byaha n\u2019umutungo wa Leta ya Gambia wanyerejwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri, iyo komisiyo yamenyesheje abahohotewe, abarokotse n\u2019abaturage muri rusange ko yakiriye amadolari 2.573.414,10 avuye muri icyo gikorwa cyo kugurisha umutungo wa Jammeh.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yashimangiye ko yiyemeje gucunga ayo mafaranga mu buryo buboneye kandi burangwa no gukorera mu mucyo, yita ku burenganzira n\u2019ibikenewe n\u2019abahohotewe ndetse n\u2019abarokotse ihohoterwa ryaranze ubutegetsi bwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Jammeh yayoboye Gambia mu gihe kirenga imyaka 20. Ashinjwa kuba ku butegetsi bwe harakozwe ibyaha birimo kwica abatavuga rumwe na we, kuburisha abantu irengero, gufata ku ngufu no gukorera abantu iyicarubozo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Komisiyo yakoze iperereza yagaragaje ko ihohoterwa ryakwirakwiye mu gihugu ryatumye abantu bari hagati ya 240 na 250, barimo Abanya-Gambia n\u2019abanyamahanga, bicwa na Leta cyangwa abayikoreraga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu matora yabaye mu 2016, Jammeh yatsinzwe na Adama Barrow. Yabanje kwemera ko yatsinzwe, ariko nyuma yisubiraho, yamagana ibyavuye muri ayo matora.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yaje kuva ku butegetsi mu 2017, nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye n\u2019ibihugu byo mu karere ndetse n\u2019umuryango mpuzamahanga, byamusabaga kurekura ubutegetsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ingabo zaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y\u2019Iburengerazuba, birimo S\u00e9n\u00e9gal, zari zoherejwe muri Gambia, zimuburira ko zishobora kumukura ku butegetsi ku ngufu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Amaherezo yemeye kuburekura, ahungira muri Guin\u00e9e \u00c9quatoriale, ari na ho akiba kugeza ubu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma yo kuva ku butegetsi, komisiyo y\u2019igihugu yakoze iperereza ku mutungo we, igaragaza ko yari afite imitungo itimukanwa 281 muri Gambia, indi nzu muri Amerika n\u2019indi muri Maroc.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo komisiyo yanagaragaje ko Jammeh yagenzuraga konti za banki zirenga 100. Yasobanuye ko umushahara yahembwaga utari kumushoboza kwigurira umutungo ungana utyo, bityo ko hari amafaranga ya Leta yakoreshejwe mu kuwugura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iperereza ryayo ryanzuye ko yari yaranyereje arenga miliyoni 300 z\u2019Amadolari. Amafaranga yavuye mu nzu ye yo muri Amerika ni yo komisiyo ishinzwe indishyi yatangaje ko izakoresha mu gufasha abagizweho ingaruka n\u2019ubutegetsi bwe.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"614\" src=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-1024x614.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3000965036\" srcset=\"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-1024x614.jpg 1024w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-300x180.jpg 300w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-768x461.jpg 768w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-1536x922.jpg 1536w, https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-2048x1229.jpg 2048w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Ubutegetsi bwa Gambia bwiyemeje kwishyura abahohotewe ku butegetsi bwa Yahya Jammeh<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Leta ya Gambia yatangaje ko amafaranga yavuye mu kugurisha inzu yahoze ari iya Yahya Jammeh muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azakoreshwa mu guha indishyi abagizweho ingaruka n\u2019ubutegetsi bwe.<\/p>\n","protected":false},"author":3091,"featured_media":3000965036,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108,9125],"tags":[16770],"byline":[11379],"hashtag":[],"class_list":["post-3000965013","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-muri-afurika","tag-homenews","byline-igihe"],"bylines":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11379,"name":"IGIHE","slug":"igihe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2990,"twitter_handle":""}],"featured_image":{"id":3000965036,"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-scaled.jpg","alt":"","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","width":2560,"height":1536,"sizes":{"thumbnail":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-150x150.jpg","width":150,"height":150},"medium":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-300x180.jpg","width":300,"height":180},"medium_large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-768x461.jpg","width":768,"height":461},"large":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-1024x614.jpg","width":1024,"height":614},"full":{"url":"https:\/\/cdn.igihe.com\/rw\/2026\/10\/2838-1-scaled.jpg","width":2560,"height":1536}}},"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965013","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3091"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3000965013"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965013\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3000965050,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3000965013\/revisions\/3000965050"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3000965036"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3000965013"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3000965013"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3000965013"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=3000965013"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=3000965013"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}