{"id":20892,"date":"2012-02-06T11:35:42","date_gmt":"2012-02-06T11:35:42","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/can-2012-amakipe-yakiriye-amarushanwa-yarasezerewe\/"},"modified":"2012-02-06T11:36:32","modified_gmt":"2012-02-06T11:36:32","slug":"can-2012-amakipe-yakiriye-amarushanwa-yarasezerewe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/can-2012-amakipe-yakiriye-amarushanwa-yarasezerewe\/","title":{"rendered":"CAN 2012 : Amakipe yakiriye amarushanwa yarasezerewe"},"content":{"rendered":"<p>{Imikino ya nyuma y\u2019igikombe cy&#8217;Afurika cy&#8217;Ibihugu CAN 2012 iri kubera mu gihugu cya Gabon na Equatorial Guinea irakomeje, aho amakipe 4 azakina \u00bd cy&#8217;irangiza yamenyekanye. Ikipe y\u2019igihugu ya Gabon n\u2019iya Equatorial Guinea zose zamaze gusezererwa.}<\/p>\n<p>Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012 nibwo hakinwe imikino ya mbere ya \u00bc cy\u2019irangiza, aho ikipe ya Sudan yasaga nk&#8217;aho ihagarariye CECAFA yatsindwaga ibitego 3-0 n\u2019ikipe ya Zambia; ikipe y\u2019igihugu ya Ivory Coast iri guhabwa amahirwe ibifashijwemo na kapitene wayo Didier Drogba basezereye ikipe y\u2019igihugu ya Equatorial Guinea, imwe mu yari yakiriye aya marushanwa.<\/p>\n<p>ku Cyumweru hari hategerejwe umukino wahuje ikipe y\u2019igihugu ya Ghana n\u2019iya Tunisia, abenshi batangiye uyu mukino bemeza ko ikipe ya Ghana ishobora kuza koroherwa n\u2019uwo mukino ariko siko byaje kugenda cyane ko wabonaga amakipe yose anganya kandi bakinnye umukino ufunguye ku mpande zose. <\/p>\n<p>Ku munota wa 10 w\u2019igice cya mbere nibwo Ghana yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mensah; Tunisia ntiyacitse intege n&#8217;ubwo yakomeje guhusha ibitego byinshi yaje kwishyura ku munota wa 42 ku gitego cyatsinzwe na Khelifa, umukino urakomeza, iminota 90 irangira banganya.<\/p>\n<p>Mu minota y\u2019inyongera, ikipe y\u2019igihugu ya Tunisia yahawe ikarita itukura ku mukinnyi Abdennour ntibyayica intege kuko yaje no kubona igitego cyanzwe n\u2019umusifuzi, nyuma yaho gato ikipe y\u2019igihugu ya Ghana ibifashijwemo na Ayew Dede ( umuhungu w\u2019igihangange Abedi Pele) yabashije kubona igitego cy\u2019intsinzi iberekeza muri \u00bd cy&#8217;irangiza. <\/p>\n<p>Indi kipe yari yakiriye aya marushanwa yari isigayemo yari ikipe y\u2019igihugu ya Gabon yaje gusezererwa nyuma yo gutsindwa n\u2019ikipe y\u2019igihugu ya Mali kuri za penaliti nyuma y&#8217;aho iminota 120 bakinnye bayirangije banganya 1-1.<\/p>\n<p>{{Uko imikino ya \u00bc yagenze}}<\/p>\n<p>Zambia\t3 &#8211; 0\tSudan<\/p>\n<p>Ivory Coast\t3 &#8211; 0\tEquatorial Guinea<\/p>\n<p>Gabon\t1 &#8211; 1\tMali  (Mali yarakomeje nyuma y\u2019amapenariti)<\/p>\n<p>Ghana\t2 &#8211; 1\tTunisia<\/p>\n<p>{{Uko imikino ya \u00bd iteganyijwe tariki ya 8 Gashyantare 2012}}<br \/>\nZambia  na  Ghana<\/p>\n<p>Ivory Coast  na  Mali<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Imikino ya nyuma y\u2019igikombe cy&#8217;Afurika cy&#8217;Ibihugu CAN 2012 iri kubera mu gihugu cya Gabon na Equatorial Guinea irakomeje, aho amakipe 4 azakina \u00bd cy&#8217;irangiza yamenyekanye. Ikipe y\u2019igihugu ya Gabon n\u2019iya Equatorial Guinea zose zamaze gusezererwa.} Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012 nibwo hakinwe imikino ya mbere ya \u00bc cy\u2019irangiza, aho ikipe ya Sudan yasaga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-20892","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20892","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20892"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20892\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20892"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20892"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20892"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20892"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20892"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}