{"id":20891,"date":"2012-02-06T11:21:32","date_gmt":"2012-02-06T11:21:32","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/izamuka-ry-ibiciro-byo-gusura-ingagi-ryatera-izihe-ngaruka\/"},"modified":"2012-02-06T11:23:40","modified_gmt":"2012-02-06T11:23:40","slug":"izamuka-ry-ibiciro-byo-gusura-ingagi-ryatera-izihe-ngaruka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/izamuka-ry-ibiciro-byo-gusura-ingagi-ryatera-izihe-ngaruka\/","title":{"rendered":"Izamuka ry\u2019ibiciro byo gusura ingagi ryatera izihe ngaruka?"},"content":{"rendered":"<p>{Mu gihe hateganywa izamuka ry\u2019ibiciro byo gusura ingagi zo muri Pariki y\u2019Ibirunga, hari benshi bemeza ko bishobora kuzagira ingaruka ku bukerarugendo n\u2019ubukungu by\u2019u Rwanda, aho ba mukerarugendo bagabanuka n&#8217;abikorera ntibabyungukiremo nka mbere.}<\/p>\n<p>Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Iterambere giherutse gusohora itangazo rivuga ko ibiciro byo gusura ingagi zo mu Birunga byazamutseho 50%, ariko ibitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane w\u2019i Burayi bikomeje kwandika ko ibi biciro biri hejuru cyane.<\/p>\n<p>Ubusanzwe akamaro k\u2019ubukerarugendo mu Rwanda ni ntagereranywa kuko igihugu kihungukira byinshi birimo kugaragaza isura nziza mu iterambere, ubukungu, umutekano, ubumwe n\u2019ubwiyunge Abanyarwanda bamaze kugeraho kandi abarusura barabishima. <\/p>\n<p>Ibi ariko ntibivuze ko ba mukerarugendo bagiye guhagarara, dore ko hari n\u2019abemeza ko umuntu ukeneye kureba ingagi zo mu Birunga nta handi yazibona ataje mu Rwanda kuko ariho aba ashobora kubona umutekano usesuye ariko nanone bitabujije ko nibagabanuka hari ingaruka zikomeye bizagira ku bukungu bw\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Si Abanyamahanga gusa bashobora guhina akarenge kerekeza muri Pariki y\u2019Ibirunga, n\u2019ingaruka ntiziri ku bukerarugendo gusa kuko n\u2019abikorera ku giti cyabo b\u2019Abanyarwanda bavuga ko bizagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwabo nk\u2019uko babitangaje ku rubuga rwabo.<\/p>\n<p>Ibinyamakuru byinshi bibinyujije ku mbuga zabyo za internet nka Lefigaro.fr, linternaute.com, lactualite.ch, alvinet.com bifite inkuru zifite umutwe w\u2019amagambo ugira uti :\u2019\u2019Igiciro cyo gusura ingagi cyazamuwe cyane, kirahenze\u2019\u2019.<\/p>\n<p>Wakwibaza ingaruka izi nkuru zishobora kuzagira kuko usanga ahanini abakerarugendo binjiza amadovize menshi aturuka hanze y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ibiciro by\u2019ubukerarugendo bwo gusura ingagi byavuye ku madolari y\u2019Amerika 500 bigera kuri 750 ku banyamahanga badatuye mu Rwanda,  naho ku banyamahanga baba mu Rwanda biva ku madolari 250 bigera kuri 375. <\/p>\n<p>Twagerageje kuvugana n\u2019ubuyobozi bw&#8217;Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Iterambere (RDB) ntibyadukundira ariko mu itangazo bwasohora handitsemo ko iri zamuka ry\u2019ibiciro rituruka ku kuba umubare w\u2019ingagi umaze kuzamuka bityo n\u2019ibyo zisaba bikaba bimaze kuba byinshi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu gihe hateganywa izamuka ry\u2019ibiciro byo gusura ingagi zo muri Pariki y\u2019Ibirunga, hari benshi bemeza ko bishobora kuzagira ingaruka ku bukerarugendo n\u2019ubukungu by\u2019u Rwanda, aho ba mukerarugendo bagabanuka n&#8217;abikorera ntibabyungukiremo nka mbere.} Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Iterambere giherutse gusohora itangazo rivuga ko ibiciro byo gusura ingagi zo mu Birunga byazamutseho 50%, ariko ibitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9168],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-20891","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-pariki-n-amashyamba","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20891","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20891"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20891\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20891"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20891"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20891"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20891"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20891"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}