{"id":20889,"date":"2012-02-06T10:35:11","date_gmt":"2012-02-06T10:35:11","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/masamba-na-samputu-bagiye-gutegura-ibihembo-by-abahanzi-b-umuco-nyarwanda\/"},"modified":"2012-02-06T10:33:25","modified_gmt":"2012-02-06T10:33:25","slug":"masamba-na-samputu-bagiye-gutegura-ibihembo-by-abahanzi-b-umuco-nyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/masamba-na-samputu-bagiye-gutegura-ibihembo-by-abahanzi-b-umuco-nyarwanda\/","title":{"rendered":"Masamba na Samputu bagiye gutegura ibihembo by\u2019abahanzi b\u2019umuco nyarwanda"},"content":{"rendered":"<p>{Umuhanzi Masamba Intore afatanije na mugenzi we Jean Paul Samputu bagiye kureba uko bategura irushanwa ritanga ibihembo ku bahanzi bakora injyana ifatiye ku muco n\u2019umwimerere nyarwanda (Traditional Awards). } <\/p>\n<p>Ibi babitekerejeho nyuma yo kureba imitangirwe n\u2019imitegurire y\u2019amarushanwa yo mu Rwanda, ariko igitekerezo cyo gushyiraho iri rushanwa bakemeranijeho neza ubwo bahuriraga mu itoranywa ry\u2019abahanzi 20 bazatorwamo icumi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma SuperStar.<\/p>\n<p>Masamba avuga ko kuba indirimbo bakora z\u2019umuco nyarwanda zijya mu bihugu byo hanze zigakundwa no mu marushanwa zikegukana ibihembo ariko hano mu Rwanda ntizikundwe harimo ikibazo.<br \/>\nAti :\u2019\u2019Maze kubiganiraho na Samputu, twasanze dukwiye kugira icyo dufasha abahanzi bakiri bato bakora injyana nyarwanda\u2019\u2019.<\/p>\n<p>Itangwa ry\u2019ibi bihembo rikazakorwa mu rwego rwo gushimangira umuco n\u2019injyana nyarwanda mu bakiri bato kuko ngo batakiyiyumvamo.<br \/>\nMasamba avuga ko bagiye kuvugana na Samputu barebe uko bihutisha Traditional Awards itangire bidatinze.<\/p>\n<p>Masamba yashimangiye ko n\u2019ubwo adakora umuziki ngo ahabwe ibihembo, akorera guha ubutumwa Abanyarwanda, ikaba ari nayo mpamvu atajya ahatanira ibihembo n\u2019ibikombe bitandukanye bya hano mu Rwanda ariko ngo anasanga n\u2019ibihembo bitangwa akenshi biba binashingiye ku bakiri bato gusa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuhanzi Masamba Intore afatanije na mugenzi we Jean Paul Samputu bagiye kureba uko bategura irushanwa ritanga ibihembo ku bahanzi bakora injyana ifatiye ku muco n\u2019umwimerere nyarwanda (Traditional Awards). } Ibi babitekerejeho nyuma yo kureba imitangirwe n\u2019imitegurire y\u2019amarushanwa yo mu Rwanda, ariko igitekerezo cyo gushyiraho iri rushanwa bakemeranijeho neza ubwo bahuriraga mu itoranywa ry\u2019abahanzi 20 bazatorwamo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9138],"tags":[16770],"byline":[11903],"hashtag":[],"class_list":["post-20889","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-muzika","tag-homenews","byline-venuste-kamanzi"],"bylines":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11903,"name":"Venuste Kamanzi","slug":"venuste-kamanzi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20889","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20889"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20889\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20889"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20889"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20889"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20889"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20889"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}