{"id":20886,"date":"2012-02-06T09:57:38","date_gmt":"2012-02-06T09:57:38","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/igitaramo-cya-ebene-events-cyanyuze-abanyarwanda-bo-mu-bubiligi\/"},"modified":"2012-02-06T13:38:36","modified_gmt":"2012-02-06T13:38:36","slug":"igitaramo-cya-ebene-events-cyanyuze-abanyarwanda-bo-mu-bubiligi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/igitaramo-cya-ebene-events-cyanyuze-abanyarwanda-bo-mu-bubiligi\/","title":{"rendered":"Igitaramo cya EBENE Events cyanyuze Abanyarwanda bo mu Bubiligi"},"content":{"rendered":"<p>{Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012, ishyirahamwe  &#8216;EBENE Events&#8217;  ryahuje abahanzi bazwi muri muzika cyane cyane uwo muri Afurika yo hagati baturutse hirya no hino barimo n\u2019Abanyarwanda. Uwo mugoroba ukaba warahawe inyito &#8216;Tubyine World Tour&#8217;.}<\/p>\n<p>Twaganiriye n&#8217;umunyarwandakazi Uwimbabazi Sandrine uyobora EBENE Events.  Nk&#8217;uko yabidutangarije, iryo shyirahamwe rye rifite inshingano zo guteza imbere ubuhanzi n\u2019umuco byo muri Afurika mu bihugu by\u2019u Burayi.<\/p>\n<p>Uwimbabazi n\u2019abo bafatanyije kandi barateganya ko byajya bikorwa buri mwaka mu bihugu bitandukanye, ibitaramo bikitabirwa n\u2019abahanzi bazajya baturuka mu mpande zose z\u2019isi baherekejwe n\u2019abatuye ku mugabane w\u2019u Burayi, ikaba ari nayo mpamvu bawise &#8216;Tubyine World Tour&#8217;.<\/p>\n<p>Igihugu gitahiwe umwaka utaha akaba ari Canada mu buryo bwo gufasha abahanzi b\u2019Abanyafurika kwereka ubumenyi no gukundisha umuco w\u2019iwabo mu bice byose by\u2019isi.<\/p>\n<p>Abahanzi bitabiriye uyu mugoroba wabereye i Bruxelles muri commune ya Anderlecht ni De Gaulle waturutse muri Canada, Aaron Tunga wavuye mu gihugu cy\u2019u Burundi naho mu Bubiligi ni Patrick Sly, Francis Kapp\u00e9, D\u00e9sir\u00e9, Dude, Zion\u2019Youth, Siderale, Aines, n\u2019abakobwa babyina kinyarwanda bitwa &#8216;Amariza&#8217;.<\/p>\n<p>Mu kiganiro twagiranye n&#8217;abahanzi De Gaulle na Aaron, batubwiye ukuntu bishimiye kuza kwifatanya n\u2019abandi. Ikindi ni uko basanga guhurira mu Bubiligi ku ikubitiro ngo ari igikorwa cyiza, cyane ko habarizwa benshi mu bo bahuje umwuga kandi banakoranye igihe kinini, bagashimishwa na none n\u2019abaje kwitabira igitaramo cyabo usangamo abakunzi ba muzika wabo kuva kera.<\/p>\n<p>Sandrine wateguye uyu mushinga akanawushyira mu bikorwa we ngo yashimishijwe no kubona abantu benshi bawitabiriye; ngo kuri we ni intsinzi ikomeye kuko icyo agamije ari uguhuza abantu mu bikorwa bijyanye n\u2019umuco kuko ariwo pfundo ry\u2019imibanire myiza no kubahana. Ibi yabidutangarije igitaramo kigeze hagati ubona koko anezerewe.<\/p>\n<p>Icyo twiboneye n\u2019amaso rero ni uko diaspora nyarwanda, urubyiruko ndetse n\u2019abakuru, Ababiligi n\u2019abandi Banyaburayi n\u2019Abanyafurika bose bahuje urugwiro.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13589 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Uwimbabazi_Sandrine_aha_ikaze_abatumirwa_be.jpg\" alt=\"Uwimbabazi Sandrine aha ikaze abatumirwa be\" \/><figcaption>Uwimbabazi Sandrine aha ikaze abatumirwa be<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13588 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Umunyamakuru_w_IGIHE-com_muri_interview_na_Degaulle.jpg\" alt=\"Umunyamakuru wa IGIHE.com mu kiganiro na De Gaulle\" \/><figcaption>Umunyamakuru wa IGIHE.com mu kiganiro na De Gaulle<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13590 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abari_bitabiriye_igitaramo_-Tubyine_World_Tour.jpg\" alt=\"Abari bitabiriye igitaramo Tubyine World Tour\" \/><figcaption>Abari bitabiriye igitaramo Tubyine World Tour<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13586 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abakobwa_b_Amariza_nabo_bahacanye_isheme.jpg\" alt=\"Abakobwa b&#039;Amariza nabo bahacanye ishema\" \/><figcaption>Abakobwa b&#039;Amariza nabo bahacanye ishema<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Inkuru}} : Karirima A. Ngarambe, Correspondant \u2013IGIHE.com \u2013 Belgique <\/p>\n<p>{{Foto}} : Bel\u2019Afika &#8211; Media<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012, ishyirahamwe &#8216;EBENE Events&#8217; ryahuje abahanzi bazwi muri muzika cyane cyane uwo muri Afurika yo hagati baturutse hirya no hino barimo n\u2019Abanyarwanda. Uwo mugoroba ukaba warahawe inyito &#8216;Tubyine World Tour&#8217;.} Twaganiriye n&#8217;umunyarwandakazi Uwimbabazi Sandrine uyobora EBENE Events. Nk&#8217;uko yabidutangarije, iryo shyirahamwe rye rifite inshingano zo guteza imbere ubuhanzi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9184],"tags":[16770],"byline":[13112],"hashtag":[],"class_list":["post-20886","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ibikorwa","tag-homenews","byline-karirima-a-ngarambe"],"bylines":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13112,"name":"Karirima A Ngarambe","slug":"karirima-a-ngarambe","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2998,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20886","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20886"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20886\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20886"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20886"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20886"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20886"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20886"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}