{"id":20879,"date":"2012-02-05T20:37:52","date_gmt":"2012-02-05T20:37:52","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yanyweye-inzoga-yifuza-gutera-icyuma-uwo-basangiye\/"},"modified":"2012-02-06T09:42:51","modified_gmt":"2012-02-06T09:42:51","slug":"yanyweye-inzoga-yifuza-gutera-icyuma-uwo-basangiye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/yanyweye-inzoga-yifuza-gutera-icyuma-uwo-basangiye\/","title":{"rendered":"Yanyweye inzoga yifuza gutera icyuma uwo basangiye"},"content":{"rendered":"<p>{Hari saa munani z\u2019amanywa kuri iki Cyumweru ubwo mu mudugudu w\u2019Amahoro ku Kacyiru umusore wari umaze kunywa inzoga yiswe &#8216;Soma Wumve&#8217; yashatse gutera abantu icyuma hakitabazwa Polisi, nayo yamufashe bigoranye.}<\/p>\n<p>{{Uko byatangiye&#8230;}}<\/p>\n<p>Nyuma yo kunywa Soma Wumve ku ibutiki y&#8217;uwitwa Gasongo, uwo musore yasabwe kwishyura ntiyabikora, avuga ko atari we waziguze ahubwo zaguzwe na mugenzi we bari kumwe aho, maze intambara irota ubwo!<\/p>\n<p>Mu gihe kingana n\u2019isaha imwe n\u2019igice, nta wundi murimo wakorwaga  aho kuko ari butiki yari yafunzwe, abaturage basohotse mu ngo zabo  bashungereye imvururu zari aho mu muhanda, ubwo abanyoye  bagasangira Soma Wumve bendaga guterana ibyuma.<\/p>\n<p>IGIHE.com yahasesekaye ibi bimaze iminota cumi n\u2019itanu gusa  bitangiye. Ubwo iyo ntambara yiganjemo ibitutsi n\u2019imvugo nyandagazi  yabaga niko abaturage batuye aho bareberaga, aho abagabo, abagore, abasore, n&#8217;abana  b\u2019incuke batahatanzwe.<\/p>\n<p>{{Amwe mu magambo yaharanzwe }}   <\/p>\n<p>Bagiraga bati :&#8221; Ubu se ko twishyura amafaranga y\u2019umutekano,  abawushinzwe mu mudugudu bari he ? Ariko  uyu musore ntimumuzi  mwebwe, ni indwanyi iteye ubwoba ! Ariko iyi nzoga banywa  izarikora, ubu se Polisi yo hashize iminota ingahe bayihamagaye ?&#8221;<\/p>\n<p>Nyuma  y\u2019igihe kingana n\u2019isaha imwe n\u2019igice nibwo Polisi yahageze  maze ifata uwatezaga imvururu ashaka gukubita abantu avuga ko  bamurenganyije bakamwishyuza inzoga yanyweye kandi atari we wari kuyishyura. Icyaje kuba ni uko bakimwuriza imodoka yabaciye mu rihumye agasimbuka, umwe mu bapolisi amwiruka inyuma !<\/p>\n<p>Nyuma yo gusimbuka ibipangu bibiri birebire by\u2019ahitwa Club Mamans Sportives, birutse igishanga cya Croix-Rouge, bazamuka umusozi wa  Gacuriro barongera barawumanuka, maze Polisi irashyira iramufata.<\/p>\n<p>Ubwo uyu musore yafatwaga, mu bari aho harimo na Nyina umubyara,  maze uwo mubyeyi araterura ati : &#8221; Ubu koko sinakubwiye kunywa  inzoga kwawe? Dore usize umwana w\u2019amezi atatu mu nzu wa cyohe we!  Koko Polisi mwambabariye ko asize  uruhinja mu nzu, nibura  murumuhe arujyane!&#8221;<\/p>\n<p>Bamwe mu basore bari aho nabo bati &#8221; Icyanyereka nk\u2019umuntu  wahamagaye Polisi ngo nkwereke icyo tuzamukorera uwo mu&#8230;&#8221;<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019umunota umwe Polisi itsimbuye, uwo musore yagerageje kongera gusimbuka imodoka ariko ntibyamukundira.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13577 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/umunigga1.jpg\" alt=\"Aha yashakaga gutera icyuma uwo bari kumwe\" \/><figcaption>Aha yashakaga gutera icyuma uwo bari kumwe<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13578 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/umunigga2.jpg\" alt=\"N&#039;abana bari bashungereye iyi mirwano\" \/><figcaption>N&#039;abana bari bashungereye iyi mirwano<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-13579 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/umunigga3.jpg\" alt=\"Arimo asohoka mu nzu amaze gufatwa\" \/><figcaption>Arimo asohoka mu nzu amaze gufatwa<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Hari saa munani z\u2019amanywa kuri iki Cyumweru ubwo mu mudugudu w\u2019Amahoro ku Kacyiru umusore wari umaze kunywa inzoga yiswe &#8216;Soma Wumve&#8217; yashatse gutera abantu icyuma hakitabazwa Polisi, nayo yamufashe bigoranye.} {{Uko byatangiye&#8230;}} Nyuma yo kunywa Soma Wumve ku ibutiki y&#8217;uwitwa Gasongo, uwo musore yasabwe kwishyura ntiyabikora, avuga ko atari we waziguze ahubwo zaguzwe na mugenzi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[13115],"hashtag":[],"class_list":["post-20879","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-mihigo-wa-mugabo-frank"],"bylines":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20879","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20879"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20879\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20879"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20879"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20879"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20879"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20879"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}