{"id":20877,"date":"2012-02-05T16:15:55","date_gmt":"2012-02-05T16:15:55","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/niba-imana-ari-nziza-kuki-hariho-imibabaro\/"},"modified":"2012-02-05T16:13:25","modified_gmt":"2012-02-05T16:13:25","slug":"niba-imana-ari-nziza-kuki-hariho-imibabaro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/niba-imana-ari-nziza-kuki-hariho-imibabaro\/","title":{"rendered":"Niba Imana ari nziza, kuki hariho imibabaro?"},"content":{"rendered":"<p>1. Muri iyi minsi mike ndashaka ko tuvuga ku kibazo abantu benshi bakunze kwibaza  kivuga ngo \u00ab Niba Imana ari nziza kuki hariho imibabaro \u00bb ? ndagerageza gutanga bike mu bisubizo buriya ibindi bibazo tuzagenda tubisubiza gahoro gahoro gusa ntimwumve ko buri mubabaro uje uwo ari wose uba uturutse ku Mana.<\/p>\n<p>Impamvu rimwe na rimwe Imana yemera ko imibabaro igera ku muntu ni ukugira ngo izina ry\u2019Imana  rishyirwe hejuru(rihimbazwe) binyuze muri ibyo twita imibabaro. Yohana 9.1-4<br \/>\nYohana 11.4 : bitubwira inkuru ya Lazaro wari urwaye bashiki be bagatuma kuri Yesu ariko akababwira ko atari indwara yo kumwica ahubwo ari iyo kugira ngo icyubahiro cy \u2018Imana kigaragare<\/p>\n<p>2. Indi mpamvu Imana ijya yemera ko duca mu bikomeye(nk\u2019uko twebwe tuba tubibona)ni igihe hari aho ishaka kutugeza kandi heza mu buzima bwacu. Urugero ni urwa Yozefu ubwo benese bashatse kumwica nyuma akagurishwa muri egiputa yagurishwa  akaza kujya gukora kwa Potifari, noneho muka potifari akifuza ko baryamana nyuma agashyirwa mu nzu y\u2019imbohe, ari nk\u2019umuntu yavuga ngo mbega kubabazwa, \u00ab wakiranutse none bagushyize muri gereza \u00bb ? ariko yari inzira y\u2019Imana kuko nyuma yo gushyirwa muri gereza yarotoye inzozi za bamwe mubo bari bafunganywe ari byo byatumye aba umuyobozi. Yarotoye inzozi z\u2019umwe mubo bari bafunganywe ko umwe azicwa undi azasubizwa ku mirimo ye, igihe umwami  yagize inzozi zikananirana gusobanurwa nibwo wa mugaragu wasubiye ku mirimo ye yibutse ko Yozefu ariwe wamurotoreye inzozi ze ashobora no kurotora inzozi z\u2019umwami umwami ahita amuha kuba umuyobozi. Ni ukuvuga kujyanwa muri gereza kwa Yozefu benshi babona ko ari ukubabazwa ariko yabaye inzira yo gutuma Yozefu aba umuyobozi  kandi akabasha no gufasha umuryango we mu gihe cy\u2019inzara. Itangiriro 39.1-20<\/p>\n<p>3. Indi mpamvu ni uko hari igihe Imana yemera ko imibabaro igera ku muntu ni igihe Imana ishaka gukoresha uwo muntu waciye muri iyo mibabaro kugira ngo afashe abandi bayicamo. Reka noneho nifashije urugero rwo mu buzima busanzwe mbere y\u2019uko ntanga  umurongo wa Bibiliya ubishimangira. Umuntu umaze kubura(gupfusha) umubyeyi we, wowe ufite ababyeyi iyo uje ukamubwira ntabwo wa wundi wabuze uwe yumva bifite imbaraga ariko iyo haje uwamubuze mbere ye ashobora kumuhumuriza amuha ingero ko nawe akirihokandi ko Imana ikomeza kumwitaho ; ariko wa wundi ubafite iyo amubwiye ngo nakomere cg yihangane  undi ashobora kwibwira muri we ngo aravuga gutyo  kuko we akibafite.  Dusome mu 2 abakorinto1.3-4<\/p>\n<p>4. Hari igihe Imana yemera ko unyura mu bibazo cyangwa se ibintu bikomeye kugira ngo ubashe kongera kuyigarukira. Mbigereranya naba bantu baba bafite ibibazo by\u2019ingutu ugasanga bibateye kwegera no kongera gushaka Imana. Urugero rwo mu ivanjiri ni ighe twabonaga abantu bafite abana batewe na dayimoni cyangwa abafite uburwayi bwananiranye ugasanga baje gushaka Kristo ngo abakemurire ikibazo kibagoye. Uko kumushaka mbifata nko guhungira cyangwa gushakisha Imana  kubera ibibazo cyangwa imibabaro.<\/p>\n<p>5. Indi mpamvu ndarangirizaho kuko izindi zizagenda ziganirwaho bitewe n\u2019ibibazo muzagenda mubaza, nashakaga kurangiriza k\u2019urugero rwa Yobu, aho Imana yemeye ko ibigeragezo cyangwa se ibyo twakwita umubabaro mu rwego rwo kureba niba by\u2019ukuri yarakundaga Imana atarabiterwaga nuko yari atunze kandi ameze neza. Natwe hari igihe duca mu bibazo bikomeye kugira ngo Imana irebe ko ukwizera kwacu gushyitse cyangwa niba by\u2019ukuri dukunda Imana. Niba tudakunda Imana mu gihe tumeze neza gusa byagera mu bibazo tukayireka.<\/p>\n<p>6. Mu gihe nandikaga kuri uyu mutwe w\u2019amagambo ngeze ku rugero rwa Yozefu muri jye hahisemo hazamo ijambo ryo kubabarira : uburyo Yozefu yababariye bene se bari baramuhemukiye bashatse kubanza kumwica, bamujugunya mu mwobo , bakamugurisha ariko we mu gihe bamugezeho we yari yarababariye arangije aranabakira aranabafasha, undi ni Yesu igihe yari ku musaraba bari kuvuga ngo ni abambwe, we arababarira arangije abasabira imbabazi ku Mana \u00ab ubabarire Data kuko batazi icyo bakora \u00bb si abo gusa na Sitefano ubwo bari bari kumutera amabuye bamwica nawe yatumbiriye mu ijuru nawe abasabira imbabazi ku Mana. Ese twebwe tugeze he no kubabarira abaduhemukiye  cyangwa abatugiriye nabi? Mwibuke ko ijambo ry\u2019\u2019Imana rivuga ngo utababarira nawe ntazababarirwa.  Kandi igihe Yesu yigishaga abigishwa be gusenga yarababwiye ngo bazajye bavuga ngo \u00ab utubabarire ibicumuro byacu nk\u2019uko natwe tubabarira abadumuyeho \u00bb. niba bikunaira saba Imana igushoboze kuko niyo itanga imbaraga zo gushobora kubabarira. Matayo 6.12-16<\/p>\n<p>7.\t1 Petero 5.7 haravuga ngo Mumwikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe, iri jambo nifuje kuryandika mbabwira ko hari inshuti nyanshuti ushobora kubwira ibyawe kandi ikakumva itakubereye nk\u2019abantu rimwe bakumvira ubusa cyangwa bakagenda bakuvuga ariko iyo nshuti nyanshuti ariyo YESU KRISTO yongeraho ngo abarushye n\u2019abaremerewe munsange ndabaruhura Matayo 11.28. ese urabona hari ikikugoye kandi udafitiye ubushobozi hari inshuti yakumva kandi ikagufasha ni KRISTO YESU, niwe wabashije kuruhura wa mugore wari waramariye ibye byose mu baganga ariko barananiwe kumukiza, ababyeyi bari bafite abana bafite abadayimoni yababereye igisubizo, abafite abapfuye yarabazuye, aho yageraga yabaga igisubizo nawe mwikoreze ibyawe kuko ashoboye byose.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>1. Muri iyi minsi mike ndashaka ko tuvuga ku kibazo abantu benshi bakunze kwibaza kivuga ngo \u00ab Niba Imana ari nziza kuki hariho imibabaro \u00bb ? ndagerageza gutanga bike mu bisubizo buriya ibindi bibazo tuzagenda tubisubiza gahoro gahoro gusa ntimwumve ko buri mubabaro uje uwo ari wose uba uturutse ku Mana. Impamvu rimwe na rimwe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9165],"tags":[16770],"byline":[13440],"hashtag":[],"class_list":["post-20877","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ivugabutumwa","tag-homenews","byline-mutangana-aprodice"],"bylines":[{"id":13440,"name":"Mutangana Aprodice","slug":"mutangana-aprodice","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13440,"name":"Mutangana Aprodice","slug":"mutangana-aprodice","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20877","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20877"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20877\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20877"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20877"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20877"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=20877"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=20877"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}